Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Umutwe w ‘ab ‘urugo niyigane Kristo

    Ab’urugo bose bahurira kuri se; ni we utanga amategeko, ugaragariza mu mibereho ya kigabo imico myiza itadebuka, n’imbaraga, no gukiranuka, n’ubugwaneza, no kwihangana, n’umwete, no kuba ingiramumaro. Umugabo ni we mutambyi w’ab’urugo; agashyira ku gicaniro cy’Imana igitambo cya mu gitondo na nimugoroba. Umugore n’abana bakwiriye kumenyeshwa ko bakwiriye guhurira kuri iryo turo bagafatayiriza hamwe kuririmba no guhimbaza. Mu gitondo na nimugoroba se w’abana ari we mutambyi w’ab’urugo, akwiriye kwaturira Imana ibyaha bye n’ibyakozwe n’abana be muri uwo munsi. Ibyaha yamaze kumenya, n’ibihishwe byamenywe n’Imana yonyine byose bikwiriye kwaturwa. Itegeko ry’uyu murimo nirikurikizwa ryitaweho cyane na se w’abana mu gihe ari imuhira, nyina w’abana akarikurikiza mu gihe umugabo we atahari bizabera ab’uwo muryango umugisha.IZI2 53.1

    Ndabwira umugabo ari we se w’abana nti, ube uzi yuko ibyo ugamije byose bitunganye kandi byera. Ukwiriye guhora wigira kuri Kristo iminsi yose. Ntuzagerageze na gato rwose kugaragaza umutima wo gutoteza mu rugo. Umugabo ugenza atyo aba akora umurimo wa Satani. Reka ubushake bwawe bwumvire ubushake bw’Imana. Ukore uko ushoboye kose kugira ngo imibereho y’umugore wawe ibe iyo kunezeza kandi anezerwe. Ugire Ijambo ry’Imana umujyanama wawe. Jya ugira imibereho yigisha Ijambo ry’Imana mu rugo rwawe. Niho uzagira imibereho yaryo mu itorero kandi ukazajya uyijyana aho ukora hose. Ingeso zo mu ijuru zizongera icyubahiro cy’imirimo yawe yose. Abamarayika b’Imana bazafatanya nawe, bagufashe kugaragariza ab’isi Kristo.IZI2 53.2

    Ntugakundire imiruho y’imirimo yawe kwijimisha imibereho y'urugo rwawe. Niba mu gihe hari utuntu duto tubaye nk’uko utatekerezaga ko byaba, nawe ukananirwa kwihangana, no kwiyumanganya, n’ineza n’urukundo, uba werekanye ko utahisemo uwagukunze akakwitangira ngo abe mugenzi wawe, ngo ube umwe na we.IZI2 54.1

    Kuba umugabo mu rugo ntibigaragazwa n’uko umugabo atsikaraye ku gaciro afite ko kuba umutwe w’urugo rwe. Ntibimwongerera icyubahiro kumwumva avuga ibyanditswe bitera inkunga ubutegetsi bwe. Guhatira umugore we nyina w’abana be gukora ibyo yagambiriye nk’aho bitabasha kuba amafuti si byo bituma aba umugabo. Uwiteka yashyiriyeho umugabo kuba umutwe w’umugore ngo amubere umurinzi; n’umwe mu muryango w’ab’inzu, ubabumbira hamwe, nk’uko Kristo ari umutwe w’itorero n’Umukiza waryo. Umugabo wese uvuga ko akunda Imana akwiriye kwiga yitonze ibyo Imana imushakaho aho ari. Amategeko ya Kristo akurikizwa mu bwenge no mu bugwaneza bwose no mu mahoro; uko ni ko n’umugabo akwiriye gukoresha ububasha bwe yigana Umutwe w’itorero.IZI2 54.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents