Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kugira umurimo w’Imana nyambere

    Mbese ntibyaba byiza kurutaho duhaye Imana iminsi y’ibiruhuko, tukavugurura ubwitange bwacu twibuka ibyo yadukoreye? Mbese ntibyaba byiza kuzirikana imigisha yaduhaye mu bihe byashize, tukibuka imiburo iteye ubwuzu yaje mu mitima yacu kugira ngo twe kuzibagirwa Imana?IZI2 71.1

    Ab’isi bafite iminsi y’ibiruhuko myinshi, maze abagabo bagahugira mu bikino no gusiganwa ku mafarashi, no gutera urusimbi, no kunywa itabi, no gusinda. Mbese abantu b’Imana ntibari bakwiriye guhora bagira amateraniro yera yo gushimiramo Imana imigisha yayo myinshi?IZI2 71.2

    Dushaka abagabo mu itorero bafite ubwenge bwo gukoresha mu byo kuringaniza no guha abasore n’inkumi imirimo ikwiriye yo korohereza abantu ubukene no guhesha abagabo n’abagore n’abana agakiza. Ntibizashobokera bose kwegurira umwanya wabo wose mu murimo kubera yuko bakwiriye gukora umurimo wo kubahesha ikibatunga buri munsi. Nyamara bafite iminsi y’ibiruhuko n’ibihe bashobora gutanga kugira ngo bakore umurimo wa Gikristo no kugira ibyiza bakora muri ubwo buryo niba badashobora kugira amafaranga yabo menshi batanga.IZI2 71.3

    Igihe ufite umunsi wo kuruhuka, jya uwugira umunsi mwiza kandi unejeje abana bawe, kandi ujye uwugira umunsi mwiza ku bakene n’abababaye. Uwo munsi ntugashire utazaniye Yesu amaturo y’ishimwe.IZI2 71.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents