Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Imiburo ibwirwa abagamije gushyingirwa

    Abasore biringira cyane ibyo bahubukiye. Nta bwo bakwiriye kwironda, cyangwa ngo bagirwe imbata ako kanya n’uko baneshejwe n’uburanga bw’inyuma. Kubonana ko muri iki gihe kw’abashaka kuzashyingiranwa, akenshi ni inama y’uburiganya n’uburyarya umwanzi w’abantu akoresha cyane abibagiza Uwiteka. Kugira ubwenge busanzwe na byo birakenewe; nyamara na bwo bufite akamaro gake muri ibi.IZI2 16.1

    Ibitekerezo n’urukundo rw’agahararo, bikwiriye kwirindwa nk’uwirinda ibibembe. Abasore n’inkumi benshi cyane bo muri iki gihe ntabwo baboneye; nicyo gituma bakwiriye kwitonda cyane. Abajyaga bagira ingeso zitunganye, nubwo bagira intege nke mu bindi, bakwiriye kutagira umugayo muri ibi.IZI2 16.2

    Uko kureshywa n'urukundo rw’agahararo kenshi bihura n’Ubukristo bw’abasore bo muri iki gihe. Murumuna wanjye, Imana ishaka yuko uhinduka. Ndakwinginze, gira urukundo ruruseho. Wegurire Umucunguzi wawe wakuguze ubwenge bwawe n’imbaraga zawe z'umubiri. Weze ibitekerezo byawe n’ibikurimo kugira ngo imirimo yawe yose ikorerwe mu Mana.IZI2 16.3

    Abamarayika ba Satani babana n’abamara igihe kirekire barambagiza nijoro. Iyaba amaso yabo yari ahumuwe, babashije kubona marayika wandika amagambo n’imirimo byabo. Bica amategeko y’amagara mazima n’ikinyabupfura. Byanezeza biruseho kureka amasaha yo kujya guhendahenda mbere yo gushyingirwa akazakoreshwa mu mibereho y’abashyingiranywe. Ariko ikintu rusange, ni uko ishyingirwa ari ryo riheruka urukundo rwerekaniwe mu mubano bagiranye batarashyingirwa.IZI2 16.4

    Satani azi rwose ibintu akwiriye gukoresha, maze akerekana ubwenge bubi cyane mu buryo butari bumwe bwo gutega imitima y’abantu kugira ngo izarimburwe. Ahora agenzura intambwe yose iterwa, agahimba inama nyinshi, kandi kenshi izo nama ni zo zikurikirwa kuruta inama zo mu Ijambo ry’Imana. Hanyuma izo nama zirabohekanywa, maze zikaringanizwamwo urushundura rukoreshejwe ubwenge bwo gutega abasore n’abaswa. Kenshi ibyo byahinduka bigejejwe mu mucyo; ariko ababaye imbata zabyo babyirohamo bakagira imibabaro myinshi. Amaherezo, tukabona abantu babaye inkuge zamenetse ahantu hose.IZI2 16.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents