Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kugira umubano n ‘ingeso ziboneye

    Abasore bashyirwa mu rugaga rw’abandi, bashobora kubera ab’urugaga rwabo umugisha cyangwa umuvumo. Bashobora kwigishanya, no guheshanya umugisha, no gukomezanya, bagakuza amajya-mbere mu ngeso, no mu mico, no mu bwenge; ubundi kandi, babaye batitonze ntibabe abizerwa, bashobora kubabera ikigusha kizabageza ku kurimbuka.IZI2 76.2

    Yesu azabera abamwiringira bose umufasha. Abifatanyije na Kristo bagira umunezero mu byo bakora. Bakurikira inzira Umukiza wabo abayoboyemo, babamba kamere n’iruba n’irari ku bwe. Abo bantu bubatse ibyiringiro byabo kuri Kristo, maze umuraba wo mu isi ubura imbaraga zo kubakura ku rufatiro rw’ukuri.IZI2 76.3

    Yemwe basore n’inkumi, ahasigaye ni ahanyu, niba mushaka kuzaba abantu biringirwa, bakiranuka, kandi b’ingiramumaro. Mukwiriye kwitegura kandi mukagambirira yuko muzashikama mu kuri, mu bizababaho byose. Ntitubasha kujya mu ijuru tugifite ingeso zacu mbi, keretse zineshejwe tukiri mu isi, naho ubundi zizadukingiranira inyuma y’ubuturo bw’abera. Iyo ingeso mbi zirwanyijwe zirushaho kwanga kuva mu byimbo, ariko iyo ntambara, iyo irwanishijwe imbaraga no kutanambuka, amaherezo ziraneshwa.IZI2 76.4

    Kugira ngo tugire ingeso ziboneye, dukwiriye gufatanya n’abantu bafite ingeso zo gukiranuka kandi bakunda iby’idini. 10 4T 655;IZI2 76.5

    Iyaba abasore bakururwaga no gufatanya n’ababoneye, bitonda, b’abagwaneza, amaherezo yaba meza cyane. Iyaba bahitagamo incuti zubaha Imana, byabateye kuyoboka ukuri no gukora imirimo yabo, no kuba abera. Imibereho nyakuri ya Gikristo ni imbaraga y’ibyiza. Ariko kandi, abafatanya n’abagabo n’abagore badafite ingeso nziza, kandi bakora ibibi, nabo bazagendera muri iyo nzira bidatintze. Ibyerekeye ku kugira umutima mwiza biracuba. Uwifatanya n’utizera na we ahinduka utizera bidatinze; uhitamo incuti y’inkozi y’ibibi ahinduka rwose inkozi y’ibibi. Kugendera mu nama y’abatubaha Imana ni yo ntambwe ya mbere iganisha umuntu mu nzira y’abanyabyaha no kwicarana n’abakobanyi.IZI2 77.1

    Abashaka kugira ingeso ziboneye bose bakwiriye guhitamo incuti z’ingirakamaro, zitonda, zitekereza zitonze, kandi zikunda iby’idini. Ababyitayeho kandi bifuza kwiyubakira aho bazaba iteka bakwiriye kubakisha inzu yabo ibintu byiza. Niba bemera kubakisha ibiti biboze, niba banyurwa n’ingeso zidashyitse, inzu bubaka amaherezo yagwa. Bose bakwiriye kwitondera uko bubaka. Umugaru w’ibishuko uzagusha inzu, kandi niba hubatswe ngo ikomere kandi ngo yubakanwe gukiranuka, ntizabasha kwihanganira ibishuko.IZI2 77.2

    Izina ryiza rigira igiciro kiruta icy’izahabu. Abahungu bagira irari ryo gufatanya n’abanyabwenge buke n’abanyangeso mbi. Mbese umusore yatega kuzabona umunezero ki mu gufatanya n’abantu bafite ibitekerezo bigufi, badasobanukiwe neza kandi bafite ingeso zidashyitse? Bamwe bagira ubwenge bubi kandi bagira ingeso mbi, kandi abahitamo bene izo ncuti bose bakurikiza icyitegererezo cyazo. 11 4T 587-588;IZI2 77.3

    Ntubasha kumenya akaga gakomeye ugiyemo mu gihe uteye intambwe ya mbere ujya mu bintu by’amanjwe no mu gushaka kwinezeza, ukibwira yuko aho uzashakira guhindura imigenzereze yawe bizakorohera gukora ibyiza nk’uko byari kukorohera mu gihe wari utaritangira gukora ibibi. Ibyo si ko biri rwose. Ahubwo ku bwo guhitamo incuti mbi, abenshi bavuye mu nzira y’ukuri buhoro buhoro kugeza ubwo bagwa mu mworera wo kutumvira no kuzimira, ibyo bibwiraga mbere hose ko badashobora kugwamo. 12 CT 224;IZI2 77.4

    Ntimugatekereze yuko Imana itwifuriza kureka ikintu cyose kibasha kutuzanira umunezero mu isi. Ibyo ishaka yuko tureka byose ni ibitaduhesha ibyiza n’umunezero13 AH 502;IZI2 78.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents