Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ubufashu bwiza bw’amashuri yacu

    Ababyeyi b’abagabo n’ab’abagore bakwiriye gufatanya n’umwigisha, bagakora bafite umwete kugira ngo abana babo bahinduke. Bakwiriye guhirimbanira kuvugurura ubushake bw’iby’umwuka mu rugo bukaba bushyitse kandi bakabareresha ibyokurya no guhugura k’Uwiteka. Bakwiriye kugira umugabane w’umunsi batanga buri munsi wo kwiga n’uwo kwigana n’abana babo. Uko ni ko bashobora kugira igihe cyo kwiga igihe cy’umunezero kandi kigize icyo cyunguye, kandi ibyiringiro byabo biziyongera muri ubwo buryo bwo gushakashaka agakiza k’abana babo. 12 6T 199;IZI2 133.2

    Abigishwa bamwe basubira iwabo bivovota kandi baganya, maze ababyeyi n’Abakristo bo mu itorero bagategera amatwi amagambo yabo y’agakabyo yerekeye ku ruhande rumwe. Nyamara bari kuba bagize neza iyo bazirikana yuko ayo magambo afite impande ebyiri; ariko aho kuzirikana ibyo, bemerera ibyo bitekerezo biyobya ko byubaka urusika hagati yabo n’ishuri rikuru. Nuko bagatangira kugira ubwoba, bakabaririza, bakagira gushidikanya ku byerekeye uburyo ishuri nyoborwa. Bene ubwo buryo burangiza cyane. Amagambo yo kutanyurwa akwira nk’indwara yandura, kandi amagambo yamaze kugera mu bwenge kuyahanagura birakomeye. Icyo gitekerezo gikwizwa no kugisubiramo hato na hato, kugeza ubwo kingana umusozi, nyamara iyo baba barabigenzuye baba barasanze yuko nta futi riri ku bigisha. Ahubwo ko bakoraga umurimo wabo gusa, bashaka ko amategeko y’ishuri akurikizwa, bitamera bityo ishuri rikaba ryakwangirika.IZI2 133.3

    Iyaba ababyeyi bishyiraga mu mwanya w’abigisha maze bakareba uburyo bigomba kurushya kwigisha ishuri ry’abigishwa amagana b’imyaka itandukanye kandi bafite ibitekerezo bitandukanye, babashije gutekereza bakareba ibintu mu bundi buryo. Baba bakwiriye kuzirikana yuko abana bamwe batigeze bigishirizwa iwabo. Kuba bararekewe aho batigishijwe kumvira, bigomba kuruhanya kubakura muri ubwo buryo bashyirwa mu mwanya ubashyira mu mategeko akomeye nk’ayigishwa umutwe w’abasirikari. Hatagize igikorerwa abana birengagijwe n’ababyeyi batabaye abizerwa, ntabwo bazemerwa na Yesu. Hatabonetse imbaraga iyobora yo kubafasha, bazaba imburamumaro muri ubu bugingo kandi ntibazagire umugabane mu bugingo buzaza. 13 4T 428,429;IZI2 134.1

    Ababyeyi benshi b’abagabo n’abagore bagira ifuti ryo kunanirwa gufasha umwigisha ukiranuka. Abasore n’abana, kubwo kudasobanukirwa, no kuba bataraca akenge akenshi ntibasonanukirwa n’inama n’uburyo bw’umwigisha. Igihe bageze imuhira bavuga ibyavuzwe n’ibyakozwe mu ishuri, nuko abo mu rugo bakabiganira, nuko bagahinyura imigenzereze y’umwigisha bimazeyo, abo bana bahigira icyigisho kitaruhije iyigwa. Igihe cyose babwiwe gukora icyo batamenyereye, cyangwa se bakabwirwa kwiga ibikomeye, birukira ku babyeyi babo batazi ukuri kugira ngo babatere imbabazi. Uko niko umutima uhagaze no kutanyuwa bitangira, maze umutwaro w’umwigisha ukarushaho kuremera. Nyamara ako kaga kose kaba gahagarikiwe n’ababyeyi batagira icyo bazi. Nuko amafuti yo mu ngeso yagombaga gukurwaho n’inyigisho, agakomeza akajya mbere uko imyaka itashye, yonona kandi yangiza ingeso z’uyafite kugeza ubwo azaba imburamumaro. 14 FH 64, 65;IZI2 134.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents