Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Mutekereze ibyiza ku bantu hose

    Igihe twumvise inkuru ya mugenzi wacu natwe turayishyushya. Ikibazo kibaza ngo: “Uwiteka, ni nde uzaguma mu ihema ryawe? Ni nde uzatura ku musozi wawe wera?” Umunyazaburi yaragisubije ati: “Ni ugendera mu bitunganye, agakora ibyo gukiranuka, akavuga iby’ukuri nk’uko biri mu mutima we. Utabeshyeresha abandi ururimi rwe, ntagirire nabi mugenzi we, ntashyushye inkuru y’umuturanyi we.” Zaburi 15:1-3.IZI2 91.4

    Mbega ukuntu amagambo y’amanjwe yakwimirwa, iyaba umuntu wese yabashije kwibuka yuko abamubwira ibicumuro by’abandi bazabasha kuvuga ibye mu gihe bazaba babibonye. Dukwiriye guhirimbanira gutekereza abantu bose ho ibyiza, cyane cyane abavandimwe bacu mu kwizera, kugeza ubwo duhatirwa gutekereza ibinyuze indi nzira. Ntidukwiriye kwemera vuba amakuru y’ibibi tubwiwe. Ibyo kenshi biterwa n’ishyari cyangwa kudasobanukirwa, cyangwa bishobora guturuka ku gukabya cyangwa ku kumenya agace gato k’ibyabaye. Iyo ishyari no gushidikanya bihawe akito, bikwira hose vuba nk’igitovu. Niba mugenzi wacu ayobye, ni bwo uba ubonye umwanya wo kugaragaza urukundo nyakuri umufitiye. Musangane ineza, usabire hamwe na we kandi umusabire, wibuka igiciro gihoraho Kristo yatangiye kumucungura. Muri ubwo buryo ushobora gukiza ubugingo urupfu, kandi ugahisha ibyaha byinshi.IZI2 92.1

    Kwica ijisho, ijambo rimwe, ndetse uburyo ijwi rivuga bishobora kubamo ibinyoma bikomeye, bikinjira mu mutima nk’umwambi w’ingobe, bigatera igikomere kidakira. Uko ni ko gushidikanya, n’umugayo bishobora gushyirwa ku muntu Imana yabashije gukoresha umurimo mwiza, nuko imigirire ye myiza ikanduzwa, kuba ingiramumaro kwe kukangizwa. Hariho inyamaswa zimwe, iyo imwe muri zo ikomerekejwe ikitura hasi, izindi nyamaswa zene wabo ziyiraraho zikayitanyaguza. Bene uwo mutima ugirwa n’abagabo n’abagore bafite izina ry’Abakristo. Bagira ishyaka ryo gutera amabuye abandi bafite ibicumuro bike ku byabo. Hariho bamwe berekana ibicumuro n’ibidakwiriye abandi bakoze ngo bahuze abantu be kureba ibyabo, cyangwa se ngo bereke abandi ishyaka rikomeye bagirira Imana n’itorero. 25T 58,59;IZI2 92.2

    Igihe gikoreshwa mu kunegura imico n’imirimo y’abakozi ba Kristo byaba byiza biruseho kugikoresha mu gusenga. Kenshi iyaba abashaka ibicumuro ku bandi bari bazi iby’ukuri byerekeye kuri abo bashakaho ibicumuro, babizirikanyeho ibinyuranye n’ibyo rwose. Yemwe ukuntu byaba byiza biruseho, iyaba mu kigwi cyo kunegura abandi no kubaciraho iteka umuntu wese yavugaga ati: “Nkwiriye guhirimbanira agakiza kanjye. Nimfatanya n’ushaka gukiza ubugingo bwanjye, nkwiriye kugira umwete no kwitonda cyane. Nkwiriye kwamurura ikibi cyose mu bugingo bwanjye. Nkwiriye guhinduka icyaremwe gishya muri Kristo. Nkwiriye kunesha igicumuro cyose. Ni bwo, mu kigwi cyo guca intege abaharanira kurwanya ikibi, mbasha kubakomeresha amagambo.” 381 83, 84;IZI2 92.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents