Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INYANDIKO Z’IBANZ

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ubutumwa bwa marayika wa mbere 69Ubutumwa bw’abamarayika batatu bwo mu Byahishuwe 14: Muri ibi bice bitatu tugezemo, Ellen White avuga iby’ubutumwa bwa marayika wa mbere, uwa kabiri, n’ubw’uwa gatatu. Yandikiraga abafatanyije nawe guca mu bihe by’Ikanguka Rikomeye ryo gutegereza kugaruka kwa Yesu ndetse no gucika intege kwarikurikiye kwabaye mu mezi aheruka umwaka wa 1844. Ntabwo yagerageje kwinjira mu busobanuro bw’ubwo butumwa uko ari butatu, ahubwo yari azi ko abasomyi basobanukiwe neza ibyo banyuzemo icyo gihe. Ibyo yanditse bari ibyo gukomeza no gusobanurira abizera bagenzi be ku bijyanye n’ibyo bari bafatanyije kunyuramo. Dukwiriye kujya mu gitabo cye Intamabara Ikomeye kugira ngo tubone ubusobanuro burambuye kuri buriya butumwa. Ubutumwa bwa marayika wa mbere bwatanze umuburo w’uko igihe Imana igiye gucira abantu urubanza cyegereje. Soma Intambara Ikomeye ibice bikurikira: Igice cya 17; 18; 20; 21; 22; 23; 24; 25 n’icya 26.

    Nabonye ko Imana yari iri mu gikorwa cyo kwamamaza ubutumwa cyabayeho mu mwaka wa 1843. Wari umugambi wayo kugira ngo ihagurutse abantu maze ibageze aho bashungurirwa, aho bagombaga gufata umwanzuro bakemera ukuri cyangwa se bakaguhakana. Abagabura bemeye rwose badashidikanya ko ibyavugwaga ku bihe by’ubuhanuzi ari ukuri, maze bamwe bareka ubwibone bwabo, kandi basiga imishahara yabo n’amatorero yabo, bajya kubwiriza ubutumwa hirya no hino. Ariko ubwo ubutumwa bukomotse mu ijuru bwabonaga icyicaro mu mitima ya bamwe mu bagabura gito b’ibya Kristo, umurimo waje guhabwa abantu benshi batari ababwiriza. Bamwe basize imirima yabo bajya kuvuga ubutumwa, mu gihe abandi bo bahamagawe basiga amaduka yabo n’ibicuruzwa byabo. Ndetse n’abakozi b’abanyamwuga bamwe byabaye ngombwa ko bareka imyuga yabo birundurira mu murimo batari bamenyereye wo kwamamaza ubutumwa bwa marayika wa mbere.IZ 182.3

    Abagabura bashyize ku ruhande ibitekerezo by’amatsinda yari abatandukanyije n’ibyo bibwiraga maze bashyira hamwe mu kwamamaza ubutumwa bwo kugaruka kwa Yesu. Aho ubutumwa bwavugwaga hose, bwakoraga ku mitima y’abantu. Abanyabyaha barihanye, baraboroga, kandi basaba kubabarirwa, kandi abari bafite imibereho yagiye irangwa n’ubuhemu bagize ishyaka ryinshi ryo kuyireka. Ababyeyi bahangayikiye cyane abana babo. Abakiriye ubutumwa babugezaga ku ncuti zabo no kuri bene wabo, kandi kuko imitima yabo yari iremerewe n’ubutumwa bukomeye bari batwaye, barababuriraga kandi bakabingingira kwitegura kugaruka k’Umwana w’umuntu. Ibyo bintu byari bikomeye cyane ku buryo nta wari kutemera ibyo bihamya bikomeye yagezwagaho n’imiburo yakoraga ku mutima. Uwo murimo w’iyezamitima watumye abantu bazinukwa iby’isi, biyegurira Imana mu buryo butigeze bubaho. IZ 183.1

    Abantu ibihumbi byinshi bakiriye ukuri kwabwirizwaga na Wiliyamu Mileri, kandi abagaragu b’Imana bahagurukanye umwuka n’ imbaraga nk’ibya Eliya bamamaza ubwo butumwa. Nk’uko byari bimeze kuri Yohana wategurije Yesu, ababwirizaga ubwo butumwa bukomeye bumvaga bahatirwa kugera intorero ku mizi y’igiti, kandi bagahamararira abantu kwera imbuto zikwiriye abihannye. Ubuhamya bwabo kwagombaga gukangura amatorero kandi bukayateramo impinduka zikomeye bityo bugashira ahagaragara imico yayo nyakuri. Kandi ubwo umuburo ukomeye wahamagariraga abantu guhunga umujinya wenda gutera watangwaga, abantu benshi bari bomatanye n’amatorero bakiriye ubutumwa bukiza. Babonye uburyo basubiye inyuma, maze n’amarira menshi yo kwihana n’umutima ushenjaguwe, bikubita imbere y’Imana. Ubwo Mwuka w’Imana yabazagaho, bafatanyije n’abandi kuvuga ijwi rirenga bagira bati: “Nimwubahe Imana muyihimbaze, kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye.”IZ 183.2

    Kubwiriza iby’igihe ntakuka byarwanyijwe n’inzego zose, uhereye ku bagabura babwiririzaga ku ruhimbi ukageza ku bantu boroheje, ndetse n’abanyabyaha bahangara ijuru ubwabo. Ababwiriza b’indyarya ndetse n’abakobanyi baravugaga bati: “Nta muntu n’umwe uzi umunsi cyangwa isaha.” Ntibashoboraga kwemera kwigishwa no gukosorwa n’abavugaga umwaka bizera ko ibihe by’ubuhanuzi bizarangirira, kandi bakerekana ibimenyetso byagaragazaga ko Kristo ari hafi, ndetse ageze ku rugi. Benshi mu bashumba b’umukumbi bahamyaga ko bakunda Yesu, bavugaga ko batarwanya ibibwirizwa bivuga ukugaruka kwa Kristo, ariko bahakanaga iby’igihe ntakuka. Ijisho ry’Imana rireba byose ryarebaga imitima yabo. Ntibumvaga bakunze ko Yesu aza vuba. Bari bazi neza ko imibereho yabo itarangwamo Ubukristo idashobora gutsinda ikigeragezo, kuko batagenderaga mu nzira yo kwiyoroshya Kristo yaharuye. Izo ngirwa-bashumba zabaye intaza mu nzira y’umurimo w’Imana. Ukuri kwabwirizwaga mu mbaraga yako yemeza imitima kwakanguye abantu, maze bamera nka wa murinzi wa gereza, barabaza bati: “Mbese nakora iki kugira ngo nkizwe?” Nyamara aba bashumba babaye intaza bitambika hagati y’ukuri n’abantu, bakababwiriza ibintu byoroheje biryoheye amatwi kugira ngo babateshure ku kuri. Bifatanyije na Satani n’abadayimoni, bakarangurura bavuga bati: “Ni amahoro, ni amahoro,” nyamara nta mahoro ariho namba. Abikundira ibibanezeza kandi bakaba bari bashimishijwe no kuba kure y’Imana, ntibabashaga gukangurwa ngo bave mu mahoro y’umubiri barimo. Nabonye ko abamarayika b’Imana banditse ibyo byose; imyambaro y’abo bashumba batejejwe yari yuzuyeho amaraso y’abantu.IZ 183.3

    Abashumba cyangwa abagabura batemeye kwakira ubu butumwa bukiza babereye intaza abajyaga kubwakira. Aba bashumba bariho urubanza rw’amaraso y’abantu. Ababwiriza na rubanda bafatanyije kurwanya ubu butumwa buturutse mu ijuru no gutoteza Wiliyamu Mileri ndetse n’abifatanyije nawe mu murimo. Hakwirakwijwe ibinyoma kugira ngo baharabike Mileri; kandi mu bihe binyuranye ubwo yabaga amaze gutangaza umugambi w’Imana, akageza ukuri kudakebakeba ku mitima y’ababaga bamuteze amatwi, uburakari bugurumana bwaramukongerezwaga maze ubwo yabaga akiva aho bateraraniye, abantu bamwe bamutegaga igico kugira ngo bamuhitane. Nyamara abamarayika b’Imana boherejwe kumurinda, maze baramuyobora bamukura muri icyo gico ntacyo abaye. Umurimo we wari utararangira.IZ 184.1

    Abantu bari bamaramaje bakiranye ubwuzu ubwo butumwa. Bamenye ko buturutse ku Mana kandi buziye igihe gikwiriye. Abamarayika bari bategerajanyije amatsiko umusaruro uzaturuka muri ubwo butumwa mvajuru, maze igihe amatorero yabuteraga umugongo kandi akabwanga, bagiye kugisha inama Yesu bafite agahinda. Yesu yakuye amaso ye ku matorero maze asaba abamarayika be kurinda bakiranutse abantu b’igiciro batigeze banga ubwo buhamya kuko hari undi mucyo wajyaga kuzabarasira.IZ 184.2

    Nabonye ko iyo abavugaga ko ari Abakristo baba barakunze ko Yesu agaruka, iyo imitima yabo iba ari we yari irangamiye, kandi bakaba bariyumvishaga ko nta wundi ku isi wagereranywa nawe, baba barakiranye umunezero ubutumwa buvuga ibyo kugaruka kwe. Ariko urwango bagaragaje ubwo bumvaga ko Umwami wabo agiye kugaruka, rwari igihamya kidashidikanywaho cyerekanaga ko batamukundaga. Satani n’abamarayika be bari batsinze, maze bajya imbere ya Kristo n’abamarayika be kumubwira ko abavuga ko ari ubwoko bwe batamukunda by’ukuri kuko batifuzaga ko yagaruka.IZ 184.3

    Nabonye ubwoko bw’Imana butegerezanyije umunezero kugaruka k’Umwami wabwo. Nyamara Imana yashatse kubagenzura. Ukuboko kwayo kwakingirije ikosa ku bigendanye n’ibihe by’ubuhanuzi. Abari bategereje Umwami wabo ntibigeze batahura iryo kosa, kandi n’abari barize cyane barwanyaga iby’igihe nabo ntibabashije kuribona. Imana yateguye ko ubwoko bwayo bwahura no kubura ibyo bwari bwiteze. Igihe cyarahise, maze abari bategerezanyije umunezero kugaruka k’Umukiza wabo barababara kandi bahagarika imitima, naho abatari barakunze ko yagaruka nyamara bakaba barakiriye ubutumwa babitewe n’ubwoba, banezejwe n’uko ataje igihe bari biteze. Ukwemera kwabo ntikwari kwarigeze guhindura imitima haba no kweza ubugingo bwabo. Guhita kw’igihe bari biteze kwabereyeho kugira ngo guhishure imitima nk’iyo.IZ 184.4

    Babaye aba mbere mu guhindukirana no gukwena abari bashavuye ndetse bihebye kandi barakundaga mu by’ukuri ko Umukiza wabo yagaruka. Nabonye ubwenge bw’Imana mu gushungura ubwoko bwayo no kubaha ikigeragezo gikomeye kugira ngo haboneke abacogora kandi bagasubira inyuma mu isaha yo kugeragerezwamo.IZ 185.1

    Yesu n’ingabo zose zo mu ijuru barebanaga impuhwe n’urukundo abari bategerezanyije ibyishimo kumubona ari nawe imitima yabo yakundaga. Abamarayika bagendagendaga hafi yabo kugira ngo babakomeze muri ibyo bihe byo kugeragezwa barimo. Abari barirengagije kwakira ubutumwa buturutse mu ijuru basigaye mu mwijima, kandi uburakari bw’Imana bwarabakongerejwe kuko batakiriye umucyo yari yaraboherereje uturutse mu ijuru. Ab’indahemuka bo, ba bandi bari bacitse intege batashoboraga gusobanukirwa impamvu Umwami wabo ataje, ntibasigaye mu mwijima. Bongeye kuyoborwa muri Bibiliya kugira ngo basesengure neza ibihe by’ubuhanuzi. Ikiganza cy’Imana cyakuwe ku mibare, maze ikosa bari bagize rirasobanuka. Basanze ko ibihe by’ubuhanuzi byageraga mu mwaka wa 1844, kandi ko igihamya bagiye batanga berekana ko ibihe by’ubuhanuzi birangirana n’umwaka wa 1843 noneho birangira mu mwaka wa 1844. Umucyo uturutse mu Ijambo ry’Imana warabamurikiye, maze batahura ko hari igihe cyo gutinda — “Ariko nubwo byatinda (ibyo weretswe), ubitegereze.” Kubera uko bakundaga ko Kristo agaruka vuba, ntibari baritaye ku gutinda kw’ibyerekanwe kwari kwarabereyeho kugira ngo kwerekane abategereje by’ukuri. Bongeye kugira igitekerezo cyerekeye igihe. Nyamara nabonye ko benshi muri bo batashoboraga kubyuka ngo bave mu gucika intege gukomeye bari barimo ngo bongere bagire ishyaka n’imbaraga byari byararanze ukwizera kwabo mu mwaka wa 1843.IZ 185.2

    Satani n’abamarayika be bari babigaruririye, kandi abari baranze kwakira ubwo butumwa bishimiraga ko barebye kure kandi bakagira ubushishozi ntibabe barakiriye inyigisho ziyobya (ni ko bazitaga). Ntibigeze basobanukirwa ko bari kurwanya inama y’Imana ndetse ko bari gukorana na Satani n’abamarayika be kugira ngo bahungabanye ubwoko bw’Imana bwagenderaga ku byo ubutumwa mvajuru bubasaba.IZ 185.3

    Abizeraga ubwo butumwa bakandamijwe n’amatorero. Hari igihe abatarakiriye ubwo butumwa babuzwaga n’ubwoba kugaragaza ibiri mu mitima yabo; ariko guhita kw’igihe kwagaragaje ibibarimo mu by’ukuri. Bifuzaga gucecekesha ubuhamya abari bategereje bumvaga bahatirwa gutanga, ari bwo bwagugaga ko ibihe by’ubuhanuzi bigeza mu mwaka wa 1844. Abizeraga ubwo butumwa basobanuye mu buryo bwumvikana neza ikosa bagize kandi batanga n’impamvu zabateye kwitega kubona Umwami wabo agarutse mu mwaka wa 1844. Ababarwanyaga ntibashoboraga gutanga ibitekerezo bivuguruza impamvu zikomeye zabaga zitanzwe. Nyamara kandi amatorero yararakaye cyane; yiyemeza kutongera gutega amatwi ubuhamya bwabo no kudatuma ubuhamya butangirwa mu matorero kugira ngo hatagira abandi bantu babwumva. Abatinyutse kudahisha abandi umucyo bahawe n’Imana baciwe mu matorero; nyamara Yesu yari kumwe nabo, kandi banezezwaga n’umucyo wo mu maso he. Bari biteguye kwakira ubutumwa bwa marayika wa kabiri.IZ 185.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents