Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INYANDIKO Z’IBANZ

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ingororano y’abera

    Nuko mbona umubare munini w’abamarayika bakuye amakamba arabagirana muri urwo rurembo — uwera wese yagenewe ikamba rye ryanditsweho izina rye. Igihe Yesu yahamagazaga ya makamaba, abamarayika barayamuzaniye, maze Yesu mwiza akoresha ukuboko kwe kw’iburyo atangira kwambika abera ya makamba. Nuko abamarayika bazana inanga nk’uko bazanye ya makamba maze Yesu aziha abera bose. Umumarayika wari uyoboye atangira gucuranga maze amajwi yose bayahanika basingizanya umunezero kandi bashima, kandi buri wese yacuranganaga imirya y’inanga ubuhanga, maze humvikana urusobe rw’amajwi aryoheye amatwi kandi atunganye rwose.IZ 220.2

    Maze mbona Yesu ayoboye abacunguwe aberekeza ku marembo y’umurwa. Yesu yakoze ku rugi maze rukinguka rwikaraga ku mapata yarwo arabagirana, nuko asaba ishyanga ryakurikije ukuri kwinjira. Muri uwo murwa hari harimo ibintu byose binyuze amaso. Ahantu hose bahabonaga ikuzo ritangaje. Nuko Yesu yitegereza abera yacunguwe; mu maso habo harabagiranaga ikuzo; maze ubwo yakomeza kubitegereza, avuga n’ijwi ryiza rigororotse ati: “Ndabona umurimo w’ubugingo bwanjye, none ndanyuzwe. Iri kuzo rihebuje ni iryanyu ngo muryishimire iteka ryose. Imibabaro yanyu irarangiye. Urupfu ntiruzabaho ukundi, nta gahinda, nta gutaka cyangwa kuribwa bizongera kubaho.” Nabonye abacunguwe bose bunama barambika amakamba yabo arabagirana ku birenge bya Yesu. Ubwo ikiganza cye cyuje urukundo cyongeraga kubahangurutsa, bafashe inanga zabo z’izahabu maze ijuru ryose barwuzuza umuziki wabo mwiza n’indirimbo zo gusingiza Umwana w’Intama.IZ 220.3

    Nuko nyuma yaho mbona Yesu ajyanye ubwoko bwe ku giti cy’ubugingo, maze twongera kumva ijwi rye ryiza cyane riruta indirimbo zose zigeze kumvwa n’abantu bapfa, aravuga ati: “Ibibabi by’iki giti ni ibyo gukiza amahanga. Mwese nimuryeho.” Ku giti cy’ubugingo hariho imbuto nziza bihebuje, kandi abera bashoboraga kuziryaho uko bashaka. Muri uwo murwa harimo intebe nziza cyane ya cyami kandi muri yo haturukaga uruzi rw’urubogobogo rw’amazi y’ubugingo, rubengerana nk’isarabwayi. Ku nkombe zose z’urwo ruzi hari igiti cy’ubugingo, kandi ku nkunka z’urwo ruzi hari ibindi biti byiza cyane biribwa.IZ 220.4

    Nta rurimi rwabasha gusobanura uko mu ijuru hameze. Iyo ntekereje kuri ibi byose, ndatangara. Kubera gutwarwa n’ubwo bwiza buhebuje n’ikuzo ritavugwa, ndambika ikaramu hasi maze nkarangurura ijwi ngira nti: “Mbega urukundo! Mbega urukundo rutangaje!” Ururimi ruhebuje izindi ntirwashobora gusobanura ikuzo ry’ijuru cyangwa uburebure butagereranywa bw’urukundo rw’Umukiza.IZ 221.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents