Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INYANDIKO Z’IBANZ

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Isi ihinduka umusaka

    Ibitekerezo byanjye byongeye kwerekera ku isi. Abanyabyaha bose bari bamaze kurimburwa, kandi intumbi zabo zari zirambaraye ku butaka. Uburakari bw’Imana bwagaragaye mu gusukwa kw’ibyago birindwi by’imperuka. Uburakari bw’Imana bwari bwaragaragariye mu byago birindwi by’imperuka bwari bwarageze ku batuye isi, bituma bahekenya indimi zabo bitewe n’uburibwe kandi bavuma Imana. Uburakari bw’Imana bwari bwibasiye cyane abashumba b’abanyabinyoma. Amaso yabo yashiririye mu bihenehene byayo, kandi indimi zabo nazo zishira mu kanwa kabo bagihagaze. Ubwo abera bari bamaze kurokorwa n’ijwi ry’Imana, ya mbaga y’abanyabibi yarahindukiranye maze buri wese yibasira mugenzi we. Isi yasaga n’iyarengewe n’imivu y’amaraso, kandi intumbi zari zinyanyagiye ku isi uvuye ku mpera yayo ukagera ku yindi.IZ 221.2

    Isi yari imeze nk’ubutayu. Imijyi n’imidugudu yari yarituwe n’umutingito, yari yararitswe hasi yabaye ibirundo. Imisozi yari yakuwe ahayo, maze ihasiga ubuvumo bunini. Ibitare binini byajugunywe n’inyanja, cyangwa se ibyajugunywe n’isi ubwayo, byari binyanyagiye ku butaka hose. Ibiti by’inganzamarumbo nabyo byari byarandutse binyanyagiye hirya no hino. Ahantu hameze hatyo ni ho Satani n’abamarayika be bagombaga gutura mu gihe cy’imyaka ibihumbi. Aho ni ho azaba abohewe, azerera hirya no hino ku isi yabaye igiharabuge, kandi yitegereza ingaruka zo kugomera amategeko y’Imana kwe. Mu gihe cy’imyaka igihumbi, Satani azasarura imbuto z’umuvumo yateje isi. Kubera ko azaba abohewe ku isi wenyine, nta burenganzira azagira bwo kugera ku yindi mibumbe kugira ngo ajye gushuka no kubuza amahoro abatarigeze bacumura. Muri icyo gihe cy’imyaka igihumbi, Satani azababazwa bikomeye. Kuva yacumura ntiyigeze ahagarika kwangiza. Nyamara icyo gihe azaba yambuwe ububasha bwe, asigare yibaza ku byo yakoze kuva yacumura, kandi ahinde umushyitsi, afite n’ubwoba ategereje ahazaza he hazaba hashishana, ubwo azaba agomba kubabazwa kubera ibibi byose yakoze kandi agahanirwa ibyaha byose byakozwe kubera we.IZ 221.3

    Numva abamarayika n’abera bacunguwe baririmba intsinzi, kandi amajwi yabo yavugaga nk’ay’ibyuma bicurangwa bigera ku bihumbi cumi, kuko batari kuzongera kubuzwa amahoro no gushukwa na Satani, kandi byari binatewe n’uko abatuye ku yindi mibumbe bari bamukize kandi bakize n’ibishuko bye.IZ 222.1

    Hanyuma mbona intebe z’ubwami, kandi Yesu n’abera bacunguwe bazicayeho; maze abera barima baba abami n’abatambyi b’Imana. Kristo afatanya n’ubwoko bwe maze bacira imanza abanyabyaha bapfuye, bagereranya ibikorwa byabo n’ibyanditswe mu gitabo, kandi bagafata umwanzuro kuri buri wese hakurikijwe ibyo yakoze akiri muzima. Umunyabyaha wese yagenerwaga igihano agomba kuzahanishwa hakurikijwe ibyo yakoze; maze kikandikwa imbere y’izina rye mu gitabo cy’urupfu. Satani n’abamarayika be nabo baciriwe urubanza na Yesu hamwe n’abera. Igihano cya Satani cyagombaga kuba gikomeye cyane kurenza icy’abo yari yarayobeje. Umubabaro we wagombaga gusumba kure uwabo mu buryo butagereranywa. Abo yari yarayobeje bose bamaze kurimbuka, Satani yagombaga gukomeza kubaho ababazwa igihe kirekire.IZ 222.2

    Ku iherezo ry’imyaka igihumbi, Imanza z’abanyabyaha bapfuye zirangiye, Yesu yavuye mu murwa, maze abera n’ingabo z’abamarayika batonze umurongo baramukurikira. Yesu amanukira ku musozi munini, maze akiwukozaho ibirenge urasatagurika nuko uhinduka ikibaya kinini. Hanyuma twubura amaso maze tubona umurwa munini kandi mwiza cyane, wari ufite imfatiro cumi n’ebyiri n’amarembo cumi n’abiri, kuri buri ruhande hari amarembo atatu kandi kuri buri rembo hari umumarayika. Twararanguruye tuti: “Umurwa! umurwa ukomeye! Nguwo uramanutse uvuye mu ijuru ku Mana!” Umanuka mu bwiza bwawo bwose n’ikuzo ryawo rirabagirana maze uhagarara muri cya kibaya kinini Yesu yawuteguriye.IZ 222.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents