Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INYANDIKO Z’IBANZ

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Amatsinda abiri y’Abadiventisiti

    Ku ikubitiro, bake gusa ni bo bari bari mu itsinda ryajyaga mbere ryamamaza umucyo. Ahagana mu mwaka wa 1846, umubare wabo wageraga ku bantu mirongo itanu.IZ 19.3

    Itsinda rinini ry’abazibukiye ibyiringiro bari bafitiye gusohora k’ubuhanuzi bwo mu mwaka 1844, ryari rigizwe n’abantu bari hafi ibihumbi magana atatu. Abayobozi babo bahuriye hamwe mu mwaka wa 1845 mu nama yabereye ahitwa Albany ho mu mujyi wa New York kuva ku wa 29 Mata kugeza ku ya 1 Gicurasi. Muri iyo nama bongeye kugenzurira hamwe uko bahagaze. Bafashe icyemezo bandika bihanangiriza abavuga ko babonye umucyo mushya, abigisha imigani mihimbano ya kiyuda ndetse n’abashyiraho ibindi bishya bibafasha mu “igenzura.” 13Advent Herald, May 14, 1845 Uko ni ko bakinze urugi rw’umucyo w’Isabato n’Umwuka w’Ubuhanuzi. Bari bashimishijwe n’uko ubuhanuzi butasohoye mu 1844, maze bamwe bashyiraho amatariki mu gihe cyari imbere aho bibwiraga ko iminsi 2300 izarangirira. Bagiye bashyiraho ibihe binyuranye, ariko byagiye bihita bikurikiranye. Ku ikubitiro, aba bantu bari barinjiye muri uyu murongo ari benshi nyamara bari mu matsinda atomatanye rwose kandi afite ibintu bikomeye atandukaniyeho ku ngingo zimwe na zimwe z’imyizerere. Nyamara bari bafite ingingo imwe ibahuje ari yo “Ibyiringiro byo kugaruka k’Umukiza.” Bidatinze, amwe muri ayo matsinda yarazimangatanye. Itsinda ryabashije kurokoka ryahindutse Itorero ry’Abakristo bategereje. Bene abo ni bo bavugwa muri iki gitabo ko ari “Abadiventisiti b’umunsi wa mbere” cyangwa “Abadiventisiti ku izina.”IZ 19.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents