Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INYANDIKO Z’IBANZ

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ikimenyetso cy’inyamaswa

    Mu iyerekwa nagize ku wa 27 Kamena 1850, marayika murinzi wanjye yaravuze ati: “Igihe kigiye kurangira. Mbese ugaragaza ishusho nziza ya Yesu nk’uko wari ukwiriye kubigenza?” Amaso yanjye yerekejwe ku isi maze mbona ko hakwiriye kubaho kwitegura ku bantu bakiriye ubutumwa bwa marayika wa gatatu. Marayika yaravuze ati: “Mwitegure, mwitegure, mwitegure. Mugomba gupfa ku by’isi mu buryo bukomeye kurenza uko byigeze bibabaho.” Nabonye ko hari umurimo ukomeye bagomba gukora ariko ko bafite igihe gito cyane cyo kuwukora.IZ 71.3

    Nanone nabonye ko ibyago birindwi by’imperuka bigiye gusukwa ku badafite ubwihisho; nyamara ab’isi babifataga nk’aho ari ibitonyanga byinshi by’imvura byendaga kugwa. Nabashishijwe kwihanganira kureba uburyo buteye ubwoba ibyo byago birindwi by’imperuka byari bimeze, ari nabyo mujinya w’Imana. Nabonye ko uburakari bwayo bwari bukomeye ndetse buteye ubwoba, kandi iyo Imana irambura ukuboko kwayo cyangwa ikakuzamura bitewe n’uburakari, abatuye isi bajyaga kuba nk’aho batigeze babaho na mba. Bajyaga kubabazwa n’ibisebe bidakira kandi bikomeye byashoboraga kubagwira bityo ntibabone ubarokora ahubwo bajyaga kurimburwa na byo. Ubwoba bwinshi bwaramfashe maze nikubita hasi nubamye imbere ya marayika musaba ko ibyo bintu narebaga bikurwaho bigahishwa amaso yanjye sinongere kubireba kuko byari biteye ubwoba bwinshi. Ubwo nahise nsobanukirwa n’akamaro ko kwigana Ijambo ry’Imana ubwitonzi kuruta uko nigeze mbigira kugira ngo menye uko nazakira ibyago Ijambo ry’Imana rivuga ko bizagera ku batubaha Imana bazaramya inyamanswa n’igishushanyo cyayo bagashyirwaho ikimenyetso cyayo mu ruhanga rwabo cyangwa mu biganza byabo. Byari ibintu bintangaje cyane kubona ko umuntu yakwica amategeko y’Imana kandi agakandagira Isabato yayo yera mu gihe hari ibyo biteye ubwoba bizagera kuri bene abo bantu.IZ 71.4

    Ubupapa bwahinduye umunsi wo kuruhukaho buwukura ku munsi wa karindwi buwushyira ku munsi wa mbere w’icyumweru. Ubupapa bwatekereje guhindura itegeko ryatanzwe kugira ngo ritere umuntu kwibuka Umuremyi we. Bwatekereje guhindura itegeko rikomeye ry’Imana mu mategeko icumi bityo bwireshyeshya n’Imana ndetse bwishyira hejuru y’Imana. Uwiteka ntahinduka, ubwo rero n’amategeko ye ntahinduka. Ariko Papa yarikujije yishyira hejuru y’Imana ubwo yahinduraga amategeko yayo adahinduka y’ubutungane, ubutabera n’ubugwaneza. Ubupapa bwakandagiye umunsi w’Imana yejeje, maze mu butware bwabwo, uwo munsi buwusimbuza umwe mu minsi itandatu y’imirimo. Amahanga yose yakurikiye inyamanswa, kandi buri cyumweru yiba Imana igihe cyayo cyera. Papa yaciye icyuho mu mategeko yera y’Imana, ariko nabonye ko igihe kigeze kugira ngo iki cyuho gisibwe n’ubwoko bw’Imana kandi ahabaye amatongo hubakwe.IZ 72.1

    Natakambiye imbere ya marayika nsaba ngo Imana ikize ubwoko bwayo bwahabye, ibukize kubw’imbabazi zayo. Igihe ibyago bizatangira kugwa, abakomeza kwica Isabato yera ntibazigera na rimwe babumbura iminwa yabo ngo batange inzitwazo batanga ubu kugira ngo batayubahiriza. Iminwa yabo izaba ifunze igihe ibyago bizaba biri kugwa, uwatanze amategeko ari guhana abasuzuguye amategeko ye yera ndetse bakaba barayise “umuvumo ku muntu” bakanavuga ko “nta gaciro afite” ndetse ari “amanyantege nke.” Igihe bene aba bantu bazibonera gukomera kw’aya mategeko, ziriya mvugo bakoreshaga bayasuzugura zizabaza imbere mu nyuguti zigaragara cyane, bityo icyo gihe bazibonera icyaha cyo kuba barasuzuguye amategeko Ijambo ry’Imana rivuga ko “yera, atunganye, kandi ari meza.”IZ 72.2

    Neretswe ubwiza bw’ijuru, nerekwa ubutunzi bubikiwe indahemuka ku Mana. Ibintu byose byari iby’igikundiro kandi ari byiza cyane. Abamarayika baririmbaga indirimbo y’agahozo, hanyuma bagahagarika kuririmba maze bagakura amakamba yabo ku mitwe yabo bityo mu kurabagirana kwayo bakayarambika ku birenge bya Yesu baririmba mu majwi meza cyane bagira bati: “Himbazwa, Haleluya!” Nafatanyije nabo kuririmba indirimbo zabo zo kuramya no gusingiza Ntama w’Imana, maze igihe cyose nabumburaga akanwa kanjye ngo musingize, numvaga ngoswe n’ikuzo umuntu atabona uko yavuga. Ryari ikuzo ritagira akagero kandi ry’iteka ryose. Marayika yaravuze ati: “Itsinda rito ry’abasigaye bakunda Imana kandi bagakurikiza amategeko yayo ndetse bakaba indahemuka kugeza imperuka ni bo bazishimira ubu bwiza, bazahorana na Yesu iteka kandi bazaririmbana n’abamarayika bera.”IZ 72.3

    Noneho amaso yanjye yavanywe kuri rya kuzo narebaga maze yerekezwa ku basigaye bari ku isi. Marayika yarababajije ati: “Mbese muzabasha kurokoka ibyago birindwi by’imperuka? Mbese muzajya mu bwiza maze mwishimire ibintu byose Imana yateguriye abayikunda kandi bakaba biteguye kubabazwa ari yo bazira? Niba ari uko biri, mugomba gupfa kugira ngo mubashe kubaho. Mwitegure, mwitegure, mwitegure. Mugomba kugira umwiteguro urenze uwo mufite ubu kuko umunsi w’Uwiteka uje, ni umunsi kirimbuzi urimo uburakari n’umujinya ukomeye. Uje guhindura isi umusaka no kurimbura abanyanyaha ukabatsemba ku isi. Mwegurire Imana byose. Byose mubishyire ku rutambiro rw’Imana. Yaba inarijye, umutungo ndetse n’ibindi byose mubitange bibe igitambo kizima. Bizasaba guhara byose kugira ngo mwinjire mu bwiza. Mwibikire ubutunzi mu ijuru, aho abajura batabasha kubwegera cyangwa ngo ingese ibwangirize. Niba muzasangira na Kristo ikuzo rye mu ijuru, mugomba gusangira imibabaro ye kuri iyi si.”IZ 73.1

    Turamutse duheshejwe ijuru no kunyura mu mibabaro, ryaba ari iry’agaciro gake. Mu nzira yose ducamo, tugomba kuzibukira inarinjye, tugapfa ku narinjye buri munsi, tukareka Yesu wenyine akagaragara kandi tukareka ikuzo rye akaba ari ryo rikomeza kugaragara. Nabonye ko abakiriye ukuri vuba bagomba kumenya icyo kubabazwa kubwa Kristo ari cyo, ko bafite ibigeragezo bikomeye kandi bibabaza bagomba kunyuramo kugira ngo babashe gutunganywa kandi babonerezwe mu mibabaro ngo bahabwe ikimenyetso cy’Imana nzima, ndetse banyure mu gihe cy’akaga bityo bazabashe kubona Umwami mu bwiza bwe kandi bazibanire n’Imana n’abamarayika bera.IZ 73.2

    Ubwo nabonaga uko tugomba kumera kugira ngo tuzaragwe ubwiza, kandi nkabona ukuntu Yesu yababajwe kugira ngo aturonkere umurage w’igiciro cyinshi, nasenze nsaba ko twabatirizwa mu mibabaro ya Yesu, kugira ngo twe kuzatinya ngo tugamburure mu gihe cy’ibigeragezo, ahubwo tuzabashe guhangana nabyo dufite kwihangana n’ibyishimo, tuzi neza ibyo Yesu yababajwe kugira ngo kubw’ubukene bwe n’imibabaro ye tubashe kugirwa abatunzi. Marayika yaravuze ati: “Muzinukwe inarijye; mugomba kugenda mwihuta.” Bamwe muri twe bagiye bagira igihe cyo kwakira ukuri no kugenda batera imbere buhoro buhoro, kandi intambwe yose twagiye dutera yagiye iduha imbaraga yo gutera indi. Ariko ubu igihe kirarangiye kandi ibyo tumaze imyaka myinshi twiga bo bagomba kuzabyiga mu mezi make. Bazaba na none bafite byinshi bagomba kwibagirwa n’ibindi byinshi bagomba gusubiramo bakabyiga. Abatazigera bakira ikimenyetso cy’inyamanswa n’igishushanyo cyayo ubwo iteka rizatangazwa, uyu munsi bagomba kuba barafashe icyemezo cyo kuvuga bati: “Oya,” ntabwo tuzita ku butegetsi bw’inyamanswa.IZ 73.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents