Kuza kwa Kristo kwa mbere
Neretswe igihe Yesu yagombaga kwambara kamere muntu, akicisha bugufi akaba nk’umuntu, maze akababazwa n’ibigeragezo bya Satani.IZ 130.3
Ivuka rye ntiryaranzwe n’ikuzo no gukomera by’isi. Yavukiye mu kiraro cy’inka kandi aryamishwa mu muvure; nyamara ivuka rye ryahawe icyubahiro birenze uko abana b’abantu bose bubahwa. Abamarayika baturutse mu ijuru bamenyesheje abashumba ko Yesu yaje, kandi umucyo n’ikuzo bivuye ku Mana byaherekeje ubuhamya bwabo. Abamarayika bo mu ijuru bafashe inanga zabo maze basingiza Imana. Mu majwi agaragaza insinzi bategurije Umwana w’Imana wari uje mu isi yacumuye kugira ngo asohoze umurimo wo gucungura umuntu, kandi kubw’urupfu rwe azanire umuntu amahoro, umunezero n’ubugingo buhoraho. Imana yubashye ukuza k’Umwana wayo n’abamarayika baramuramya.IZ 130.4
Abamarayika b’Imana batambaga hejuru bitegereza igihe yabatizwaga; Mwuka Muziranenge yamanutse mu ishusho y’inuma maze amugaragazaho urumuri. Ubwo abantu bari bahagaze aho batangaye cyane, bamuhanze amaso, bumvise ijwi rya Data wa twese rivugira mu ijuru riti: “Ni wowe Mwana wanjye nkunda, nkakwishimira.”IZ 131.1
Yohana ntiyari azi ko uwo ari Umukiza uje amusanga kugira ngo amubatirize muri Yorodani. Nyamara Imana yari yaramusezeraniye ko izamuha ikimenyetso kizatuma amenya Ntama w’Imana. Icyo kimenyetso cyatanzwe ubwo inuma iturutse mu ijuru yazaga igahagarara kuri Yesu maze ikuzo ry’Imana rikarabagirana ahamuzengurutse hose. Yohana yarambuye ukuboko kwe agutunga Yesu maze avuga n’ijwi rirenga ati: “Nguyu Umwana w’intama w’Imana, ukuraho ibyaha by’abari mu isi.”IZ 131.2
Yohana yamenyesheje abigishwa be ko Yesu ari Mesiya wasezeranwe, Umukiza w’isi. Ubwo umurimo we warimo urangira, Yohana yigishije abamukurikiraga kureba Yesu kandi bakamukurikira kuko ari we Mwigisha Mukuru. Imibereho ya Yohana yari yuzuye imibabaro no kwiyanga. Yategurije ukuza kwa mbere kwa Kristo, ariko ntiyemerewe kubona ibitangaza bya Kristo no kwishimira ubushobozi yagaragaje. Yohana ubwe yari azi ko agomba gupfa igihe Yesu yajyaga gutangira umurimo we nk’umwigisha. Ijwi rye ntiryari ricyumvikana cyane, usibye mu butayu gusa. Imibereho ye yari iyo kuba ahitaruye wenyine. Ntiyakomeje komatana n’umuryango wa Se ngo anezerwe no kubana na bene wabo, ahubwo yarabasize kugira ngo asohoze umurimo we. Abantu benshi bavaga mu mijyi ituwe cyane no mu midugudu maze bakerekeza mu butayu bajyanywe no kumva amagambo y’uwo muhanuzi utangaje. Yohana yageraga ishoka ku mizi y’igiti. Yamaganaga icyaha ntatinye ingaruka zamubaho, maze ategurira inzira Ntama w’Imana.IZ 131.3
Ubwo Herode yumvaga ubuhamya bwa Yohana bukomeye kandi budakebakeba, yakozwe ku mutima maze n’amatsiko menshi abaza icyo agomba gukora kugira ngo abe umwigishwa we. Yohana yari azi neza ko Herode agiye kurongora umugore w’umuvandimwe we nyamara umugabo w’uwo mugore yari akiriho maze abwiza Herode ukuri ko amategeko atabyemera. Herode ntiyashakaga kugira icyo areka. Yatwaye umugore wa mwene se, kandi biturutse ku mbaraga z’uwo mugore, Herode yafashe Yohana maze amushyira mu nzu y’imbohe nyamara agambiriye ko azagera aho akamurekura. Ubwo Yohana yari afunzwe, abigishwa be bamubwiye iby’imirimo ikomeye Yesu akora. Ntabwo yashoboraga kumva amagambo ye yuje ubuntu, ariko abigishwa baramubwiraga kandi bakamuhumurisha ibyo babaga bumvise. Bidatinze, Yohana yaje gucibwa umutwe biturutse ku mugore wa Herode. Nabonye ko abigishwa bicishaga bugufi cyane bakurikiye Yesu babonye ibitangaza bye, kandi bumvise amagambo ahumuriza yavaga mu kanwa ke, baruse Yohana Umubatiza. Ibyo bivuze ko bahawe ikuzo n’icyubahiro kurutaho, ndetse bagize umunezero uruseho mu mibereho yabo.IZ 131.4
Yohana yaje afite umwuka n’imbaraga nk’ibya Eliya kugira ngo yamamaze inkuru yo kuza bwa mbere kwa Yesu. Neretswe ibyo mu minsi y’imperuka maze mbona ko Yohana yari ahagarariye abazagenda buzuye umwuka n’imbaraga za Eliya kugira ngo bategurize umunsi w’uburakari no kugaruka kwa Yesu.IZ 131.5
Yesu amaze kubatirizwa muri Yorodani, Mwuka yamujyanye mu butayu kugira ngo umwanzi amugeragerezeyo. Mwuka Muziranenge yari yaramaze kumutegurira guhangana n’ibyo bigeragezo biteye ubwoba. Yamaze iminsi mirongo ine ageragezwa na Satani kandi muri iyo minsi ntiyagize icyo arya. Mu byari bimukikije byose nta na kimwe cyari kinejeje cyari gutera kamere muntu kugamburura. Aho hantu h’ikidaturwa kandi hitaruye Yesu yari kumwe n’inyamaswa zo mu gasozi n’umwanzi. Umwana w’Imana yari yatentebutse kandi yananutse bitewe n’umubabaro no kutagira icyo arya cyangwa ngo anywe. Nyamara yari yamaze kwiyemeza, kandi yagombaga gusohoza umurimo yari yaraje gukora.IZ 132.1
Satani yuririye ku mibabaro y’Umwana w’Imana maze ategura kumwibasira akoresheje ibigeragezo byinshi binyuranye yiringira ko agiye kumutsinda kubera ko Yesu yari yicishije bugufi akamera nk’umuntu. Satani yazanye iki kigeragezo kigira kiti: “Niba uri Umwana w’Imana, bwira iri buye rihinduke umutsima.” Yagerageje Yesu kugira ngo ace bugufi atange igihamya kigaragaza ko ari Mesiya ndetse akoresheje ubushobozi bwe bw’ubumana. Yesu yamusubije atazuyaje agira ati: “Handitswe ngo: ‘Umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana.”IZ 132.2
Satani yashakaga uburyo yajya impaka na Yesu ku bijyanye n’uko ari Umwana w’Imana. Satani yahereye ku ntege nke n’umubabaro Yesu yari afite maze ahamya yishongora ko amurusha imbaraga. Nyamara ijambo ryavugiwe mu ijuru ngo: “Uri Umwana wanjye nkunda, nkakwishimira,” ryari rihagije kugira ngo rikomeje Yesu mu mibabaro yose yarimo. Nabonye ko nta kintu Kristo yagombaga gukora kugira ngo yemeze Satani iby’ububasha bwe cyangwa ko ari Umukiza w’isi. Satani yari afite ibihamya bihagije byerekeye ikuzo n’ubutware by’Umwana w’Imana. Kwanga kuyoboka ubutware bw’Umwana w’Imana ni byo byatumye yirukanwa mu ijuru.IZ 132.3
Kugira ngo Satani yerekane ububasha bwe, yajyanye Yesu i Yerusalemu, amuhagarika ku gasongero k’urusengero rwaho, maze ahamugerageresha gutanga igihamya cyerekana ko ari Umwana w’Imana akoresheje gusimbuka ako gasongero akagwa hasi. Satani yaje yitwaje amagambo yo mu Byanditswe Byera agira ati: “Kuko byanditswe ngo: ‘Izategeka abamarayika bayo, bakuramire mu maboko yabo, ngo udakubita ikirenge ku ibuye.’” Yesu yamusubije agira ati: “Kandi handitswe ngo, ‘Ntukagerageze Uwiteka Imana yawe.’” Satani yifuzaga ko Yesu ashidikanya imbabazi za Se maze agashyira ubuzima bwe mu kaga mbere yuko asohoza umugambi wamuzanye. Yiringiraga ko umugambi w’agakiza uzapfuba; nyamara uwo mugambi wari warateguwe mu buryo bwimbitse ku buryo utashoboraga kuburizwamo cyangwa ngo urogowe na Satani.IZ 132.4
Yesu ni urugero ku Bakristo bose. Igihe bageragejwe cyangwa uburenganzira bwabo bubangamiwe, bakwiriye kubyakira bihanganye. Ntibakwiriye kumva ko bafite uburenganzira bwo gutabaza Imana kugira ngo igaragaze imbaraga zayo bityo babashe kwiganzura ababisha babo. Ibyo bikwiriye kubaho gusa igihe Imana ishobora guhererwa ikuzo n’icyubahiro muri icyo gikorwa. Iyo Yesu aza gusimbuka agasongero k’urusengero, ntibyajyaga guhesha Se ikuzo, kuko nta bantu bari kuba babonye icyo gikorwa uretse Satani n’abamarayika b’Imana bonyine. Kandi byajyaga kuba ukugerageza Imana kugira ngo yereke umwanzi wayo gica imbaraga zayo. Byajyaga kuba gupfukamira uwo Yesu yaje kunesha.IZ 132.5
“Umwanzi aramuzamura amwereka ubwami bwose bwo mu isi mu kanya gato, aramubwira ati: ‘Ndaguha ubu butware bwose n’ikuzo ryabwo, kuko ari jye wabugabanye kandi mbugabira uwo nshaka wese. Nuko nupfukama ukandamya, buriya bwose buraba ubwawe.’ Yesu aramusubiza ati: ‘Mva inyuma Satani, kuko byanditswe ngo: ‘Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine.’” IZ 133.1
Satani yeretse Yesu ubwami bwo ku isi mu buryo bureshya bitangaje. Satani yavuze ko ubutunzi bwo ku isi ari ubwe ndetse ko arabureka akabuha Yesu naramuka apfukamye akamuramya. Satani yari azi neza ko inama y’agakiza nishyirwa mu bikorwa, Yesu agapfa kugira go acungure umuntu, ubushobozi bwe bwagombaga kugira aho bugarukira kandi amaherezo bukazatsembwaho, ndetse yari azi ko azarimburwa. Niyo mpamvu byari umugambi we wizwe neza ngo niba bishoboka akome mu nkokora uwo murimo ukomeye Umwana w’Imana yari yaratangiye. Iyo umugambi wo gucungura umuntu utagerwaho, Satani yari kugumana ubwami yavugaga ko ari ubwe. Kandi iyo abigeraho, yishyeshyaga yibwira ko azategeka ubwami buhanganye n’Imana yo mu ijuru.IZ 133.2
Igihe Yesu yiyamburaga ubutware n’ikuzo yari afite maze akava mu ijuru, Satani yarishimye cyane. Yatekereje ko noneho Umwana w’Imana ashyizwe mu maboko ye. Ikigeragezo cyatsindiye Adamu na Eva muri Edeni mu buryo bworoshye ku buryo byatumye Satani yiringira ko kubw’ubushobozi n’ubucakura bwe azabasha gutsinda n’Umwana w’Imana bityo akaba akijije ubuzima bwe ndetse n’ingoma ye. Iyo ashobora gushuka Yesu akamuteshura ku bushake bwa Se, umugambi we wari kuba ugezweho. Nyamara Yesu yahanganye n’uwo mushukanyi amucyaha ati: “Mva inyuma Satani.” Yagombaga gupfukamira Se gusa.IZ 133.3
Satani yavugaga ko ubwami bw’isi ari ubwe kandi ashaka kumvisha Yesu ko imibabaro ye yose ishobora kuvaho: ko adakeneye gupfa kugira ngo akunde abone ubwami bw’iyi si; ko ahubwo namuramya azahabwa ibyo mu isi byose kandi akanahabwa ikuzo ryo kubitegeka. Nyamara Yesu yahagaze ashikamye. Yari azi neza ko kubwo gutanga ubugingo bwe igihe kizagera agacungura ubwami bw’isi akabunyaga Satani, ndetse ko nyuma y’igihe gito, abo mu ijuru bose n’abo ku isi bazamuyoboka. Yahisemo imibereho yuzuye imibabaro, apfa urupfu rubi nk’uburyo bwagenwe na Se kugira ngo abe umuragwa wemewe n’amategeko uhabwa ubwami bwo ku isi, kandi ngo abwegurirwe bube ubwe ubuziraherezo. Satani nawe azashyirwa mu maboko ya Yesu ngo amurimbuze urupfu, ubutazongera kubuza amahoro Yesu cyangwa intungane zizaba ziri mu bwiza.IZ 133.4