IRIBURIRO KU NGERI YA MBERE Y’“IMIBEREHO N’IBITEKEREZO”
Tuzi neza ko abantu benshi bashaka ukuri bakiranuka kandi bagashaka ubutungane buvugwa na Bibiliya bavugwaho nabi ko berekwa. Hari impamvu ebyiri zikomeye zateye uko gufatwa uko batari. Iya mbere ni uko ubwaka, bujyanirana n’amayerekwa n’ibikorwa by’ibinyoma, bwagiye bukunda kuboneka kenshi hafi y’ahantu hose. Ibi byateye abantu benshi bataryarya gutangira gushidikanya ikintu cyose giteye gityo. Impamvu ya kabiri ni ukwigaragaza kw’abavuga ko bafatwa n’umwuka, ndetse n’ibikunze kwitwa “gutwarwa mu buryo bw’indengakamere,” ibyo byose byateguwe neza ngo biyobye benshi, kandi bitume habaho kutizera ibijyanye n’impano n’imikorere ya Mwuka w’Imana.IZ 10.2
Nyamara Imana ntihinduka. Ibyo yakoze ibinyujije muri Mose ubwo yari imbere ya Farawo byari bitunganye nubwo Yani na Yambure babashishijwe n’imbaraga ya Satani gukora ibitangaza byasaga n’ibyo Mose yakoze. Na none kandi ibyo byiganano byongeye kugaragara mu gihe cy’intumwa, nyamara impano za Mwuka zagaragariye mu bayoboke ba Kristo. Nta nubwo ari umugambi w’Imana wo kureka ubwoko bwayo muri iki gihe cyuzuyemo ubushukanyi ngo bubeho budafite impano za Mwuka no kwigaragaza kwe.IZ 11.1
Umugambi w’icyiganano ni uwo kwigana ukuri kuriho. Kubw’ibyo rero, ukwigaragaza k’umwuka w’ikinyoma muri iki gihe ni igihamya cy’uko Imana yiyereka abana bayo kubw’imbaraga za Mwuka Muziranenge, kandi ko igiye gusohoza ijambo ryayo mu ikuzo rihebuje.IZ 11.2
‘Kandi Imana iravuze iti: “Uku ni ko bizaba mu minsi y’imperuka, nzasuka Mwuka wanjye ku bantu bose, kandi abahungu n’abakobwa banyu bazahanura, n’abasore banyu bazerekwa, n’abakambwe babarimo bazarota.’’ Ibyakozwe n’Intumwa 2:17 (Reba Yoweli 2:28).IZ 11.3
Ku byerekeye abavuga ko babonekerwa cyangwa bajya mu mwuka, twakomeje kubibona nk’ibiteje akaga, bityo rero tukaba ntacyo twabikoraho. Ntitwigeze tubona umuntu uri mu ibonekerwa ngo tugire icyo tumenya kuri ibyo gifatika.IZ 11.4
Dushyize ahagaragara aka gatabo gato twiringiye ko kazakomeza intore z’Imana.IZ 11.5
James White.
SARATOGA SPRINGS, NEW YORK,
Kanama, 1851.