Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INYANDIKO Z’IBANZ

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Pawulo asura i Yerusalemu67Soma Ibyakozwe n’intumwa 22

    Pawulo amaze guhinduka, yasuye Yerusalemu kandi ahabwiriza ibya Yesu n’ibitangaza by’ubuntu bwe. Yatekerereje abantu ibyo guhinduka kwe gutangaje maze ibyo birakaza abatambyi n’abatware cyane ku buryo bashatse kumwica. Ariko kugira ngo akire, Yesu yongeye kumubonekera mu nzozi ari gusenga, maze aramubwira ati: “Ihute uve i Yerusalemu vuba, kuko batazemera ibyo umpamya.” Pawulo aramusubiza ati: “Mwami, nabo ubwabo bazi yuko nashyiraga abakwizeye mu nzu y’imbohe, nkabakubitira mu masinagogi yose. Kandi ubwo bavushaga amaraso ya Sitefano wahamyaga ibyawe, nanjye nari mpari mbyishimiye, ndinda imyenda y’abamwicaga.” Pawulo yibwiraga ko Abayuda b’i Yerusalemu badashobora kwanga ubuhamya bwe, ko ahubwo barabona ko guhinduka gukomeye kwamubayeho gushobora gukorwa gusa n’imbaraga y’Imana. Nyamara igisubizo yahawe cyari gishimikiriye kuruta mbere, kuko yabwiwe ngo: “Genda kuko nzagutuma kure mu banyamahanga.”IZ 164.4

    Igihe Pawulo atari i Yerusalemu, yanditse inzandiko nyinshi azandikira abantu b’ahantu hatandukanye, abatekerereza ibyamubayeho kandi akababwira n’ubuhamya bukomeye. Nyamara abantu bamwe baharaniraga gusenya impinduka yaterwaga n’izo nzandiko. Abantu bahatirwaga kwemera ko izo nzandiko ari iz’agaciro kandi zifite imbaraga, ariko bakavuga ko ubwo bamwiboneraga ubwe yiyiziye nta gukomera kwamurangwagaho ndetse ko n’amagambo ye yari asuzuguritse.IZ 165.1

    Ukuri kwari uko Pawulo yari umuntu wize cyane, kandi ubwenge bwe n’imigenzereze ye bikaba byarakururaga ababaga bamuteze amatwi. Abantu b’intiti bashimishwaga n’ubumenyi bwe kandi benshi muri bo bizeye Yesu. Iyo yabaga ari imbere y’abami n’imbaga nini y’abantu, yavuganaga ubutyoza ku buryo bose bamutangariraga. Ibyo byarakaje abatambyi n’abakuru cyane. Pawulo yashoboraga kwimbika mu ntekerezo, akazagura, akajyana n’abamwumva bakazamura intekerezo ku rugero rwo hejuru cyane, bagasobanukirwa ubutunzi buhebuje bw’ubuntu bw’Imana, kandi akabagaragariza urukundo rwa Kristo rutangaje. Noneho yashoboraga guca bugufi mu mvugo yoroheje, akagera ku myumvire ya rubanda rwa giseseka maze mu buryo bufite imbaraga akabarondorera ibyo yanyuzemo maze bikabatera inyota yo guhinduka abigishwa ba Kristo.IZ 165.2

    Umwami Yesu yongeye kubonekera Pawulo amuhishurira ko agomba gusubira i Yerusalemu, kugira ngo azahaboherwe kandi ahababarizwe kubw’izina rye. Nubwo Pawulo yafunzwe igihe kirekire, Uhoraho yaramukoresheje maze ateza imbere umurimo We udasanzwe. Kubohwa kwe kwagombaga kuba uburyo bwo kumenyekanisha Kristo kandi kubw’ibyo bigahesha Imana ikuzo. Ubwo yavanwaga mu mujyi ajyanwa mu wundi kugira ngo acirwe urubanza, ubuhamya bwerekeye Yesu yatangaga ndetse n’ibintu bitangaje byabayeho mu ihinduka rye, yabivugiraga imbere y’abami n’abatware, kugira ngo batazagira urwitwazo na ruto ku bijyanye n’ibya Yesu. Abantu ibihumbi byinshi bizeye Yesu kandi bashimishwa n’izina rye. Neretswe ko umugambi udasanzwe w’Imana wasohorejwe mu rugendo Pawulo yarimo mu bwato. Imana yateguye ko abasare babona ububasha bwayo binyuze muri Pawulo, kandi ko n’abapagani bumva izina rya Yesu, ndetse benshi bagahindurwa no kwigisha kwa Pawulo no kwibonera ibitangaza akora. Abami n’abatware batwarwaga n’ibyo yababwiraga, kandi kubw’imbaraga n’umuhati ahawe na Mwuka Muziranenge, yababwirije ibya Yesu kandi ababwira n’ibyo yanyuzemo bitangaje, bahita bemera ko Kristo ari Umwana w’Imana. Ubwo bamwe bumvaga Pawulo bagatangara, umwe muri bo yaravuze ati: “Ubuze gato ukanyemeza kuba Umukristo.” Ariko kandi, abenshi mu bamwumvise batekereje ko ibyo bumvise bazabiha agaciro mu gihe kizaza. Satani yaherewe urwaho muri uko gukererwa, maze ubwo birengagizaga amahirwe babonye igihe imitima yabo yari icyiyoroheje, ayo mahirwe yabacitse by’iteka ryose. Imitima yabo yarinangiye.IZ 165.3

    Neretswe umurimo wa Satani ubwo yabanzaga guhuma amaso y’Abayuda kugira ngo batakira Yesu nk’Umukiza wabo maze agakurikizaho kubatera kwifuza kurimbura ubugingo bwe biciye mu kumugirira ishyari kubera imirimo ye ikomeye. Satani yinjiye mu mutima w’umwe mu bayoboke ba Kristo, amutera kumugambanira amutanga mu maboko y’abanzi nzi be kugira ngo babambe Umwami w’ubugingo n’ikuzo.IZ 166.1

    Yesu amaze kuzuka, Abayuda bagiye bongera icyaha ku kindi bashaka guhisha ko Yesu yazutse bakoresheje kuguririra umurinzi w’Umuroma kugira ngo ahamye ibinyoma. Nyamara kuzuka kwaYesu kwarushijeho gushimangirwa n’imbaga y’abantu bazutse baba abahamya bawo. Yesu amaze kuzuka yabonekeye abigishwa be, abonekera n’abandi barenga magana atanu icyarimwe mu gihe abazukanye na we nabo babonekeye abantu benshi, bahamya ko Yesu yazutse.IZ 166.2

    Satani yari yarateye Abayuda kwigomeka ku Mana banga kwakira Umwana wayo, kandi banduza n’amaboko yabo bavusha amaraso ye y’igiciro cyinshi. Uko ibihamya by’uko Yesu ari Umwana w’Imana n’Umucunguzi w’isi byari bikomeye kose, bari baramwishe, kandi ntibashakaga kwemera igihamya icyo ari cyo cyose gishyigikira Yesu. Ibyiringiro byabo rukumbi no kwirema agatima, byari bisigariye mu kugerageza kurwanya Umwana w’Imana nk’uko Satani yiremaga agatima amaze gucumura. Kubw’ibyo, kubwo gutoteza no kwica abigishwa ba Kristo, bakomeje ubwigomeke bwabo. Nta kintu cyabaryaga mu matwi nko kumva izina rya Yesu Kristo bari barabambye; kandi bari bariyemeje kutagira icyo bumva na kimwe kivuga Yesu neza. Nk’igihe Mwuka Muziranenge yakoreraga muri Sitefano, agatanga ibihamya bikomeye by’uko Yesu ari Umwana w’Imana, bizibye amatwi kugira ngo batemera ibivuzwe. Satani yari yifitiye mu biganza bye abishe Yesu. Binyuze mu bikorwa bibi by’ubugome, bari baritanze baba ibikoresho bye, akabakoreramo kugira ngo abuze amahoro abizera Kristo. Satani yakoreye mu Bayuda kugira ngo bahagurutse abanyamahanga barwanye Yesu n’abamuyobotse. Ariko Imana yohereje abamarayika bayo kugira ngo bakomeze intumwa n’abigishwa mu murimo wabo, bityo bashobore guhamya ibyo babonye n’ibyo bumvise, ndetse kubwo gushikama kwabo, amaherezo bazahamishe umurimo wabo kumena amaraso yabo.IZ 166.3

    Satani yanejejwe n’uko Abayuda bafashwe n’umutego we. Bakomeje imihango yabo itagira umumaro, ibitambo byabo n’amategeko yabo. Ubwo Yesu yari abambwe ku musaraba maze akarangurura ati: ‘Birarangiye,” umwenda wari ukingirije ahera cyane ho mu buturo watabutsemo kabiri, uhereye hejuru ukageza hasi. Ibyo byari bisobanuye ko Imana itazongera guhurira n’abatambyi mu ngoro yayo ngo yemere ibitambo n’amategeko byabo, kandi byari ukwerekana ko urusika rwatandukanyaga Abayuda n’Abanyamahanga rwari rukuweho. Yesu yari yitanzeho igitambo kubw’Abayuda n’Abanyamahanga, kandi niba bose bari babonewe agakiza, bagomba kumwizera ko ari we gitambo cyonyine cy’icyaha, akaba n’Umukiza w’isi yose.IZ 166.4

    Igihe umusirikari yateraga Yesu icumu mu rubavu ari ku musaraba, havuyemo amasoko y’uburyo bubiri: isoko y’amaraso n’indi y’amazi. Amaraso yari ayo koza ibyaha by’abazamwizera, naho amazi yashushanyaga ya mazi y’ubugingo atangwa na Yesu kugira ngo aheshe ubugingo umwizera.IZ 167.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents