Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INYANDIKO Z’IBANZ

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Amasomo Ellen G. White Yavuze Ko Yaherewe Mu Iyerekwa

    “Nuko dore uragobwa ururimi, kandi ntuzabasha kuvuga kugeza umunsi ibyo bizakuberaho, kuko utemeye ko amagambo yanjye azasohora mu gihe cyayo.” Luka 1:20.IZ 42.1

    Ibyo Data afite byose ni ibyanjye , ni cyo gitumye mvuga nti: ‘Azenda ku byanjye abibabwire.’ Yohana 16:15.IZ 42.2

    Bose buzuzwa Umwuka Wera, batangira kuvuga izindi ndimi nk’uko Umwuka yabahaye kuzivuga. Ibyakozwe n’intumwa 2:4.IZ 42.3

    Kandi none Mwami Mana, reba ibikangisho byabo, uhe abagaragu bawe kuvuga ijambo ryawe bashize amanga rwose, ukiramburira ukuboko kwawe kugira ngo gukize, gukore n’ibimenyetso n’ibitangaza mu izina ry’Umugaragu wawe wera Yesu.” Bamaze gusenga, aho bari bateraniye haba umushyitsi, bose buzuzwa Umwuka Wera, bavuga ijambo ry’Imana bashize amanga. Ibyakozwe n’intumwa 4:29-31.IZ 42.4

    “Ibyejejwe by’Imana ntimukabihe imbwa , kandi n’imaragarita zanyu ntimukazite imbere y’ingurube, kugira ngo zitaziribata maze zikabahindukirana zikabarya. “Musabe muzahabwa, mushake muzabona, Mukomange ku rugi muzakingurirwa. Kuko umuntu wese usaba ahabwa, ushatse abona, n’ukomanga agakingurirwa. Mbese muri mwe hari umuntu umwana we yasaba umutsima akamuha ibuye, cyangwa Yamusaba ifi akamuha inzoka? Ko muri babi kandi mukaba muzi guha abana banyu ibyiza, none So wo mu ijuru ntazarushaho guha ibyiza ababimusabye? “Nuko ibyo mushaka ko abantu Babagirira byose mube ari ko mubagirira namwe, kuko ayo ari yo mategeko n’ibyahanuwe. “Mwirinde abahanuzi b’ibinyoma baza aho muri basa n’intama, ariko imbere ari amasega aryana. Matayo 7:6-12,15.IZ 43.1

    Kuko abiyita Kristo n’abahanuzi b’ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n’ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n’intore niba bishoboka. Matayo 24:24.IZ 43.2

    Nuko rero nk’uko mwakiriye Kristo Yesu Umwami wacu abe ari ko mugendera muri we, mushōreye imizi muri we kandi mwubatswe muri we, mukomejwe no kwizera nk’uko mwigishijwe, mufite ishimwe Ryinshi risesekaye. Mwirinde, hatagira umuntu ubanyagisha ubwenge bw’abantu n’ibihendo by’ubusa Bikurikiza imihango y’abantu, iyo bahawe na ba sekuruza ho akarande, kandi bigakurikiza imigenzereze ya mbere y’iby’isi bidakurikiza Kristo. Abakolosayi 2:6-8.IZ 43.3

    Nuko rero ntimute ubushizi bw’ubwoba bwanyu bufite ingororano ikomeye. Kuko mukwiriye kwihangana kugira ngo nimumara gukora ibyo Imana ishaka, muzahabwe ibyasezeranijwe. “Haracyasigaye igihe kigufi cyane, Kandi uzaza ntazatinda. Ariko umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera. Nyamara nasubira inyuma, umutima wanjye ntuzamwishimira.” Ariko twebweho ntidufite Gusubira inyuma ngo turimbuke, ahubwo dufite kwizera kugira ngo tuzakize ubugingo bwacu. Abaheburayo 10:35-39.IZ 43.4

    kuko uwinjiye mu buruhukiro bwayo na we aba aruhutse imirimo ye nk’uko Imana yaruhutse iyayo. Nuko tugire umwete wo kwinjira muri ubwo buruhukiro, kugira ngo hatagira umuntu ugwa akurikije icyitegererezo cya ba bandi cyo kutumvira. Kuko ijambo ry’Imana ari rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw’inkota zose, rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokōro kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira. Abaheburayo 4:10-12.IZ 43.5

    Icyo nzi neza rwose ntashidikanya, ni uko Iyatangiye umurimo mwiza muri mwe izawurangiza rwose, kugeza ku munsi wa Yesu Kristo, ….. Icyakora, ingeso zanyu zimere nk’uko bikwiriye ubutumwa bwiza bwa Kristo, kugira ngo ninza kubasura cyangwa nintaza, nzumve ibyanyu yuko mushikamye mu Mwuka umwe muhuje umutima, kandi murwanira hamwe ku bwo kwizera ubutumwa bwiza, mudakangwa n’ababisha bo mu buryo bwose. Ubwo butwari bwo kudatinya kwanyu kuri bo ni ikimenyetso cyo urimbuka kwabo, naho kuri mwe ni ikimenyetso cy’agakiza kanyu kava ku Mana. Kuko mutahawe kwizera Kristo gusa, ahubwo mwahawe no kubabazwa ku bwe. Abafilipi 1:6, 27-29.IZ 43.6

    Kuko Imana ari yo ibatera gukunda no gukora ibyo yishimira. Mukore byose mutitotombana, mutagishanya impaka 15 kugira ngo mutabaho umugayo cyangwa uburyarya, mube abana b’Imana Batagira inenge hagati y’ab’igihe kigoramye cy’ubugoryi, abo mubonekeramo nk’amatabaza mu isi. Abafilipi 2:13-15.IZ 44.1

    Ibisigaye mukomerere mu Mwami no mu mbaraga z’ubushobozi bwe bwinshi. 11 Mwambare intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani. Kuko tudakīrana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukīrana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru. Nuko rero mutware intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose mubashe guhagarara mudatsinzwe. Muhagarare mushikamye mukenyeye ukuri, mwambaye gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza, mukwese inkweto, ari zo butumwa bwiza bw’amahoro bubiteguza, kandi ikigeretse kuri byose mutware kwizera nk’ingabo, ari ko muzashoboza kuzimisha imyambi ya wa mubi yose yaka umuriro. Mwakire agakiza kabe ingofero, mwakire n’inkota y’Umwuka ari yo Jambo ry’Imana, 18 musengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga, kandi ku bw’ibyo mugumye rwose kuba maso, musabire abera bose. Abefeso 6:10-18.IZ 44.2

    Mugirirane neza, mugirirane imbabazi, mubabarirane ibyaha nk’uko Imana yabababaririye muri Kristo. Abefeso 4:32.IZ 44.3

    Nuko rero ubwo mwiyejesheje imitima kumvira ukuri kugira ngo mubone uko mukunda bene Data mutaryarya, mukundane cyane mu mitima. 1Petero 1:22.IZ 44.4

    Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane nk’uko nabakunze, mube ari ko namwe mukundana. Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.” Yohana 13:34,35.IZ 44.5

    Ngaho nimwisuzume ubwanyu, mumenye yuko mukiri mu byo twizera kandi mwigerageze. Mbese ntimwimenya kandi ntimuzi yuko Yesu Kristo ari muri mwe? Keretse ahari mubaye abagawa. 2Abakorinto 13:5.IZ 44.6

    Nk’uko ubuntu bw’Imana nahawe bungana, nashyizeho urufatiro nk’umwubakisha mukuru w’ubwenge, undi yubakaho. Ariko umuntu wese yirinde uko yubakaho, 11 kuko nta rundi rufatiro umuntu abasha gushyiraho keretse urwashyizweho, ari rwo Yesu Kristo. Ariko umuntu niyuba ka kuri urwo rufatiro Izahabu cyangwa ifeza, cyangwa amabuye y’igiciro cyinshi cyangwa ibiti, cyangwa ibyatsi cyangwa ibikenyeri, umurimo w’umuntu wese uzerekanwa. Urya munsi ni wo uzawerekana kuko uzahishuzwa umuriro, akaba ari wo kandi uzagerageza umurimo w’umuntu wese. 1Abakorinto 3:10-13.IZ 45.1

    Mwirinde ubwanyu, murinde n’umukumbi wose Umwuka Wera yabashyiriyeho kuba abarinzi, kugira Ngo muragire Itorero ry’Imana, iryo yaguze amaraso yayo. Nzi yuko nimara kuvaho, amasega aryana azabinjiramo ntababarire umukumbi. Kandi muri mwe ubwanyu hazaduka abantu Bavugira ibigoramye, kugira ngo bakururire abigishwa inyuma yabo. Ibyakozwe n’Intumwa 20:28-30.IZ 45.2

    Ndatangazwa n’uko mwimuye vuba mutyo, mukareka uwabahamagariye guhabwa ubuntu bwa Kristo Mukajya ku bundi butumwa, nyamara si ubundi ahubwo ni ikindi. Hariho abantu babahagarika imitima, Bagashaka kugoreka ubutumwa bwiza bwa Kristo. Ariko nihagira ubabwiriza ubutumwa butari ubwo twababwirije, ari twe cyangwa ndetse marayika uvuye mu ijuru, avumwe. Nk’uko twabanje kubivuga na none nongeye kubivuga nti “Niba umuntu ababwira ubutumwa budahura n’ubwo mwemeye mbere avumwe.” Abagalatiya 1:6-9.IZ 45.3

    Nuko ibyo mwavugiye mu mwijima byose bizumvikanira mu mucyo, n’icyo mwongoreraniye mu mazu Imbere kizavugirwa hejuru yayo. “Kandi ndababwira mwebwe ncuti zanjye nti ‘Ntimugatinye abica umubiri, hanyuma ntibagire ikindi babatwara . Ahubwo ndabereka uwo mukwiriye gutinya: mutinye umara kwica umuntu agashobora kumujugunya muri Gehinomu. Ni koko, ndababwira abe ari we utinya.’ “Mbese ibishwi bitanu ntibigurwa amakuta abiri ? Nyamara nta na kimwe muri byo cyibagirana mu maso y’Imana. Ndetse n’umusatsi wo ku mitwe yanyu wose warabazwe. Ntimutinye rero, kuko muruta ibishwi byinshi. Luka 12:3-7. IZ 45.4

    Kuko handitswe ngo: ‘Izagutegekera abamarayika bayo bakurinde’, kandi ngo ‘Bazakuramira mu maboko yabo ngo udakubita ikirenge ku ibuye.’ ” Luka 4:10,11.IZ 45.5

    Imana yategetse umucyo kuva uturutse mu mwijima, ni yo yaviriye mu mitima yacu, kugira ngo Imurikishe ubwenge bwo kumenya ubwiza bw’Imana buri mu maso ha Yesu Kristo. Ariko dufite ubwo butunzi mu nzabya z’ibumba, kugira ngo imbaraga zisumba byose zibe iz’Imana zidaturutse kuri twe. Dufite amakuba impande zose ariko ntidukuka imitima, turashobewe ariko ntitwihebye, turarenganywa ariko ntiduhānwa, dukubitwa hasi ariko ntidutsindwa rwose. 2 Abakorinto 4:6-9. IZ 45.6

    Kuko kubabazwa kwacu kw’igihwayihwayi kw’akanya ka none kwiyongeranya, kuturemera ubwiza bw’iteka ryose bukomeye. Natwe ntitureba ku biboneka, ahubwo tureba ku bitaboneka kuko ibiboneka ari iby’igihe gito, naho ibitaboneka bikaba iby’iteka ryose. 2 Abakorinto 4:17,18.IZ 46.1

    Mwebwe abarindwa n’imbaraga z’Imana ku bwo kwizera, murindirwa agakiza kiteguwe kuzahishurwa mu gihe cy’imperuka. Ni cyo gituma mwishima, nubwo ahari mukwiriye kumara igihe gito mubabazwa n’ibibagerageza byinshi, kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko kurusha izahabu igiciro cyinshi (kandi izahabu nubwo ishira igeragereshwa umuriro), kandi kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko ari uk’ukuri, amaherezo kuzabahesha ishimwe n’ubwiza n’icyubahiro ubwo Yesu Kristo azahishurwa. 1 Petero 1:5-7.IZ 46.2

    Kuko none turi bazima ubwo muhagaze mushikamye mu mwami. 1Abatesalonike 3:8.IZ 46.3

    Uwizera akabatizwa azakizwa, ariko utizera azacirwaho iteka. Kandi ibimenyetso bizagumana n’abizera ngibi: bazirukana abadayimoni mu izina ryanjye, bazavuga indimi nshya. Mariko 16:17,18.IZ 46.4

    Ababyeyi be barabasubiza bati: “Tuzi yuko uyu ari umwana wacu, kandi yavutse ari impumyi. None arareba ariko igituma areba ntitukizi, kandi n’uwamuhumūye ntitumuzi. Nimumwibarize namwe, ni Umugabo mukuru arivugira.” Icyatumye ababyeyi be bavuga batyo ni uko batinyaga Abayuda, kuko Abayuda bari bamaze guhuza inama, yuko umuntu wese uzerura Yesu ko ari Kristo acibwa mu sinagogi.IZ 46.5

    Ni cyo cyatumye ababyeyi be bavuga bati: “Ni umugabo mukuru nimumwibarize.” Nuko rero uwari impumyi bamuhamagara ubwa kabiri, baramubwira bati “Shima Imana, twebwe tuzi yuko uwo muntu ari umunyabyaha.” Na we arabasubiza ati: “Niba ari umunyabyaha simbizi, icyo nzi ni kimwe, ni uko nari impumyi none nkaba ndeba.” Baramubaza bati “Yakugenjeje ate? Yaguhumūye ate?” Arabasubiza ati: “Maze kubibabwira ntimwabyumva. Icyo mushakira kubyumva ubwa kabiri ni iki? Mbese namwe murashaka kuba abigishwa be?” Yohana 9: 20-27. IZ 46.6

    Kandi icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye , nzagikorera kugira ngo Data yubahirizwe mu Mwana we. Nimugira icyo musaba cyose mu izina ryanjye nzagikora. “Nimunkunda muzitondera amategeko yanjye. Yohana 14:13-15.IZ 46.7

    Nimuguma muri jye amagambo yanjye akaguma muri mwe , musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa. Ibyo ni byo byubahisha Data, ni uko mwera imbuto nyinshi, mukaba abigishwa banjye. Yohana 15:7,8.IZ 47.1

    Mu isinagogi yabo harimo umuntu utewe na dayimoni, arataka cyane ati: “Duhuriye he Yesu w’i Nazareti? Uje kuturimbura? Ndakuzi uri uwera w’Imana.” Yesu aramucyaha ati: “Hora muvemo.” Mariko 1:23-25. IZ 47.2

    Kuko menye neza yuko naho rwaba urupfu cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaba, cyangwa abafite ubushobozi, cyangwa uburebure bw’igihagararo, cyangwa uburebure bw’ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu. Abaroma 8:38,39.IZ 47.3

    “Wandikire marayika w’Itorero ry’i Filadelifiya uti: “Uwera kandi w’ukuri ufite urufunguzo rwa Dawidi, Ukingura ntihagire ukinga kandi ukinga ntihagire ukingura, aravuga aya magambo ati: ‘Nzi imirimo yawe. Dore nshyize imbere yawe urugi rukinguye kandi nta wubasha kurukinga, kuko ufite imbaraga nke nyamara ukitondera ijambo ryanjye, ntiwihakane izina ryanjye. Dore nguhaye bamwe bo mu isinagogi ya Satani biyita Abayuda nyamara atari bo, ahubwo ari abanyabinyoma. Dore nzabahata kuza bikubite imbere y’ibirenge byawe, bamenye yuko nagukunze. Kuko witondeye ijambo ryo kwihangana kwanjye, nanjye nzakurinda igihe cyo kugerageza kigiye kuza mu bihugu byose kugerageza abari mu isi. Ndaza vuba , komeza ibyo ufite hatagira ugutwara ikamba ryawe.’ “Unesha nzamugira inkingi yo mu rusengero rw’Imana yanjye kandi ntazasohoka ukundi, nanjye nzamwandikaho izina ry’Imana yanjye n’iry’ururembo rw’Imana yanjye ari rwo Yerusalemu nshya, izamanuka iva mu ijuru iturutse ku Mana yanjye, kandi nzamwandikaho izina ryanjye rishya. “Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.” Ibyahishuwe 3:7-13. IZ 47.4

    Abo ni bo batandujwe n’abagore kuko ari abāri. Abo ni bo bakurikira Umwana w’Intama aho ajya hose. Bacunguriwe mu bantu kugira ngo babe umuganura ku Mana no ku Mwana w’Intama. Mu kanwa kabo ntihabonetsemo ibinyoma, kuko ari abaziranenge. Ibyahishuwe 14:4,5.IZ 47.5

    Naho twebweho iwacu ni mu ijuru, ni ho dutegereje Umukiza ko azava ari we Mwami Yesu Kristo. Abafilipi 3:20.IZ 47.6

    Nuko bene Data, mwihangane mugeze aho Umwami Yesu azazira. Dore umuhinzi ategereza imyaka y’ubutaka y’igiciro, ayirindira yihanganye kugeza aho azabonera imvura y’umuhindo n’iy’itumba. Mube ari ko namwe mwihangana, mwikomeze imitima kuko kuza k’Umwami Yesu kubegereye. Yakobo 5:7,8.IZ 48.1

    Uzahindura uyu mubiri wo gucishwa bugufi kwacu akawushushanya n’umubiri w’ubwiza bwe, kuko afite Imbaraga zo kumubashisha kwigandurira byose. Abafilipi 3:21.IZ 48.2

    Mbona igicu cyera, no ku gicu mbona uwicayeho usa n’Umwana w’umuntu, wambaye ikamba ry’izahabu ku mutwe kandi afite umuhoro utyaye mu intoki ze. Marayika wundi ava mu rusengero arangurura ijwi rirenga, abwira uwicaye kuri icyo gicu ati: “Ahuramo umuhoro wawe, usarure kuko isarura risohoye, kandi ibisarurwa byo mu isi byeze cyane.” Nuko uwicaye ku gicu yahura umuhoro we mu isi, isi irasarurwa. Marayika wundi ava muri rwa rusengero rwo mu ijuru, na we afite umuhoro utyaye. Ibyahishuwe 14:14-17.IZ 48.3

    Nuko rero, kubw’ibyo haracyariho uburuhukiro bw’isabato bubikiwe abantu b’Imana. Abaheburayo 4:9.IZ 48.4

    Mbona ururembo rwera Yerusalemu nshya rumanuka ruva mu ijuru ku Mana, rwiteguwe nk’uko umugeni arimbishirizwa umugabo we. Ibyahishuwe 21:2IZ 48.5

    Nuko ngiye kubona mbona Umwana w’Intama ahagaze ku musozi wa Siyoni, ahagararanye n’abantu agahumbi n’inzovu enye n’ibihumbi bine, bafite izina rye n’izina rya Se yanditswe mu ruhanga rwabo. Ibyahishuwe 14:1.IZ 48.6

    Anyereka uruzi rw’amazi y’ubugingo rubonerana nk’isarabwayi, ruva ku ntebe y’Imana n’Umwana w’Intama, rutembera mu nzira nyabagendwa hagati. Hakurya no hakuno y’urwo ruzi, hariho igiti cy’ubugingo cyera imbuto z’uburyo cumi na bubiri, cyera imbuto z’uburyo bumwe bumwe uko ukwezi gutashye. Ibibabi byacyo byari ibyo gukiza amahanga. Nta muvumo uzabaho ukundi, ahubwo intebe y’Imana n’Umwana w’Intama izaba muri urwo rurembo, kandi imbata zayo zizayikorera. Zizabona mu maso hayo izina ryayo ryanditswe mu ruhanga rwazo. Nta joro rizabaho ukundi kandi ntibazagomba kumurikirwa n’itabaza cyangwa kuvirwa n’izuba, kuko Umwami Imana izabavira kandi bazahora ku ngoma iteka ryose. Ibyahishuwe 22:1-5.IZ 48.7

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents