Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INYANDIKO Z’IBANZ

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Impumyi zirandase izindi

    Nabonye uburyo abayobozi b’impumyi bakoranaga umuhati kugira ngo batume abantu baba impumyi nkabo, badasobanukiwe neza ibigiye kubabaho. Barihimbaza bakishyira hejuru y’ukuri, kandi iyo ukuri gutsinze, abantu benshi bafataga ko abo bigisha ari abantu b’Imana kandi bakabashakiraho umucyo, bagize ubwoba bwinshi. Babaza abo bayobozi ibyerekeye Isabato, maze mu mugambi wo gusiribanga itegeko rya kane, abo bayobozi bagahita babasubirizaho. Nabonye ko kumvira nyakuri kutitabwaho mu gufata imyanzuro myinshi yafatwaga irwanya Isabato. Umugambi nyamukuru uba ari uwo gusiribanga Isabato y’Imana maze bakubahiriza undi munsi utarejejwe kandi ngo uhabwe umugisha na Yehova. Iyo batsinzwe ku gitekerezo kimwe bafata ikindi gihabanye nacyo kandi icyo bafashe usanga ari cya kindi bigeze guciraho iteka bavuga ko kidafite ishingiro. IZ 74.1

    Ubwoko bw’Imana buragenda bugira ubumwe mu byo kwizera. Abubahiriza Isabato ivugwa na Bibiliya bashyize hamwe mu myumvire yabo ku kuri kwa Bibiliya. Ariko ntabwo abarwaya Isabato bo mu bategereje kugaruka kwa Yesu bunze ubumwe kandi biremyemo ibice byinshi. Umuntu umwe arahaguruka akarwanya Isabato avuga ko iteye uku na kuriya maze agasoza yumva ko ikibazo kirangiye. Nyamara kuko umuhati we utakemuye ikibazo, kandi kuko umurimo wo kwamamaza Isabato utera imbere ndetse abana b’Imana bakaba bakiwushyigikira, hari undi wahagurukiye gusenya uwo murimo. Nyamara mu gutanga ibitekerezo bye agira ngo atsinde ukuri kw’Isabato, asenya rwose ibitekerezo bya wa wundi wavuze mbere n’imbaraga ze zose arwanya ukuri, kandi noneho agatanga ingingo ihabanye n’iya wa wundi wa mbere ndetse ikanahabana n’izo natwe dutanga. Biba bityo n’uwa gatatu n’uwa kane, nyamara nta n’umwe muri bo uzavuga Isabato nk’uko ivugwa mu Ijambo ry’Imana ngo: “Umunsi wa karindwi ni Isabato y’Uwiteka Imana yacu.”IZ 74.2

    Nabonye ko bene abo bafite intekerezo z’umubiri [si iza mwuka], bityo ntibumvira amategeko yera y’Imana. Bo ubwabo ntubumvikana hagati yabo, nyamara bakorana umwete batsimbaraye ku myanzuro yabo bakagoreka Ibyanditswe kugira ngo bace icyuho mu mategeko y’Imana, bahindure, bakureho kandi bakore icyo bashoboye cyose ku itegeko rya kane aho kugira ngo baryubahirize. Bashaka gucecekesha umukumbi ku byerekeye iki kibazo; bityo bakazamura ikintu biringira ko kizacecekesha abantu kandi ko benshi mu bayoboke babo batazasoma Bibiliya zabo babyitayeho ku buryo bizorohera abayobozi babo gutuma ikinyoma kigaragara nk’ukuri maze abantu bakabyakira batyo ntibarebe aharenze aho abayobozi babo bageza ibitekerezo.IZ 74.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents