Abigishwa ba Kristo
Mu mbaraga zikomeye, abigishwa babwirije iby’Umukiza wabambwe kandi akazuka. Bakoraga ibimenyetso n’ibitangaza mu izina rya Yesu; bagakiza abarwayi; kandi n’umugabo wari waravutse aremaye baramukijije aba muzima maze yinjirana na Petero na Yohana mu rusengero, agenda neza, yitera hejuru kandi asingiza Imana abantu bose bamureba. Inkuru yaramamaye, maze abantu batangira kuza gushungera abigishwa. Abenshi birukankiraga rimwe, batangajwe cyane no gukizwa k’uwo mugabo kwabayeho.IZ 156.1
Igihe Yesu yapfaga, abatambyi batekereje ko nta bitangaza bizongera gukorwa, kandi ko ugukanguka gukomeye kwari kwabayeho kugiye gukendera maze rubanda rukongera gusubira ku mihango n’imigenzo by’abantu. Ariko si ko byagenze! Aho hagati y’abatambyi ni ho abigishwa bari bakoreraga ibitangaza, kandi abantu barabitangariraga cyane. Yesu bari baramubambye, maze bakibaza aho abayoboke be bakuye ubwo bubasha. Batekerezaga ko igihe yari akiri muzima ari we wahaga ububasha abigishwa be, ariko noneho apfuye bibwira ko ibyo bitangaza bizahagarara gukorwa. Petero yasobanukiwe n’impungenge zabo maze arababwira ati: “Yemwe bagabo ba Isirayeli, ni iki gitumye mutangarira ibi? Mudutumbirira iki nk’aho ari imbaraga zacu cyangwa kūbaha Imana kwacu, biduhaye kumugendesha? Imana ya Aburahamu na Isaka na Yakobo, ari yo Mana ya ba sogokuruza, yashimishije umugaragu wayo Yesu, uwo mwatanze mukamwihakanira imbere ya Pilato, amaze guca urubanza rwo kumurekura. Ariko mwihakana Uwera kandi Umukiranutsi, musaba ko bababohorera umwicanyi, nuko wa Mukuru w’ubugingo muramwica, ariko Imana iramuzura. Natwe turi abagabo bo guhamya ibyo. Kandi uyu, uwo mureba kandi muzi, kuko yizeye izina ry’Uwo ni ryo rimuhaye imbaraga, kandi kwizera ahawe n’Uwo ni ko kumukijije rwose imbere yanyu mwese.” (Ibyakozwe n’intumwa 3:12-16).IZ 156.2
Abatambyi bakuru n’abatware ntibashoboye kwihanganira ayo magambo, maze bategeka ko Petero na Yohana bafatwa bagashyirwa muri gereza. Nyamara kubwo kumva ikibwirizwa kimwe gusa cy’intumwa, abantu ibihumbi byinshi bari bamaze guhinduka kandi bizeye ko Kristo yazutse akazamurwa mu ijuru. Abatambyi bakuru n’abatware bahagaritse imitima. Bari bishe Yesu kugira ngo abantu babagarukire, ariko noneho ibintu byari bibaye bibi kuruta mbere hose. Abigishwa babashinje ku mugaragaro ko ari bo bishe Umwana w’Imana, kandi ntibashoboraga kumenya aho ibyo bizagarukira ndetse n’uko abantu bazabafata. Bajyaga gushimishwa no kwica Petero na Yohana ariko ntibabitinyuka kuko batinyaga rubanda.IZ 156.3
Ku munsi wakurikiyeho, intumwa zajyanywe mu rukiko. Ba bantu bari barasheze basaba ko Umukiranutsi apfa nabo bari bahari. Bari barumvise Petero yihakana Umwami we yivuma kandi arahira igihe bamushinjaga ko ari umwe mu bigishwa be, maze biringira ko bari bwongere kumutera ubwoba. Nyamara Petero yari yarahindutse, noneho aba abonye amahirwe yo gukuraho icyasha cyari cyamugiyeho ubwo yamwihakanaga afite ubwoba bwinshi, abona n’andi mahirwe yo kwerereza rya zina yari yarakojeje isoni. Ashize amanga, yuzuye ubutungane kandi yambaye imbaraga ya Mwuka, Petero yabahamirije adatinya agira ati: “Ariko mumenye mwese n’abantu bose bo mu Bisirayel, yuko ari izina rya Yesu Kristo w’i Nazareti, uwo mwabambye, Imana ikamuzura, ari ryo ritumye uyu muntu ahagarara imbere yanyu ari muzima. Yesu ni we buye ryahinyuwe namwe abubatsi, kandi ryahindutse irikomeza imfuruka. Kandi nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina munsi y’ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo.” Ibyakozwe n’Intumwa 4:10-12.IZ 157.1
Abantu batangajwe n’ubushizi bw’amanga bwa Petero na Yohana, maze bamenya ko babanye na Yesu; kuko imyitwarire yabo iboneye n’ubushizi bw’amanga byabarangaga byari bimeze nk’ibya Yesu igihe yari imbere y’ababisha be. Incuro imwe gusa, Yesu yarebanye Petero impuhwe n’agahinda amucyaha igihe yamwihakanaga, ariko noneho ubwo yahamyaga Umwami we ashize amanga, Petero yari yaremewe kandi yarahawe umugisha. Nk’ikimenyetso cy’uko Yesu yamwemeye, Petero yari yuzuwe na Mwuka Muziranenge.IZ 157.2
Abatambi ntibatinyutse kugaragaza urwango bafitiye abigishwa. Babategetse gusohoka mu rukiko, maze noneho basigara bajya inama hagati yabo babazanya bati: “Aba bantu tubagire dute ko bimenyekanye mu batuye i Yerusalemu bose yuko bakoze ikimenyetso cyogeye, natwe tutabasha kubihakana.” Batinyaga ko iyo nkuru y’icyo gikorwa cyiza yasakara muri rubanda. Iyo imenyekana hose, abatambyi bumvaga ko barabura ubutware bwabo ndetse ko barafatwa ko ari bo bishe Yesu. Noneho icyo bakoze cyabaye gukangisha intumwa no kuzitegeka kutongera kuvuga mu izina rya Yesu, bitaba ibyo zikicwa. Ariko Petero abahamiriza yeruye ko nta kindi bashobora gukora uretse kuvuga ibyo babonye n’ibyo bumvise.IZ 157.3
Kubw’ububasha bwa Yesu, abigishwa bakomeje gukiza abababaye kandi bagakiza abarwayi bazaga babagana. Buri munsi abantu amagana menshi bayobokaga Umukiza wabambye, akazuka kandi akazamurwa mu ijuru. Abatambyi n’abatware ndetse n’abandi bari bafatanyije nabo barabimenye. Bongeye gushyira Petero na Yohana mu nzu y’imbohe biringira ko uko gukanguka kuracwekera. Satani n’abamarayika be baranezerewe cyane; ariko abamarayika b’Imana bakinguye inzugi za gereza maze baha Petero na Yohana itegeko rihabanye n’iry’abatambyi bakuru n’abakuru b’ubwoko bati: “Nimugende muhagarare mu rusengero, mubwire abantu amagambo yose y’ubu bugingo.”IZ 157.4
Inama yarateranye maze ihamagaza abo yari yashyize mu nzu y’imbohe. Abatware b’abasirikare bakinguye inzugi za gereza; ariko basanga abo bashakaga batarimo. Bagarutse ku batambyi n’abakuru maze barababwira bati: “Inzu y’imbohe dusanze ikinze neza, n’abarinzi bahagaze inyuma y’inzugi, maze dukinguye ntitwagira umuntu dusangamo.” “Ariko haza umuntu arababwira ati “Dore ba bantu mwashyize mu nzu imbohe bahagaze mu rusengero barigisha abantu.” Maze uwo mutware n’abasirikare baragenda babazana ku neza, kuko batinyaga rubanda ngo batabatera amabuye. Bamaze kubashyira imbere y’abanyarukiko, umutambyi mukuru arababaza ati: “Ntitwabīhanangirije cyane kutigisha muri rya zina? None dore mwujuje i Yerusalemu ibyo mwigisha, murashaka kudushyiraho amaraso ya wa muntu!” Ibyakozwe n’intumwa 5:25-29.IZ 158.1
Abo bayobozi b’Abayuda bari indyarya, bakundaga gushimwa n’abantu cyane kuruta uko bakundaga Imana. Imitima yabo yari yarinangiye kugeza ubwo barakajwe cyane n’imirimo itangaza izo ntumwa zakoraga. Bari bazi ko intumwa nizikomeza kwigisha ibya Yesu, kubambwa, kuzuka no kuzamurwa mu ijuru kwe, biratuma barushaho guhamwa n’icyaha ko ari bo bamwishe. Ntibifuzaga kugibwaho n’amaraso ya Yesu nk’igihe bateraga hejuru bavuga bati: “Amaraso ye azatubarweho twebwe n’abana bacu.”IZ 158.2
Intumwa zavuze zishize amanga ko zikwiriye kumvira Imana kuruta abantu. Petero yaravuze ati: “Imana ya sogokuruza yazuye Yesu, uwo mwishe mumubambye ku giti. Imana yaramuzamuye imushyira iburyo bwayo ngo abe Ukomeye n’Umukiza, aheshe Abisiraheli kwihana no kubabarirwa ibyaha. Natwe turi abagabo bo guhamya ibyo hamwe n’Umwuka Wera, uwo Imana yahaye abayumvira” (Ibyakozwe n’intumwa 5:30-32). Kubera ayo magambo yarimo ubushizi bw’amanga, abo bicanyi bazabiranyijwe n’uburakari maze biyemeza kongera kwanduza amaboko yabo bamena amaraso y’intumwa. Ubwo bateguraga umugambi w’uburyo bazabikora, marayika utumwe n’Imana yagendereye umutima wa Gamaliyeli kugira ngo agire inama abatambyi n’abakuru agira ati: “Muzibukire aba bantu mubarekure, kuko iyi nama n’ibyo bakora, nibiba bivuye ku bantu bizatsindwa, ariko nibiba bivuye ku Mana ntimuzabasha kubatsinda. Mwirinde mutazaboneka ko murwanya Imana.” Abadayimoni bazereraga mu mitima y’abatambyi n’abatware kugira ngo bice Petero na Yohana; ariko Imana yohereje marayika wayo kugira ngo aburizemo uwo mugambi ikoresheje guhagurutsa bamwe mu bayobozi b’Abayuda ubwabo ngo babe ijwi rirengera abagaragu bayo. Umurimo w’izo ntumwa ntiwari urangiye. Bagombaga kujyanwa imbere y’abami kugira ngo bahamye izina rya Yesu kandi bahamye ibyo babonye n’ibyo bumvise.IZ 158.3
Bamaze kubakubita no kubihanangiriza kutongera kuvuga mu izina rya Yesu ukundi, abatambyi barekuye izo mfungwa ariko batabishakaga. “Ziva imbere y’abanyarukiko zinejejwe n’uko zemerewe gukorwa n’isoni bazihora iryo zina. Nuko ntizasiba kwigisha no kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo iminsi yose mu rusengero n’iwabo.” (Ibyak. 5:41,42). Uko ni ko ijambo ry’Imana ryarushijeho kwamamara no kugwira. Abigishwa bahamyaga ibyo babonye n’ibyo bumvise bashize amanga, kandi bagakora ibitangaza bikomeye mu izina rya Yesu. Bashiritse ubwoba bashinja amaraso ya Yesu abari barashatse ko abagerekwaho igihe bemererwaga guhangara Umwana w’Imana.IZ 158.4
Neretswe ko abamarayika b’Imana bahawe umurimo wo kuza kurinda ukuri kw’ingenzi kandi kuzira amakemwa kwagombaga kubera abigishwa ba Kristo urufatiro rukomeye uko ibihe bigenda bisimburana. By’umwihariko, Mwuka Muziranenge yari ku ntumwa zahamyaga kubambwa, kuzuka no kuzamurwa mu ijuru k’Umwami wacu; kuko uko ari ko kuri kw’ingenzi kwagombaga kuba ibyiringiro by’Abisirayeli. Bose bagombaga guhanga amaso Umukiza w’isi we byiringiro byabo rukumbi, kandi bakagendera mu nzira yabaharuriye binyuze mu gutanga ubugingo bwe, kandi bakubahiriza amategeko y’Imana kugira ngo babeho. Nabonye ubwenge n’ubugiraneza bwa Yesu igihe yahaga abigishwa ububasha bwo gukomeza umurimo watumye Abayuda ubwe bamwanga ndetse bakanamwica. Mu izina rye, bari bafite ububasha bwo gusenya imirimo ya Satani. Umucyo n’ikuzo byari bigose igihe Yesu yapfaga n’igihe yazukaga, bituma ukuri kwera k’uko Yesu ari Umukiza w’isi yose kutazigera kwibagirana.IZ 159.1