Ihinduka rya Sawuli
Ubwo Sawuli yerekezaga i Damasiko, afite inzandiko zimuhesha uburenganzira bwo gufata abagabo cyangwa abagore babwirizaga ibya Yesu kugira ngo abazane i Yerusalemu ari imbohe, abadayimoni bari bamushagaye bishimye cyane. Ariko mu buryo butunguranye, umucyo uturutse mu ijuru waramugose utuma ba bamarayika babi bahunga maze nawe yikubita hasi ako kanya. Yumvise ijwi rivuga riti: “Sawuli, Sawuli, undeganyiriza iki?” Sawuli yarabajije ati: “Uri nde Mwami?” Nyagasani yaramusubije ati: “Ndi Yesu, uwo urenganya. Biragukomereye gutera imigeri ku mihunda.” Maze Sawuli ahinda umushyitsi yumiwe arabaza ati: “Ngire nte Mwami?” Umwami aravuga ati: “Ariko haguruka ujye mu mudugudu, uzabwirwa ibyo ukwiriye gukora.”IZ 161.1
Abantu bari kumwe nawe bahagarara bamanjiriwe, bumva ijwi ariko ntibabone uvuga. Uwo mucyo utamurutse, Sawuli yarahagurutse maze arambuye amaso asanga yahindutse impumyi. Ikuzo ry’umucyo uturutse mu ijuru ryari ryamuhumye. Baramurandata, bamugeza i Damasiko, amara iminsi itatu atabona, atarya kandi atanywa. Noneho Uhoraho yohereza umumarayika kuri umwe mu bantu Sawuli yiringiraga ko azafata maze amuhishurira mu iyerekwa ko agomba kujya mu nzira bita Igororotse, ‘agashakira mu nzu ya Yuda umuntu bita Sawuli w’i Taruso, kuko ariho asenga. Kandi na we abonye mu iyerekwa umuntu witwa Ananiya yinjira, amurambikaho ibiganza kugira ngo ahumuke.”IZ 161.2
Ananiya yatinye ko ibyo bishobora kuba birimo kwibeshya, maze atangira gutekerereza Umwami ibyo yumvise kuri Sawuli. Ariko Umwami abwira Ananiya ati: “Genda kuko uwo muntu ari igikoreshwa nitoranyirije, ngo yogeze izina ryanjye imbere y’abanyamahanga n’abami n’Abisirayeli, nanjye nzamwereka ibyo azababazwa na we uburyo ari byinshi, bamuhora izina ryanjye.” Ananiya akurikiza amabwiriza Umwami amuhaye maze yinjira muri ya nzu, amurambikaho ibiganza, aramubwira ati: “Sawuli mwene Data, Umwami Yesu yakubonekereye mu nzira waturutsemo, arantumye ngo uhumuke wuzuzwe Umwuka Wera.”IZ 161.3
Ako kanya Sawuli yahise ahumuka arahaguruka maze arabatizwa. Hanyuma yigisha mu masinagogi ko nta gushidikanya Yesu ari Umwana w’Imana. Abamwumvise bose baratangaraga kandi bakabazanya bati: “Uyu si we warimburiraga i Yerusalemu abambaza iryo zina? Kandi icyamuzanye n’ino si ukugira ngo ababohe, abashyire abatambyi bakuru?” Ariko Sawuli akomeza kugwiza imbaraga, kandi atera Abayuda urujijo aranabatangaza. Bari bongeye gukuka umutima. Bose bari basanzwe bazi uko Pawulo arwanya Yesu, ndetse akagira n’umuhati wo guhiga no gutanga abizera iryo zina kugira ngo bicwe. Kubw’ibyo uko guhinduka kwe mu buryo bw’igitangaza kwatumye benshi bemera ko Yesu ari Umwana w’Imana. Sawuli ayobowe n’imbaraga ya Mwuka Muziranenge, yabatekereje ibyamubayeho. Yatotezaga abantu kugeza aho abica, akababoha kandi agashyira mu nzu y’imbohe abagore n’abagabo kugeza ubwo yerekezaga i Damasiko, umucyo mwinshi uturutse mu ijuru ukamugota, maze Yesu aramwihishurira kandi amwigisha ko ari Umwana w’Imana.IZ 161.4
Ubwo Sawuli yabwirizaga ibya Yesu ashize amanga atyo, yakoraga ku mitima mu buryo bukomeye. Yari azi Ibyanditswe Byera, kandi amaze guhinduka, umucyo mvajuru wamurikiye ubuhanuzi buvuga ibya Yesu maze ibyo bimushoboza kuvuga ukuri no gukosora ukugorekwa kose kw’Ibyanditswe Byera ashize amanga no mu buryo bwumvikana. Kubwa Mwuka w’Imana wari kuri we, yashoboraga kubwira abamwumva ubuhanuzi akabageza ku buhanuzi bw’igihe Kristo yazaga ubwa mbere, kandi akabereka ko ibyanditswe byerekezaga ku mibabaro ya Yesu, urupfu rwe n’umuzuko we byagiye bisohora.IZ 162.1