Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INYANDIKO Z’IBANZ

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kuzuka kwa Kristo

    Ku Isabato abigishwa bararuhutse. Bari bafite agahinda kubera urupfu rw’Umwami wabo, nyamara Yesu, Umwami w’icyubahiro yari ari mu gituro. Ijoro riguye, hashyizweho abasirikari kugira ngo barinde igituro cy’Umucunguzi, ariko kandi n’abamarayika batambaga hejuru y’aho hantu hera ariko ntawabashaga kubabona. Butangiye gucya ariko hakiri umwijima, abamarayika bari barinze aho hantu bamenye ko igihe cyo kurekura Umwana w’Imana ikunda akaba n’Umugaba wabo bakunda kiri bugufi. Ubwo bari bategerezanyije ibinezaneza iyo saha y’intsinzi ye, umumarayika ukomeye yaje aguruka yihuta cyane avuye mu ijuru. Mu maso he harabagiranaga nk’umurabyo, kandi imyambaro ye yeraga nk’urubura. Umucyo wamuturukagaho watamuruye umwijima wari aho yagombaga kunyura maze utuma abamarayika babi (biratanaga intsinzi ko baraherana umurambo wa Yesu) bagira ubwoba, bakwira imishwaro kubera ubwiza n’ikuzo by’uwo mumarayika. Umwe mu ngabo z’abamarayika wari wabonye gukozwa isoni kwa Kristo ndetse akaba yari arinze imva ye, yasanze wa mumarayika wari uturutse mu ijuru, maze bombi baramanuka bajya ku gituro. Ubwo begeraga igituro, isi yaratigise, iranyeganyega maze habaho igishyitsi gikomeye.IZ 149.1

    Abasirikari b’Abaroma bari barinze imva bafashwe n’ubwoba. Mbese noneho imbaraga zabo zo guherana umurambo wa Yesu zari ziri he? Ntibigeze batekereza ku nshingano bari bahawe cyangwa ngo batekereze ko abigishwa bamwiba. Ubwo umucyo w’ubwiza bw’abamarayika warabagiraniraga aho bari bari umeze nk’izuba, ba barinzi b’Abaroma baguye hasi barambarara nk’intumbi. Umwe muri ba bamarayika yafashe cya gitare cyari gikinze imva, agikuraho maze acyicaraho. Undi mumarayika yinjiye mu mva, akuraho imyenda yari ipfutse umutwe wa Yesu. Hanyuma umumarayika uvuye mu ijuru arangurura n’ijwi rirenga ryatigishije isi ati: “Mwana w’Imana, So araguhamagaye! Ngwino!” Urupfu ntirwari rugishoboye kumuherana ukundi. Yesu yazutse ari umurwanyi unesheje. Ingabo z’abamarayika zahanze amaso ibibaye zitangaye cyane. Igihe Kristo yari asohotse mu gituro, ba bamarayika barabagirana bubaraye hasi baramuramya, kandi bamusanganiza indirimbo z’intsinzi no kunesha.IZ 149.2

    Byari byabaye ngombwa ko abamarayika ba Satani bahunga imbere y’umucyo utyaye kandi urabagirana wavaga kuri ba marayika bari bavuye mu ijuru, maze bitotombana umubabaro mwinshi babwira Shebuja ko bambuwe umuhigo wabo, ndetse ko uwo banze urunuka yazutse mu bapfuye. Satani n’ingabo ze bari barishongoye bavuga ko ubushobozi bafite ku muntu wacumuye bwatumye Umwami w’ubugingo apfa kandi ashyirwa mu gituro. Nyamara intsinzi yabo yari ibaye iy’igihe gito. Ubwo Yesu yasohokaga mu gituro ari umuneshi wuje igitinyiro, Satani yamenye ko nyuma y’igihe runaka nawe azapfa kandi ubwami yiratanaga bukegukanwa n’uwari ubufitiye uburenganzira. Satani yagize amaganya menshi kandi arakazwa n’uko nubwo yari yakoresheje imbaraga ze zose, atashoboye gutsinda Yesu, ko ahubwo Yesu yari yaciriye umuntu inzira y’agakiza kandi umuntu wese uzayigenderamo akazakizwa.IZ 149.3

    Abadayimoni n’umugaba wabo bateraniye mu nama kugira ngo bige uburyo bakomeza kurwanya ubutegetsi bw’Imana. Satani yasabye ingabo ze kujya ku batambyi bakuru n’abatware b’Abayuda. Yarababwiye ati: “Dore twashoboye kubashuka, tubahuma amaso kandi tunangira imitima yabo ngo barwanye Yesu. Twatumye bizera ko yirarira. Twateye abatambyi n’abakuru b’Abayuda kwanga Yesu no kumwica. Ariko rero abarinzi b’Abaroma baratangaza inkuru mbi y’uko Kristo yazutse. None rero, nimugende mubabwire ko nibiramuka bimenyekanye ko Yesu yazutse, abantu bari bubatere amabuye babahora ko bishe umuziranenge.”IZ 150.1

    Ubwo ingabo z’abamarayika bo mu ijuru zavaga ku gituro, umucyo n’ikuzo byari biri aho nabyo byaragiye maze abasirikari b’Abaroma bagerageza kwegura imitwe yabo ngo barebe ahabazengurutse. Ubwo babonaga ko cya gitare kiremereye cyakuwe ku muryango w’imva kandi ko umurambo wa Yesu utakirimo, baratangaye cyane. Bihutiye kujya mu murwa kubwira abatambyi n’abakuru b’Abayuda ibyo babonye. Ubwo abo bicanyi bumvaga iyo nkuru itangaje, mu maso habo bose hahindutse ukundi. Ubwo batekerezaga ibyo bakoze, ubwoba bwarabatashye. Bibazaga ko iyo nkuru niba impamo, ibyabo biraba birangiye. Bicaye hasi bamara akanya bacecetse, barebana, batazi icyo bakora cyangwa icyo bavuga. Kwemera iyo nkuru, byari kuba kwiciraho iteka. Bagiye ku ruhande gato kugira ngo bajye inama y’ikigomba gukorwa. Batekereje ko iyo nkuru yazanywe n’abarinzi niramuka isakaye mu bantu, abishe Kristo bashobora nabo kwicwa. Bafashe umwanzuro wo kugurira abasirikari kugira ngo babiceceke. Abatambyi n’abatware b’Abayuda baha abo basirikare amafaranga menshi bababwira bati: “Muvuge ko abigishwa ba Yesu baje mu gicuku musinziriye bakiba umurambo we.” Igihe abarinzi babazaga uko biri bubagendekere kubwo kuba basinziriye bari ku nshingano bahawe, abakuru b’Abayuda babasezeraniye ko bari bwinginge umuyobozi bityo ntibagire icyo baba. Kubwo gukunda amafaranga, abasirikari b’Abaroma bahisemo gutatira icyubahiro cyabo maze bemera gukurikiza inama z’abatambyi n’abatware b’Abayuda.IZ 150.2

    Igihe Yesu yari amanitswe ku musaraba maze akavuga n’ijwi rirenga ati: “Birarangiye,” ibitare byaramenaguritse, isi iratigita, ndetse n’ibituro bimwe na bimwe birakinguka. Ubwo Yesu yari azutse atsinze urupfu n’ikuzimu, igihe isi yatigitaga maze ikuzo ry’ijuru rikamurikira ahakikije aho hantu, benshi mu bera bari barapfuye bamwumvira bakangukiye kuba abahamya bo kuzuka kwe. Abo banyahirwe, ari bo bera bari bazutse, bavuye mu bituro bafite ikuzo. Bari baratoranyijwe kandi ari abera bo mu bihe byose, uhereye igihe isi yaremewe ukageza mu gihe cya Kristo. Bityo rero, igihe abakuru b’Abayuda bashakaga uburyo bwo guhisha ko Kristo yazutse, Imana yahisemo kuzana itsinda ry’abavuye mu bituro bari barimo kugira ngo bahamye ko Yesu yavutse, kandi bahamye ikuzo rye.IZ 150.3

    Abo bantu bari bazutse bari batandukanye cyane ari mu gihagararo no mu miterere. Bamwe bari bateye neza kurusha abandi. Nabwiwe ko abatuye isi bagiye basigingira, bagatakaza imbaraga n’ubwiza byabo. Satani afite ubushobozi bwo guteza indwara n’urupfu, kandi uko ibihe byagiye bihita, ingaruka z’umuvumo zagiye zirushaho kugaragara kandi imbaraga za Satani nazo zikigaragaza mu buryo bweruye. Ababayeho mu gihe cya Nowa n’icya Aburahamu bendaga gusa n’abamarayika mu gihagararo, uburanga n’imbaraga. Ariko ab’ibisekuru byagiye bikurikiraho bajyaga bagira intege nke kandi bakarwaragurika, maze igihe cyabo cyo kurama kiba kigufi. Satani yakomeje kwiga uburyo yahungabanya kandi akagwabiza ikiremwamuntu. IZ 151.1

    Abazutse Yesu amaze kuzuka babonekeye benshi, bababwira ko igitambo cyatangiwe umuntu gishyitse, ko Yesu, uwo Abayuda babambye, yazutse. Kandi kugira ngo berekane ko ibyo bavuga ari ukuri, barababwira bati: “Twazukanye nawe.” Batanze ubuhamya ko bakuwe mu bituro byabo n’ububasha bukomeye bwa Yesu. Nubwo inkuru y’ikinyoma yari yakwiriye hose, yaba Satani, abamarayika be ndetse n’abatambyi bakuru ntibari guhisha ko Yesu yazutse; kuko iryo tsinda ry’abera bari bazutse ryamamaje iyo nkuru itangaje kandi ishimishije. Na Yesu ubwe yiyeretse abigishwa be bari bashenguwe n’agahinda, bashengutse imitima, abamara ubwoba maze bituma bishima kandi baranezerwa.IZ 151.2

    Ubwo inkuru yasakaraga iva mu murwa ijya mu wundi no mu mujyi ijya mu wundi, Abayuda nabo bagize ubwoba ko bashobora kuhatakariza ubuzima bwabo maze bahisha urwango bagiriraga abigishwa ba Yesu. Ibyiringiro rukumbi bari basigaranye byari ugukwiza inkuru y’ikinyoma. Abantu bifuzaga ko icyo kinyoma cyaba ari ukuri baracyemeye. Pilato yumvise ko Kristo yazutse yahinze umushyitsi. Ntiyashoboraga gushidikanya ubuhamya bwatanzwe, maze kuva ubwo ntiyongera kugira amahoro ukundi. Kubwo gukunda icyubahiro cy’isi no gutinya kuva ku butegetsi kandi akaba yabura ubugingo bwe, yari yaratanze Yesu ngo yicwe. Noneho yamenye neza ko uwo yavushirije amaraso atari umuziranenge gusa, ko ahubwo ari Umwana w’Imana. Ubugingo bwa Pilato bwari buri mu kaga. Guhangayika no gushenguka byakuyeho umutima w’ibyiringiro n’ibyishimo. Yanze guhumurizwa maze apfa urupfu rukojeje isoni.IZ 151.3

    Umutima wa Herode 65Herode Antipa ni we wagize uruhare mu mu gucira Kristo urubanza, kandi na Herode Agripa wa I ni we wishe Yakobo. Agripa yari umuhungu wabo wa Antipa akaba na muramu we. Binyuze mu buriganya, Agripa yari yarasimbuye Antipa ku ngoma, maze ubwo yimaga akomeza kugenza Abakristo nk’uko Antipa yabagenzaga. Mu gusimburana ku ngoma kwa ba Herode, habayeho abantu 6 biswe izina rya Herode. Iri zina rero ryabaye izina rusange ry’icyubahiro ryagiye rifatanywa n’andi mazina nka Antipa, Pilipo, Agripa n’andi. Ni nk’uko bavuga Czar Nikola, Czar Alegizanderi n’andi. Muri ibi tubona ko ikoreshwa ry’iri zina Czar riri rusange nk’uko irya Agripa ryakoreshejwe. Ubwo Agripa yicaga Yakobo, yari yarasimbuye Antipa ku ngoma wari umaze igihe gito agize uruhare mu gucira Yesu urubanza. Uwo mwuka warangaga ba Herode ni wo ugaragara ukundi uvugwa ko ari “ikiyoka” kivugwa mu Byahishuwe 12:17, ari nacyo kiyoka kiboneka mu murongo wa 3 ndetse n’uwa 9. Rimwe na rimwe iki kiyoka gikorera muri Roma ya gipagani; kandi ubundi kigakorera mu butegetsi bw’ibihugu byacu. wari warakomeje kwinangira, amaze igihe yumvaga ko Kristo yazutse, ntiyakuka umutima cyane. Yishe Yakobo maze abonye ko binejeje Abayuda, afata na Petero agamije kumwica. Nyamara Imana yari ifitiye Petero umurimo agomba gukora maze yohereza umumarayika wo kumukiza. Herode yagezweho n’igihano cy’Imana. Ubwo yishyiraga hejuru mu ruhame rw’imbaga y’abantu, marayika w’Uwiteka yamukubise urushyi ahita apfa urupfu ruteye ubwoba bikabije.IZ 151.4

    Mu gitondo cya kare cyo ku munsi wa mbere w’icyumweru, butaracya neza, abagore bazira inenge baje ku gituro, bazanye ibihumura neza byo gusiga umurambo wa Yesu. Basanze ibuye rinini ryari rikinze igituro ritakiri ku munwa wacyo ndetse n’umurambo wa Yesu ntawe urimo. Bakutse imitima maze bagira ubwoba bw’uko abanzi babo baba bajyanye umurambo. Muri ako kanya babona abamarayika babiri bambaye imyambaro yera, bafite mu maso harabagirana kandi hashashagirana. Ibyo biremwa byo mu ijuru byasobanukiwe neza icyagenzaga abo bagore maze bahita bababwira ko Yesu ntawe urimo; yari yazutse. Ariko abo bagore bashoboraga kubona aho yari aryamye. Abo bamarayika babasabye kujya kubwira abigishwa ko azababanziriza kujya i Galileya. Mu bwoba n’umunezero mwinshi, abo bagore bihutiye gusanga abigishwa bari bashavuye maze babatekerereza ibyo babonye n’ibyo bumvise.IZ 152.1

    Abigishwa ntibashoboraga kwemera ko Kristo yazutse, ahubwo basubiranayo na ba bagore babazaniye iyo nkuru, barihuse bajya ku gituro. Basanze Yesu ntawe urimo, babona imyenda myiza bari bamushyizemo, ariko ntibizera iyo nkuru nziza ko yazutse. Basubira iwabo batangajwe n’ibyo babonye ndetse n’ibyo abagore bababwiye. Ariko Mariya we yahisemo gukomeza kugendagenda iruhande rw’igituro, atekereza ku byo yabonye kandi ahangayikishijwe n’uko ashobora kuba yashutswe. Yumvise ko hari ibigeragezo bishya bimutegereje. Yongeye kugira intimba, maze araturika ararira. Yongeye kunama areba mu gituro, maze abona abamarayika babiri bambaye imyambaro yera. Umwe yari yicaye aho umutwe wa Yesu wari uri, undi ari aho ibirenge bye byari biri. Bamubwiranye ineza maze bamubaza ikimuteye kurira. Yarabasubije ati: “Batwaye Umwami wanjye none sinzi aho bamushyize.”IZ 152.2

    Agisohoka mu gituro, yabonye Yesu ahagaze hafi aho, ariko ntiyamenya uwo ari we. Yesu yamubwiranye ineza, amubaza ikimuteye gushavura ndetse n’uwo ari gushaka. Mariya yatekereje ko ari umukozi wo mu busitani, maze amusaba ko niba ari we watwaye Umwami we yamubwira aho yamushyize kugira ngo ajye kuhamukura. Yesu yavugishije Mariya akoresheje ijwi rye mvajuru agira ati: “Mariya!” Mariya yari asanzwe azi iryo jwi ryiza, maze nawe ahita amusubiza ati: “Databuja!” Kubera ibyishimo byinshi yendaga kumuhobera ariko Yesu aramubwira ati: “Ntunkoreho kuko ntarazamuka ngo njye kwa Data, ahubwo jya kubwira bene Data yuko nzamutse ngiye kwa Data ari we So, kandi ku Mana yanjye ari yo Mana yanyu.” N’ibyishimo byinshi, Mariya yihutiye kujya kubwira abigishwa iyo nkuru nziza. Yesu yahise azamuka ajya mu ijuru kwa Se kugira ngo yumve uko Se amubwira ko yemeye igitambo cye ndetse ahabwe ubutware bwose mu ijuru no ku isi.IZ 152.3

    Abamarayika bameze nk’igicu bagose Umwana w’Imana maze basaba amarembo y’iteka gukinguka kugira ngo Umwami w’ikuzo yinjire. Nabonye ko ubwo Yesu yari kumwe n’izo ngabo zo mu ijuru zirabagirana, ari imbere y’Imana kandi agoswe n’ikuzo ryayo, ntiyibagiwe abigishwa be bari basigaye ku isi, ahubwo yahawe ubutware na Se kugira ngo agaruke ku isi abubaheho nabo. Uwo munsi yaragarutse yiyereka abigishwa be. Noneho yabemereye kumukoraho kuko yari avuye kwa Se kandi yahawe ubutware.IZ 153.1

    Icyo gihe Tomasi ntiyari ahari. Ntiyashoboraga gupfa kwemera ibyo abandi bigishwa bamubwiye, ahubwo yemeje akomeje kandi yihagazeho ko adashobra kubyizera ubwe atikoreye mu nkovu z’imisumari ndetse no mu rubavu aho Yesu yatewe icumu. Ubwo yavugaga atyo, yerekanye ko atiringiraga bagenzi be. Iyo bose bajya gusaba bene iki kimenyetso, nta n’umwe wari kwakira Yesu kandi nta n’uwari kwizera izuka rye. Ariko byari ubushake bw’Imana ko iyo nkuru y’abigishwa yakirwa n’abatarashoboraga kwibonera ubwabo ndetse bakiyumvira Umukiza wazutse. Imana ntiyishimiye ukutizera kwa Tomasi. Ubwo Yesu yongeraga guhura n’abigishwa, Tomasi yari kumwe nabo, maze abonye Yesu arizera. Ariko yari yavuze ko atari bunyurwe atabonye igihamya cyo kumwikoreraho cyiyongera ku kumubona, maze Yesu amuha icyo gihamya amwemerera ibyo yifuje. Tomasi yaratatse cyane ati: “Mana yanjye! Kandi Mwami wanjye!” Ariko Yesu amucyahira kutizera kwe agira ati: “Wijejwe n’uko umbonye, hahirwa abizera batambonye.”IZ 153.2

    Mu buryo nk’ubwo, abantu batigeze bamenya ubutumwa bwa marayika wa mbere n’uwa kabiri bagombaga kubwakira babugejejweho n’abandi babumenye kandi bakabukurikirana bimbitse. Neretswe ko nk’uko Yesu yanzwe, n’ubwo butumwa ni ko bwanzwe. Kandi nk’uko abigishwa bahamyaga ko nta rindi zina munsi y’ijuru agakiza kabonerwamo, uko ni ko abagaragu b’Imana bakwiriye gukora bakiranutse kandi badatinya, bakaburira abemera umugabane umwe w’ubutumwa bufitanye isano n’ubutumwa bwa marayika wa gatatu, kugira ngo bakirane umunezero ubutumwa bwose nk’uko Imana yabutanze, cyangwa se babuhakane uko bwakabaye.IZ 153.3

    Igihe ba bagore bera bajyanaga inkuru y’uko Yesu yazutse, abasirikari b’Abaroma bo bakwizaga ikinyoma batekerewe n’abatambyi bakuru n’abatware b’Abayuda, bavuga ko byageze mu gicuku ubwo bari basinziriye maze abigishwa ba Yesu bakaza bakiba umurambo we. Satani yari yashyize iki kinyoma mu mitima n’iminwa by’abatambyi bakuru, kandi abantu bari biteguye kwakira icyo kinyoma. Nyamara Imana yari yatumye iyo nkuru iba impamo, maze ituma icyo gikorwa cy’ingenzi agakiza kacu gashingiyeho kidashobora gushidikanywaho, kandi ntibyaba bigishoboka ko abatambyi bakuru n’abatware babizinzika. Abahamya barazuwe kugira ngo bahamye ko Kristo yazutse.IZ 153.4

    Yesu amaze kuzuka yamaranye n’abigishwa be iminsi mirongo ine, bituma bishima kandi imitima yabo irushaho kunezerwa ubwo yarushagaho kuberurira akabasobanurira ukuri k’ubwami bw’Imana. Yabahaye umurimo wo gutanga ubuhamya bw’ibyo babonye n’ibyo bumvise byerekeye imibabaro ye, urupfu rwe, n’umuzuko we, bagahamya ko yabaye igitambo cy’icyaha, kandi ko abashaka bose bakwiriye kumusanga bakabona ubugingo. Yababwiranye ubugwaneza aberurira ko bazatotezwa kandi bakabuzwa amahoro; ariko ko bazagarurwamo imbaraga no kwibuka ibyo banyuzemo ndetse bakibuka n’amagambo yababwiye. Yababwiye ko yatsinze ibishuko byose bya Satani kandi ko yageze ku ntsinzi anyuze mu bigeragezo n’umubabaro. Satani ntiyari kuzamugiraho ububasha ukundi, ahubwo ibishuko bye yari kuzabiteza abo bigishwa ndetse n’abandi bantu bose bazamwizera. Nyamara bari kuzanesha nk’uko nawe yatsinze. Yesu yahaye abigishwa be ububasha bwo gukora ibitangaza, kandi anababwira ko n’ubwo bazatotezwa n’abagome, igihe cyose azajya aboherereza abamarayika be kugira ngo babatabare. Ntibajyaga kuzicwa batarangije umurimo wabo, kandi bajyaga gusabwa guhamisha amaraso yabo ubuhamya batangaga.IZ 154.1

    Abo bayoboke be bari bafite amatsiko bateze amatwi ibyo yigishaga, bakanezezwa cyane n’ijambo ryose ryavaga mu kanwa ke kazira inenge. Noneho bamenye badashidikanya ko ari Umukiza w’isi. Amagambo ye yacengeraga mu mitima yabo, maze bashavuzwa n’uko bidatinze bagomba gutandukanywa n’Umwigisha wabo waturutse mu ijuru kandi ko batazongera kumva amagambo meza abakomeza yaturukaga mu kanwa ke. Ariko nanone imitima yabo yongeye gususurutswa n’urukundo n’ibyishimo birenze urugero ubwo Yesu yababwiraga ko agiye kubategurira amazu kandi ko azagaruka kubajyana, ngo aho ari na bo bazabaneyo. Yabasezeraniye nanone kuzaboherereza Umuhumuriza, ari we Mwuka Muziranenge, wo kuzabayobora mu kuri kose. Maze “arambura amaboko hejuru, abaha umugisha.” (Luka 24:50).IZ 154.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents