Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INYANDIKO Z’IBANZ

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Itsinda ry’abategereje ryerekanwa

    Nabonye amatsinda menshi cyane yasaga n’afatanyishijwe imigozi. Benshi bo muri ayo matsinda bari bari mu mwijima w’icuraburindi. Amaso yabo yari arangamiye ibyo mu isi, kandi basaga nk’aho nta kibahuje na Yesu. Ariko muri ayo matsinda atandukanye hari hatataniyemo abantu bari bafite mu maso hakenkemuye, kandi amaso yabo bari bayahanze mu ijuru. Bahawe imirase y’umucyo ituruka kuri Yesu imeze nk’iy’izuba. Marayika yantegetse kwitegerezanya ubushishozi, maze mbona umumarayika urinze umuntu wese wo muri ba bandi bafite umucyo, naho abadayimoni bari bagose abari bari mu mwijima. Numvise ijwi rya marayika arangurura ati: “Nimwubahe Imana muyihimbaze, kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye.”IZ 188.1

    Noneho umucyo urabagirana waje kuri ayo matsinda kugira ngo umurikire abantu bose babasha kuwakira. Bamwe mu bari bari mu mwijima bakiriye umucyo maze baranezerwa. Abandi bo banze umucyo mvajuru, bavuga ko wohererejwe kubayobya. Umucyo wabahiseho maze basigara mu mwijima. Abari barakiriye umucyo uturuka kuri Yesu barishimye banezezwa no kwiyongera k’umucyo w’agatangaza wabaviraga. Mu maso habo harabagiranaga ibyishimo bitagajuka, ari nako batumbiriye mu ijuru amaso yabo bayahanze Yesu bafite amatsiko menshi, kandi amajwi yabo yungikanyaga n’irya marayika bagira bati: “Nimwubahe Imana muyihimbaze, kuko igihe cyo gucira abantu rubanza gisohoye.” Ubwo barangururaga batyo, nabonye abari mu mwijima babasunikira ku ruhande kandi babatera sentiri. Nuko abantu benshi bakundaga umucyo mvajuru baca ya mirunga yari ibaboshye maze bitandukanya n’ayo matsinda. Ubwo bakoraga batyo, abantu bari bari mu matsinda atandukanye kandi yubahaga banyuranyemo, bamwe bavuga amagambo meza, abandi babarebana umujinya kandi bagakora ibimenyetso byo kubakangisha, maze barushaho gukaza ya migozi yari yatangiye kunyushuka. Abo bantu bakomezaga kuvuga bati: “Imana iri kumwe natwe. Duhagaze mu mucyo. Dufite ukuri.” Nasobanuje abo bantu abo ari bo, hanyuma mbwirwa ko ari abagabura (abashumba) n’abayobozi bari baranze umucyo babyihitiyemo, kandi bakaba batarashakaga ko n’abandi bawakira.IZ 188.2

    Nabonye abakunze umucyo batumbiriye mu ijuru bafite ubwuzu bwinshi, bategereje ko Yesu aza akabajyana iwe. Bidatinze agacu kabanyura hejuru maze mu maso habo hagaragaza umubabaro. Nabajije impamvu y’ako gacu maze nerekwa ko ari ukubura icyo bari biteze kwabo. Igihe bari bitezemo ko Umukiza aza cyarahise, maze Yesu ntiyaza. Ubwo abari bategereje bacikaga intege, ba bagabura (abashumba) n’abayobozi nari nabonye mbere, barishimye, kandi abari baranze umucyo bose bageze ku ntsinzi ikomeye, naho Satani n’abadayimoni be nabo biteraga hejuru.IZ 188.3

    Hanyuma numva ijwi rya marayika wundi avuga ati: “Iraguye, iraguye, Babuloni!” Umucyo warasiye ba bandi bari bihebye, maze kubwo ubwuzu bwinshi bwo kumubona bari bafite, bongera guhanga amaso yabo Yesu. Nabonye abamarayika benshi bavuganaga n’uwaranguruye ati: “Iraguye, iraguye Babuloni,” maze aba bamarayika bafatanya nawe bararangurura bati: “Dore Umukwe araje tujye kumusanganira.” Urusobe rw’amajwi y’indirimbo z’abamarayika rwasaga n’urwumvikana ahantu hose. Umucyo mwinshi cyane kandi urabagirana wamuritse ahakikije abari barakunze umucyo bari barahawe. Mu maso habo harabagirana ubwiza buhebuje, maze bafatanya na ba bamarayika kurangurura bavuga bati: “Dore Umukwe araje.” Ubwo bungikanyaga amajwi barangurura babwira amatsinda anyuranye, ba bandi banze umucyo barabakumiriye maze babarebana umujinya, barabasuzugura kandi barabakwena. Ariko abamarayika b’Imana babundikiza amababa yabo abatotezwaga, naho Satani n’abadayimoni bo bakoraga uko bashoboye kose kugira ngo babagoteshe umwijima, babatere kwanga mucyo mvajuru.IZ 189.1

    Hanyuma numva ijwi ribwira ba bandi basunitswe kandi bagasuzugurwa ngo: “Nimuve hagati muri bo, kandi ntimukore ku kintu cyose gihumanye.” Kubwo kumvira iryo jwi, umubare munini w’abantu baciye imigozi yari ibaboshye, maze bava mu matsinda yari mu mwijima, basanga abari baramaze kubona umudendezo, nuko bafatanya nabo kurangurura banezerewe. Numvise amajwi y’abasenga bamaramaje kandi baniha yaturukaga muri bake cyane bari basigaye mu matsinda yari mu mwijima. Abagabura n’abayobozi bagendagendaga muri ayo matsinda anyuranye, bakarushaho gukaza imigozi iyaboshye, nyamara nakomeje kumva iri jwi ryo gusenga kuvuye ku mutima. Hanyuma mbona ba bandi basengaga bazamura amaboko yabo batabaza rya tsinda ry’abunze ubumwe bafite umudendezo kandi bishimiye mu Mana. Ubwo batumbiraga mu ijuru, bakahatunga ikiganza, igisubizo babahaye cyabaye iki ngo: “Nimuve hagati muri bo, mwitandukanye nabo.” Nabonye abantu benshi barwanira kugira umudendezo, maze amaherezo baca imirunga yari ibaboshye. Biganzuye imbaraga zari zakoreshejwe mu gukaza imigozi yo kubaboha kandi banga kumvira ibyo bahamirizwaga bisubirwamo ngo: “Imana iri kumwe natwe.” “Ukuri kuri muri twe.”IZ 189.2

    Abantu bakomezaga kuva mu matsinda yari mu mwijima bakifatanya n’itsinda riri mu mudendezo, ryasaga n’iriri ahantu hagaragara hitaruye isi. Amaso yabo bari bayahanze mu ijuru, ikuzo ry’Imana ryari kuri bo, kandi basingizaga Imana banezerewe. Bari bashyize hamwe rwose kandi basaga n’abafatanyijwe n’umucyo w’ijuru. Ahakikije iryo tsinda hari abaje bakuruwe n’uwo mucyo nyamara ntibari bafatanyije n’iryo tsinda koko. Abakunze uwo mucyo wabarasiye bose batumbiraga mu ijuru bafite amatsiko menshi, kandi Yesu yabarebanaga impuhwe nyinshi kandi yerekana ko abemera. Bari bategereje ko aza kandi bifuzaga cyane ko aboneka aje. Ntibigeraga bakebuka na gato ngo barebe ku isi. Nanone agacu kongera kugota ba bandi bari bategereje, maze mbona amaso yabo aremerewe bayerekeje ku isi. Nabajije impamvu y’iyo mpinduka. Marayika twari kumwe yarambwiye ati: “Bongeye kubura ibyo bari biteze. Ntabwo Yesu aragera igihe cyo kuza ku isi. Bagomba guhura n’ibigeragezo bikomeye ku bwe. Bagomba kureka amakosa n’imigenzo bakiriye bikomotse ku bantu maze bagahindukirira Imana n’Ijambo ryayo burundu. Bagomba gutunganywa, bakezwa kandi bakanyuzwa mu ruganda. Abazihanganira ibyo bigeragezo bikomeye ni bo bazagera ku ntsinzi ihoraho.”IZ 189.3

    Yesu ntiyaje ku isi nk’uko itsinda ry’abari bamutegereje bishimye bari babyiteze ko aza kweza ubuturo akoresheje kwejesha isi umuriro. Nabonye ko bari bafite ukuri mu buryo babaraga ibihe by’ubuhanuzi. Igihe ubuhanuzi bwavugaga cyasoje mu mwaka wa 1844, kandi ku iherezo ry’iyo minsi Yesu yinjiye ahera cyane agiye kweza ubuturo bwera. Ikosa bagize ryari iryo kudasobanukirwa icyo ubuturo bwera ari cyo n’imiterere yo kwezwa kwabwo. Ubwo nongeraga kureba rya tsinda ry’abategereje kandi babuze icyo bari biteze, nabonye bababaye. Bongeye kugenzura neza ibihamya by’ukwizera kwabo, bahera hasi bacukumbura ibihe by’ubuhanuzi, ariko ntibashobora gutahura ikosa na rimwe. Igihe cyari cyasohoye, ariko se Umucunguzi wabo yari he? Bari bamubuze!IZ 190.1

    Neretswe ugucika intege kw’abigishwa ubwo bageraga ku gituro bakabura umurambo wa Yesu. Mariya yaravuze ati: “Batwaye Umwami wanjye, none sinzi aho bamushyize.” Abamarayika babwiye abo bigishwa bari bababaye ko Umwami wabo yazutse, kandi ko azababanziriza kujya i Galilaya.IZ 190.2

    Mu buryo bumeze nk’ubwo, nabonye Yesu yitegerezanya impuhwe nyinshi abari bacitse intege bari baramutegereje; maze yohereza abamarayika ngo bajye kuyobora intekerezo zabo kugira ngo zimukurikire aho ari. Yaberetse ko iyi si atari bwo buturo, ko ahubwo agomba kwinjira ahera cyane h’ubuturo bwo mu ijuru kugira ngo ahongerere ubwoko bwe kandi ahabwe ubwami na Se, ndetse ko nyuma y’ibyo azagaruka ku isi akabajyana kubana nawe ubuziraherezo. Ukugwa mu kayubi kw’intumwa za mbere gushushanya ukw’abari biteze gusanganira Umwami wabo mu mwaka wa 1844.IZ 190.3

    Nongeye kwerekwa iby’igihe Yesu yagenderaga ku ndogobe akinjira muri Yerusalemu. Abigishwa bari bishimye, bizeraga ko agiye kwima ingoma akaba igikomangoma cy’ubwami bushira. Bakurikiye Umwami wabo bafite ibyiringiro byo ku rwego rwo hejuru. Batemye amashami meza y’imikindo, bakuramo imyitero yabo, maze n’ubwuzu bwinshi babisasa mu nzira. Bamwe bagiye imbere, abandi bamukurikira barangurura bati: IZ 190.4

    “Hoziyana mwene Dawidi, hahirwa uje mu izina ry’Uwiteka! Hoziyana ahasumba hose.” Ibyo byishimo byabujije Abafarisayo amahwemo maze basaba Yesu gucyaha abigishwa be. Ariko yarabasubije ati: “Ndababwira yuko aba bahoze, amabuye yarangurura.” (Luka 19:40). Ubuhanuzi bwo muri Zekariya 9:9 bwagombaga gusohora; nyamara abigishwa bagombaga kugwa mu kayubi bikomeye. Nyuma y’iminsi mike, abigishwa bakurikiye Yesu bagera i Kaluvari kandi bamwibonera ava amaraso kandi amanitswe ku musaraba w’urukozasoni. Biboneye urupfu rwe kandi bamushyira mu mva. Imitima yabo yashenguwe n’intimba; ibyo bari biteze byaburiyemo mu kanya gato, kandi ibyiringiro byabo bipfana na Yesu. Ariko ubwo yazukaga maze akabonekera abigishwa be bari bababaye, ibyiringiro byabo byarahembutse. Bari bongeye kumubona.IZ 191.1

    Nabonye ko gucika intege kw’abari bizeye ko Umukiza azagaruka mu mwaka wa 1844 kudahwanye n’ukw’abigishwa ba mbere. Ubuhanuzi bwasohoye igihe cy’ubutumwa bwa marayika wa mbere n’ubw’uwa kabiri. Ubwo butumwa bwatanzwe mu gihe gikwiriye kandi bwasohoje umurimo Imana yari yarabugeneye gusohoza.IZ 191.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents