Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INYANDIKO Z’IBANZ

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ku mukumbi muto

    Bavandimwe nkunda, ku wa 26 Mutarama 1850, Imana yampaye iyerekwa ngiye kuzabatekerereza. Nabonye ko bamwe mu bwoko bw’Imana ari abapfapfa, barahunikiriye, basa n’abari maso; ntabwo bazi igihe turimo, ntibazi kandi ko umuntu ufite “umweyo wanduye” yamaze kwinjira ndetse ko bari mu kaga ko gukuburwa bakajugunywa hanze. Ninginze Yesu cyane kugira ngo abarokore, ngo abe abaretse igihe gito, kandi abareke babone akaga gakomeye barimo bityo babashe kwitegura igihe kitarabahitaho.IZ 60.2

    Umumarayika yaravuze ati: “Kurimbuka kuje nk’umuyaga w’ishuheri. 40Uyu muntu avugwa mu nzozi za William Miller tuzasanga muri iki gitabo.” Nasabye umumarayika ngo agirire imbabazi kandi akize abakunda iyi si, imitima yabo ikiziritswe ku butunzi bwabo kandi batifuza kwitandukanya nabwo kandi ngo bitangire kwihutisha intumwa mu nzira yazo yo kujya kugaburira intama zishonje ziri kurimbuka kubera kubura ibyokurya bya mwuka.IZ 60.3

    Ubwo nitegerezaga abantu b’impezamajyo bapfa bazize kubura ukuri kugenewe iki gihe, kandi bamwe bavugaga ko bizera ukuri bakaba barabarekaga bagapfa binyuze mu kugundira ibikenewe kugira ngo umurimo w’Imana ujye mbere, kubireba byari bibabaje cyane maze nsaba umumarayika ngo abivane imbere yanjye. Nabonye ko igihe umurimo w’Imana wasabaga bimwe mu byo batunze, bagiye bababaye cyane nk’uko byagendekeye wa musore w’umutunzi wasanze Yesu (Matayo 19:16-22). Nabonye ko bidatinze ibyago birimbura bizaza bikarenga hejuru ndetse bigatsemba umutungo wabo, kandi icyo gihe bizaba bitagishobotse kuba batanga ibintu byo kuri iyi si ngo bibikire ubutunzi mu ijuru.IZ 60.4

    Noneho mbona Umucunguzi wuje ikuzo, afite ubwiza n’igikundiro, kuko yasize ubwami bwe bw’icyubahiro maze aza muri iyi si y’umwijima n’ubwigunge gutanga ubugingo bw’agaciro ndetse arapfa, umukiranutsi apfira abanyabyaha. Yihanganiye ibitutsi by’abakobanyi no gukubitwa, yambitswe ikamba ry’amahwa, avira ibitonyanga binini by’amaraso muri ka gashyamba ubwo umutwaro w’ibyaha by’abari mu isi bose wari umugeretsweho. Umumarayika yarabajije ati: “Ni ukubera iki?” Mbega ukuntu nabonye kandi nkamenya ko ari ku bwacu, yagizwe atyo kubera ibyaha byacu kugira ngo kubw’amaraso ye y’igiciro cyinshi aducungure atugarurire Imana!IZ 61.1

    Nongeye kubona abantu badashaka gutanga ubutunzi bwabo kugira ngo bakize imitima iri kurimbuka babinyujije mu kuboherereza ukuri mu gihe Yesu agihagaze imbere ya Se yinginga kubw’amaraso ye, imibabaro ye, n’urupfu rwe kubera bo, ndetse no mu gihe intumwa z’Imana zigitegereje, ziteguye kubashyira ukuri gukiza kugira ngo babashe gushirwaho ikimenyetso n’Imana nzima. Bikomereye bamwe bavuga ko bizera ukuri kugenewe iki gihe gukora akantu gato cyane nko guha intumwa z’Imana ku mafaranga yayo yababikije kugira ngo babashe kuyacunga.IZ 61.2

    Nongeye kwerekwa Yesu wababajwe, Yesu wari ufite urukundo rwimbitse rwamuteye gupfira umuntu; nongeye no kwerekwa imibereho y’abavugaga ko ari abayoboke be, bari bafite ubutunzi bwo kuri iyi si, nyamara bakabufata nk’ikintu gikomeye batatanga ngo gifashe umurimo wo kumenyekanisha iby’agakiza. Umumarayika yarabajije ati: “Mbese aba bashobora kwinjira mu ijuru?” Undi mumarayika yarasubije ati: “Oya, ntibishoboka, ntibishoboka, ntibishoboka. Abantu batitaye ku murimo w’Imana ku isi ntibashobora na rimwe kuririmba indirimbo z’urukundo rwaducunguye bageze mu ijuru.” Nabonye ko umurimo wihuse Imana yakoreraga ku isi ugiye gusozwa hutihuti mu butungane kandi ko intumwa zigiye kwihuta cyane zijya mu nzira zoherejwemo kugira ngo zishakishe umukumbi watatanye. Umumarayika yaravuze ati: “Mbese aba bose ni intumwa?” Undi mumarayika yarasubije ati: “Oya, oya; intumwa z’Imana zifite ubutumwa.”IZ 61.3

    Nabonye ko umurimo w’Imana wagiye ubangamirwa kandi ugasuzuguzwa na bamwe bagendaga nta butumwa bahawe n’Imana. 41Intumwa zidafite ubutumwa. Iyi mvugo igaragara mu nyandiko yavugaga igitekerezo cyandikiwe Ellen G. White kuwa 26 Mutarama 1850. Icyo gihe Abadiventisiti bubahirizaga Isabato nta gahunda y’itorero bari bafite. Hafi ya bose batinyaga ko gahunda yose yo gushyiraho itorero yazana kugendera ku mihango mu bizera. Ariko uko igihe cyakomezaga guhita, ibyo abantu batumvukanagaho byatangiye kubona icyuho muri iryo tsinda. Intumwa zitanga umuburo zaturutse kuri Ellen. G. White, maze buhoro buhoro Abadiventisiti bubahirizaga Isabato babasha kugira Itorero rifite gahunda ihamye. Umusaruro wavuyemo wabaye uw’uko amatsinda y’abizera yarushijeho komatana kuruta mbere; hashyizweho uburyo bwo kwemeza abagabura bagaragarwagaho ko bashoboye kubwiriza ubutumwa kandi bagashyikiza uwo murimo imibereho yabo. Hashyizweho kandi uburyo bwo kwirukana abitwazaga kwigisha ukuri ahubwo bakigisha ibinyoma. Bene aba bazabazwa n’Imana iby’ifaranga ryose bakoresheje mu ngendo bakoze bitari mu nshingano zabo kubera ko ayo mafaranga aba yarafashije mu murimo wayo. Kandi bazabazwa ibyo kubura ibyokurya by’umwuka bagombaga kuba barahawe n’intumwa z’Imana zahamagawe kandi zatoranyijwe. Bari bafite ubushobozi, ariko abantu bagize inzara kandi barapfa. Nabonye ko abafite imbaraga zo gukoresha amaboko yabo kugira ngo bashyigikire umurimo [w’Imana] bazabazwa icyo bakoresheje izo mbaraga nk’uko abandi nabo bazabazwa iby’umutungo wabo.IZ 61.4

    Ishungura rikomeye ryaratangiye ndetse rizakomeza, kandi abantu bose badashaka guhagarara mu kuri bashize amanga kandi bashikamye ndetse ngo bitangire Imana n’umurimo wayo bazashyirwa hanze. Umumarayika yaravuze ati: “Utekereza ko buri wese azahatirwa kwitanga? Oya, oya. Bigomba kuba ituro ritanganywe ubushake. Bose bizabasaba kuba bagura imirima.” Natakambiye Imana kugira ngo ye guhana ubwoko bwayo, kuko bamwe muri bwo bagwaguzaga ndetse bagapfa. Naje kubona ko urubanza rw’Ishoborabyose ruri kuza rwihuta cyane nuko nsaba umumarayika ngo avuge mu rurimi rwe abwire ubwoko bw’Imana. Umumarayika yaravuze ati: “Inkuba zose n’imirabyo byumvikaniye ku musozi Sinayi ntibyashoboraga gukora ku mitima y’abatazakorwaho n’ukuri kumvikana kw’Ijambo ry’Imana, ndetse n’ubutumwa bwa marayika ntibushobora kubakangura.”IZ 62.1

    Nabashije kwitegereza ubwiza n’igikundiro bya Yesu. Ikanzu ye yeraga de. Nta rurimi na rumwe rwashobora gusobanura ikuzo rye n’ubwiza bwe buhebuje. Abantu bose bakurikiza amategeko y’Imana bazinjira mu murwa banyuze mu marembo, kandi bafite uburenganzira bwo kurya ku giti cy’ubugingo ndetse bakabana iteka na Yesu mwiza ufite mu maso harabagirana kurusha izuba ryo ku manywa y’ihangu.IZ 62.2

    Neretswe Adamu na Eva ubwo bari muri Edeni. Bariye ku giti cyari kibuzanyijwe maze bavanwa muri ubwo busitani bityo inkota yaka umuriro ishyirwa ahakikije igiti cy’ubugingo kugira ngo batarya ku mbuto zacyo bakazaba abanyabyaha by’iteka ryose. Igiti cy’ubugingo cyari icyo gutuma babaho ubuziraherezo. Numvise umumarayika abaza ati: “Ni nde wo mu muryango wa Adamu wabashije gutambuka kuri ya nkota yaka umuriro maze akarya ku giti cy’ubugingo?” Numvise undi mumarayika asubiza ati: “Nta n’umwe wo mu muryango wa Adamu wabashije kurenga kuri iyo nkota yaka umuriro ngo arye kuri icyo giti; kubw’ibyo rero nta munyabyaha ufite kudapfa. Ubugingo bukora icyaha buzapfa urupfu rw’iteka ryose — gupfa bitazagira iherezo, ahatazaba ibyiringiro byo kuzazuka. Ubwo ni bwo umujinya w’Imana uzaba ushize.IZ 62.3

    “Abera bazaguma mu Murwa Wera maze bime nk’abami n’abatambyi mu gihe cy’imyaka igihumbi. Yesu azamanukana n’abera ku musozi wa Elayono, kandi uwo musozi uzasaduka maze uhinduke ikibaya kinini ari cyo Paradizo y’Imana izaterekwamo. Ahandi hose hasigaye ho ku isi ntihazezwa imyaka igihumbi itaragera ku iherezo ubwo abanyabyaha bapfuye bazazuka, maze bakagota umurwa wera. Ibirenge by’abanyabyaha ntibizigera bihumanya isi yagizwe nshya. Umuriro uzamanuka uvuye mu ijuru ku Mana maze ubarimbure — uzabatwika bose ntuzabasigira umuzi cyangwa ishami. Satani ni umuzi naho abana be ni amashami. Uwo muriro uzatsemba abanyabyaha niwo uzeza iyi si.IZ 62.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents