Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INYANDIKO Z’IBANZ

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Abakurambere b’itorero batangira kwandika

    Nyuma gato y’ikiganiro cya gatanu mu biganiro byo mu mwaka wa 1848 byigaga kuby’Isabato, ni ho hongeye guhamagazwa irindi teraniro ryabereye i Dorchester (hafi ya Boston) ho muri Leta ya Massachusetts, mu rugo rw’uwitwa Otis Nichols. Abavandimwe mu kwizera bigaga kandi bagasengera ibyerekeye inshingano yabo yo gutwara umucyo Imana yari yaramurikiye mu nzira yabo. Igihe bigaga, Ellen White yajyanwe mu iyerekwa, maze muri iryo hishurirwa yerekwa inshingano abo bavandimwe mu kwizera bari bafite yo kwandika iby’uwo mucyo. Avuga uko icyo gihe byagenze mu gatabo k’ibitekerezo by’ibyabaye mu mibereho ye agira ati:IZ 24.3

    “Mvuye mu iyerekwa nabwiye umugabo wanjye nti: ‘Ngufitiye ubutumwa. Ukwiriye gutangira gucapa impapuro nke maze ukazoherereza abantu. Ku ikubitiro uzabanze ucape nkeya; ariko abantu nibasoma, bazakoherereza ubufasha bwo gucapa nyinshi, bityo uhereye aho uzagera ku mugambi. Bihereye kuri uko gutangirira ku mpapuro nke, neretswe ko bizaba ari nk’ibishashi by’umucyo bizaba bikwiriye isi yose.” 19Ellen G. White, Life Sketches, p.125IZ 25.1

    Aha hari umurimo wasabwaga gukorwa. Mbese James White yajyaga gukora iki? Yari afite ubutunzi buke bwo mu iyi si. Nyamara iryo yerekwa ryari amabwiriza mvajuru maze yumva ahatirwa kujya mbere akagira icyo akora kubwo kwizera. Noneho James White yafashe Bibiliya ye yari yaraguze udufaranga duke, afata n’igitabo kiranga imirongo cyari cyaravuyeho ibifuniko byacyo byombi maze atangira gutegura inyandiko nto zivuga ku kuri kw’Isabato ndetse n’izindi ngingo zishimishije zagombaga gucapwa ku mpapuro nto. Ibyo byose byamutwaye igihe ariko amaherezo aza gushyikiriza kopi umukozi w’icapiro w’i Middletown ho muri Connecticut wamugiriye icyizere kubw’umubare w’inyandiko yari amusabye kumucapira. Hanoganyijwe uko iyo nyandiko izaba iteye, habaho kongera gusoma izo nyandiko ngo hakosorwe amakosa yaba yarabonetsemo, maze ibyo byose birangiye hacapwa kopi igihumbi. James White yatwaye izo kopi azikuye Middletown azijyana Belden, aho we na Ellen White bari barabonye icumbi ry’igihe gito. Impapuro zari zigize ako gatabo gato zari zifite sentimetero cumi n’eshanu kuri makumyabiri n’ebyiri kari kagizwe na paji munani. Ako gatabo gato kari gafite umutwe uvuga ngo “Ukuri kw’iki gihe.” Kacapwe bwa mbere muri Nyakanga 1849. Icyo kirundo gito cy’impapuro cyashyizwe hasi, maze abavandimwe mu kwizera barazikikiza bityo n’amarira menshi binginga Imana ngo izahire izo nyandiko nto igihe zizoherezwa hirya no hino. Barangije gusenga izo mpapuro zizingwa neza, zirapfunyikwa, zandikwaho aho zigomba koherezwa, maze James White azijyana ku biro by’iposita byari i Middletown ku birometero nka 12. Uko ni ko umurimo w’Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi wo kwandika no gukwirakwiza inyandiko watangiye.IZ 25.2

    Muri ubwo buryo, hoherejwe ibyiciro bine by’ingingo zanditswe kandi buri cyiciro cyarasengerwaga mbere y’uko impapuro zijyanwa ku biro by’iposita. Bidatinze, batangiye kubona inzandiko zibamenyesha ko hari abantu batangiye kubahiriza Isabato biturutse ku kuba barasomye izo mpapuro. Zimwe muri izo nzandiko bakiraga zabaga zirimo amafaranga, maze bituma mu kwezi kwa Nzeri James White abasha kwishyura icapiro ry’i Middletown amadolari mirongo itandatu n’atanu yari abarimo kubera kumucapira ibyiciro bine by’izo nyandiko.IZ 25.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents