Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INYANDIKO Z’IBANZ

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Isengesho no kwizera

    Incuro nyinshi nagiye nerekwa ko abana b’Uwiteka basuzugura isengesho, ariko by’umwihariko isengesho ryo mu rwiherero, kandi ibyo barabikora cyane ku buryo benshi badakoresha uko kwizera nyamara ari amahirwe n’inshingano bafite byo kugukoresha. Akenshi bategereza uko biyumva gushobora kuzanwa no kwizera gusa. Uko umuntu yiyumva siko kwizera; ibyo bintu byombi biratandukanye. Ukwizera ni ukwacu ngo tugukoreshe, ariko ibyishimo n’umugisha bitangwa n’Imana. Ubuntu bw’Imana bugera ku muntu binyuze mu muyoboro wo kwizera kuzima, kandi uko kwizera kuri mu bushobozi bwacu ngo tukugaragaze.IZ 76.3

    Ukwizera nyakuri gusingira kandi kugasaba guhabwa umugisha wasezeranywe mbere y’uko usohora. Tugomba kohereza amasengesho yacu mu cyumba cy’ahera cyane dufite kwizera kandi tukareka ukwizera kwacu kugasingira umugisha wasezeranywe ndetse kukawusaba nk’uwacu dufiteho uburenganzira. Icyo gihe rero dukwiriye kwizera ko twakiriye uwo mugisha, kuko ukwizera kwacu kuba kwawugundiriye, ndetse ukaba ari uwacu nk’uko Ijambo ry’Imana ribivuga. “Ibyo musaba byose mubishyizeho umutima mwizere yuko mubihawe, kandi muzabibona.” (Mariko 11:24). Uku ni ko kwizera, ukwizera guhamye, kwizera ko twakiriye umugisha na mbere y’uko tuwubona. Igihe tubonye umugisha wasezeranywe kandi tukawishimira, kwizera kurakendera. Ariko abantu benshi bibwira ko bafite ukwizera kwinshi igihe basabwe na Mwuka Wera kandi ko badashobora kugira ukwizera keretse biyumvisemo imbaraga ya Mwuka. Bene abo bantu bitiranya ukwizera n’umugisha bahabwa binyuze mu kwizera. Igihe cyo kugaragaza ukwizera ni igihe twumva tudafite Mwuka Wera. Igihe igicu kinini cy’umwijima gisa n’igitwikiriye intekerezo zacu, icyo ni cyo gihe cyo kureka ukwizera kuzima kukahuranya uwo mwijima maze kigatatanya ibyo bicu. Ukwizera nyakuri gushikama ku masezerano ari mu Ijambo ry’Imana, kandi abubaha iryo Jambo bonyine ni bo bashobora gusaba gusohorezwa ayo masezerano meza. “Nimuguma muri jye amagambo yanjye akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa.” (Yohana 15:7). “Kandi icyo dusaba cyose tugihabwa nayo, kuko twitondera amategeko yayo tugakora ibishimwa imbere yayo” (1Yohana 3:22).IZ 76.4

    Tugomba kuba mu masengesho yo mu rwiherero cyane. Kristo ni umuzabibu, namwe mukaba amashami. Niba dushaka gukura no kwera imbuto, tugomba guhora dukura ibidutunga mu Muzabibu Muzima; kuko dutandukanye nawe nta mbaraga twagira.IZ 77.1

    Nabajije umumarayika impamvu muri Isirayeli nta byiringiro n’imbaraga bikiharangwa. Yaransubije ati: “Murekura ukuboko k’Uwiteka vuba. Mukomeze kugira umwete mwohereza amasengesho yanyu ku ntebe ya cyami y’Imana, kandi kubwo kwizera gushikamye mugundire. Amasezerano yayo ni ay’ukuri. Mwizere ko mubonye ibyo musaba kandi muzabibona.” Ubwenge bwanjye bwerekejwe kuri Eliya. Yagiraga ibyo yifuza nk’uko natwe bitubaho, kandi yasengaga ashyizeho umwete. Ukwizera kwe kwihanganiraga ibigeragezo. Yasengeye imbere y’Uwiteka inshuro ndwi, maze amaherezo haboneka agacu. Nabonye ko twagiye dushidikanya ku masezerano y’ukuri bityo tukababaza Umukiza wacu kubera kutizera kwacu. Umumarayika yavuze ati: “Mukenyere intwaro, kandi hejuru ya byose mutware ingabo yo kwizera; kuko ibyo bizarinda umutima, bikarinda ubugingo imyambi y’umubi yaka umuriro.” Umwanzi naramuka ateye abacika intege gukura amaso yabo kuri Yesu maze bakirebaho ubwabo bagatinda ku kuba ubwabo badakwiriye mu mwanya wo guhanga amaso Yesu, urukundo rwe, ibyo yakoze n’imbabazi ze zitangaje, azakuraho ingabo yabo yo kwizera maze agere ku ntego ye. Bazaba bishyize ku rubuga rw’ibigeragezo bye bikomeye. Abanyantege nke bakwiriye gutumbira Yesu, bakamwizera; muri ubwo buryo bakaba bagaragaza kwizera. IZ 77.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents