Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INYANDIKO Z’IBANZ

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Urupfu si ukubaho by’iteka ryose mu mubabaro ukomeye

    Satani yatangiriye ubushukanyi bwe muri Edeni. Yabwiye Eva ati: “Gupfa ntimuzapfa.” Icyo cyabaye icyigisho cya mbere cya Satani yigishije cyerekeye ukudapfa kw’ubugingo, kandi kuva icyo gihe yakomeje ubwo bushukanyi kugeza magingo aya, kandi azabukomeza kugeza igihe abana b’Imana bazaba babohowe ingoyi ya Satani burundu. Neretswe igihe Adamu na Eva bari bari muri Edeni. Bariye ku giti cyabuzanyijwe, maze inkota yaka umuriro ishyirwa ahakikije igiti cy’ubugingo, kandi birukanwa muri Edeni kugira ngo batarya ku giti cy’ubugingo maze bakabaho by’iteka ryose ari abanyabyaha badapfa. Imbuto z’iki giti cy’ubugingo zari izo gutuma umuntu abaho ubudapfa. Numvise umumarayika abaza ati: “Ni nde wo mu muryango wa Adamu wanyuze kuri iyo nkota maze akarya ku giti cy’ubugingo?” Numvise undi mumarayika asubiza ati: “Nta n’umwe wo mu muryango wa Adamu warenze kuri iyo nkota yaka umuriro ngo arye kuri icyo giti; ni yo mpamvu nta munyabyaha udapfa.” Ubugingo bukora icyaha buzapfa urupfu rw’iteka ryose; urupfu rutarimo ibyiringiro byo kuzazuka, bityo umujinya w’Imana ugahosha.IZ 172.2

    Natangajwe cyane n’uko Satani yabashije kugera ku ntego ye neza atuma abantu bizera ko amagambo Imana yavuze ngo: “ubugingo bukora icyaha buzapfa,” asobanuye ko ubugingo bukora icyaha butazapfa, ko ahubwo buzabaho by’iteka ryose mu mubabaro ukomeye. Marayika yaravuze ati: “Ubugingo ni ubugingo, bwaba buri mu mubabaro cyangwa mu munezero. Upfuye ntababara, ntiyishima, kandi ntagira urwango.”IZ 172.3

    Satani yabwiye abamarayika be gukoresha umuhati udasanzwe kugira ngo bakwize ikinyoma yabwiye Eva bwa mbere muri Edeni ati: “Gupfa ntimuzapfa.” Kandi ubwo abantu bemeraga icyo kinyoma, bikagera aho bizera ko umuntu adapfa, Satani yanabateye kwizera ko umunyabyaha azabaho mu mubabaro w’iteka ryose. Ubwo ni bwo Satani yari ateguriwe uburyo bwo gukorera mu bamuhagarariye no kugaragariza abantu Imana ko ari inyagitugu kandi ihora —ko ari Imana iroha mu irimbukiro abantu bose batayishimishije, maze bakagerwaho n’uburakari bwayo bukaze; kandi ko igihe bababazwa bitavugwa, baborogera mu muriro utazima, ngo Imana ibareba iri mu ijuru maze bikayinezeza. Satani yari azi neza ko iki kinyoma nicyemerwa, abantu benshi bazanga Imana, aho kuyikunda no kuyiramya. Yari azi kandi ko abantu benshi bazizera ko ibikangisho Ijambo ry’Imana rivuga bitazasohora nk’uko bivugwa, ngo kuko byaba binyuranyije n’imico yayo y’ubugwaneza n’urukundo igihe yaroha ibiremwa yiremeye mu muriro w’amazuku uhora ugurumana.IZ 172.4

    Urundi ruhande rukabije kuba rubi Satani yatumye abantu bajyamo ni urwo kwirengagiza burundu ubutabera bw’Imana n’imiburo iboneka mu Ijambo ryayo, ndetse no kugaragaza ko Imana ari inyebambe ku buryo nta muntu n’umwe uzarimbuka, ko ahubwo baba abanyabyaha n’intungane bose amaherezo bazakirizwa mu bwami bwayo.IZ 173.1

    Ingaruka z’ibyo binyoma byabaye gikwira by’uko ubugingo budapfa kandi hakabaho umubabaro utazangira iherezo, ziba iz’uko Satani yuririraho akigarura irindi tsinda ry’abantu maze akaritera gufata Bibiliya nk’aho atari igitabo cyahumetswe. Bibwira ko yigisha ibintu byiza byinshi; ariko ntibashobora kuyishingikirizaho no kuyikunda bitewe n’uko bigishijwe ko ivuga inyigisho z’umubabaro w’iteka ryose.IZ 173.2

    Irindi tsinda ryo Satani arariyobya akarigira impabe kugeza n’aho rihakana ko Imana ibaho. Ntibashobora kubona ikintu cyumvikana kigaragara mu mico y’Imana ivugwa na Bibiliya niba hari umugabane umwe w’abantu izahana ibica urw’agashinyaguro by’iteka ryose. Kubw’ibyo, bahakana Bibiliya n’Uwayandikishije kandi bagafata ko urupfu ari ibitotsi by’iteka ryose.IZ 173.3

    Nyamara kandi hari irindi tsinda ry’abanyabwoba kandi batinya ntibigirire icyizere. Abo Satani aboshya gukora icyaha, maze bamara gukora icyaha akabereka ko ibihembo by’ibyaha atari urupfu, ko ahubwo ari ubugingo bwuzuyemo imibabaro ikomeye idashira umuntu agomba kubamo iteka ryose. Iyo Satani atuburira iyo mibabaro y’iteka ryose imbere y’intekerezo zabo zifite intege nke, arazigarurira maze bakabura ubwenge ntibatekereze neza. Noneho Satani n’abamarayika be barishima cyane, kandi abatizera n’abahakanyi bafatanyiriza hamwe gukwena no guhinyura Ubukristo. Bavuga ko ibyo bibi byose ari ingaruka zo kwizera Bibiliya na Nyirayo, mu gihe mu by’ukuri ari ingaruka zo kwemera ubuyobe bwabaye gikwira.IZ 173.4

    Nabonye ko ingabo zo mu ijuru zakozwe n’ikimwaro kubera umurimo wa Satani wo guhangara. Nabajije impamvu ubwo buyobe bwose bwemerewe kugira ingaruka ku ntekerezo z’abantu kandi abamarayika b’Imana bafite imbaraga, kandi iyo batumwa bakaba barashoboraga gucagagura imbaraga z’umwanzi mu buryo buboroheye. Naje kwerekwa ko Imana izi ko Satani azagerageza amayeri yose kugira ngo arimbure umuntu; ni yo mpamvu Imana yemeye ko Ijambo ryayo ryandikwa kandi ikaba yarashyize ahagaragara imigambi ifitiye inyokomuntu ku buryo umunyantege nke hanyuma y’abandi atayoba. Imana imaze guha umuntu Ijambo ryayo, yaririnze mu buryo bukomeye kugira ngo Satani cyangwa abamarayika be bataririmbura, cyangwa se uwo ari we wese mu bikoresho bye ndetse n’abamuhagarariye. Nubwo ibindi bitabo byose byashoboraga gutsembwa, Ijambo ryayo ryo ryajyaga kubaho iteka. Ariko hafi y’irangira ry’ibihe, ubwo ubushukanyi bwa Satani buziyongera, ni ho Ijambo ry’Imana rizarushaho kugwira kugira ngo uryifuza wese aribone, kandi niba bishoboka, abantu babashe kwikingira ibishuko n’uburiganya bwa Satani.IZ 173.5

    Nabonye ko Imana yarinze Bibiliya mu buryo budasanzwe, nyamara igihe Bibiliya zari nke, abantu b’intiti rimwe na rimwe bagiye bahindura amagambo, bibwira ko ari ho bari kuyumvikanisha neza, nyamara mu by’ukuri bahinduraga ubwiru ibyari bisanzwe byumvikana, maze batuma Bibiliya ishingira ku myumvire yabo basanganwe kandi nayo ishingiye ku migenzo. Ariko nabonye ko Ijambo ry’Imana uko ryakabaye rimeze nk’umurunga utunganye udatandukanywa kuko igice kimwe cyomatanye n’ikindi kandi kikagisobanura. Abashaka ukuri bataryarya ntibayoba; kuko Ijambo ry’Imana ritahuranyije kandi ngo ribe ryoroshye mu kwerekana inzira y’ubugingo gusa, ahubwo na Mwuka Wera yatangiwe kugira ngo ayobore abantu basobanukirwe n’inzira y’ubugingo yahishuriwe muri ryo.IZ 174.1

    Nabonye ko abamarayika b’Imana batigera bagenga ubushake bwacu. Imana ishyira imbere y’umuntu ubugingo n’urupfu. Umuntu ashobora kwihitiramo. Abantu benshi bifuza ubugingo nyamara bagakomeza kugendera mu nzira ngari. Bahitamo kwigomeka ku butegetsi bw’Imana batitaye ku mbabazi n’impuhwe zayo zirenze urugero yabagiriye ibaha Umwana wayo kugira ngo abapfire. Abadahitamo kwakira agakiza babonewe bagomba guhanwa. Ariko nabonye ko Imana itazabakingiranira mu irimbukiro kugira ngo bahore mu mubabaro udashira. Nta n’ubwo izabajyana mu ijuru, kuko kubajyanayo ngo babe hamwe n’abaziranenge n’intungane, byarushaho kubababaza birenze urugero. Ahubwo Imana izabarimbura burundu bimere nk’aho batigeze kubaho. Ubwo ni bwo ubutabera bwayo buzaba bunyuzwe. Imana yaremye umuntu mu mukungugu, kandi abatumvira n’abadatunganye bazakongorwa n’umuriro, bityo bongere kuba umukungugu. Nabonye ko ubugiraneza n’impuhwe by’Imana muri iki gikorwa bikwiriye gutuma abantu bose bashimishwa n’imico yayo kandi bakayiramya. Abanyabyaha nibamara gutsembwa ku isi, ingabo zose zo mu ijuru zizavuga ziti: “Amen!”IZ 174.2

    Iyo Satani yitegereje uko abavuga ko ari abayoboke ba Kristo nyamara bakemera cyane ibinyoma we ubwe yahimbye, yumva anyuzwe cyane. Umurimo we uracyari uwo guhimba ibinyoma bishya, kandi imbaraga ze n’ubucakura bwe bikomeje kwiyongera. Yateye abapapa n’abapadiri bari bamuhagarariye kugira ngo bihe ikuzo kandi batere abantu gutoteza by’indengakamere no kurimbura abatarashakaga kwemera ibinyoma n’ubushukanyi bwe. Mbega imibabaro n’agahinda gasaze abayoboke ba Kristo bagombaga guhura nabyo! Nta na kimwe abamarayika basize batanditse. Satani n’abadayimoni be bishongoye ku bamarayika boherejwe kwita ku ntungane zababazwaga ko bose bagomba kwicwa, ku buryo nta Mukristo nyakuri n’umwe uzasigara ku isi. Nabonye ko itorero ry’Imana icyo gihe ritarangwagaho ikizinga. Nta ngorane z’abantu bafite imitima yangiritse baryinjiragamo; kuko Umukristo nyakuri watinyutse kwatura ukwizera kwe yari mu kaga ko kwicwa abohewe ku mbago, cyangwa agatwikirwa ku mambo, ndetse n’ubundi buryo bwose bwo kwicwa urw’agashinyaguro Satani n’abadayimoni bashoboraga guhimba cyangwa bagatera mu ntekerezo z’umuntu.IZ 174.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents