Kwitegura kugaruka kwa Yesu Kristo
Ncuti bavandimwe: Mbese twizera n’umutima wose ko Kristo agiye kugaruka bidatinze kandi ko ubu dufite ubutumwa buheruka bw’imbabazi bugomba kubwirwa isi yacumuye? Mbese urugero dutanga ruri uko rwagombye kuba rumeze? Mbese kubw’imibereho yacu n’ibiganiro byacu byera tugaragariza abadukikije ko dutegereje kuboneka kuje ikuzo k’Umwami n’Umucunguzi wacu Yesu Kristo, uzahindura iyi mibiri yo gucishwa bugufi kwacu akayishushanya n’umubiri w’ubwiza bwe? Mfite ubwoba ko tutizera kandi ngo tubone ibi bintu nk’uko bikwiriye kumera. Abantu bose bizera ukuri kw’ingirakamaro natwe duhamya, bakwiriye gushyira mu bikorwa ukwizera kwabo. Hari ugukabya mu kurangamira ibishimisha n’ibintu byo muri iyi si bitwara intekerezo z’abantu; intekerezo zirangariye imyambarire ndetse n’ururimi ruhugiye cyane mu biganiro bidafite agaciro bigayisha ibyo twizera, kuko ibiganiro byacu biterekeza mu ijuru aho dutegereje Umukiza ko azava.IZ 104.2
Abamarayika baraturinze kandi batwitayeho. Incuro nyinshi dushavuza abo bamarayika binyuze mu kwirundurira mu biganiro bidafite agaciro, dutebya; ndetse kubwo kwimbika mu kutagira icyo twitaho, tuba abapfapfa. Nubwo ubu dushobora gukorana umwete dushaka kugera ku ntsinzi kandi tukayigeraho, nyamara iyo tutayikomeyeho, turohama muri kwa kutagira icyo twitaho. Ntidushobora kwihanganira ibigeragezo no kurwanya umwanzi kandi ntitubashe kwihanganira ibishuko no kubasha kunesha umwanzi. Ntabwo twihanganira ikigeragezo cyo kwizera kwacu gufite agaciro kenshi kurusha izahabu. Ntabwo tuba tubabazwa kubwa Kristo kandi ngo tumuheshe ikuzo mu mibabaro.IZ 104.3
Hari ukubura gukomeye k’ubutwari bwa Gikristo no gukorera Imana umuntu amaramaje. Ntabwo dukwiriye gushaka gushimisha no kunezeza inarinjye, ahubwo dukwiriye gushaka kubaha Imana no kuyihesha ikuzo, kandi mu byo dukora byose n’ibyo tuvuga, tugahanga amaso ku bwiza bwayo. Nitureka imitima yacu igakorwaho n’aya magambo y’ingenzi akurikira kandi igahora iyazirikana, ntituzabasha kugwa mu bishuko mu buryo bworoshye kandi n’amagambo yacu azaba make ndetse abe atoranyijwe neza. Umuhanuzi yaravuze ati: “Yakomerekejwe kubera ubwigomeke bwacu, yarababajwe kubera ibicumuro byacu. Igihano twari tugenewe ni cyo yahanwe, ibikomere bye ni byo dukesha agakiza.” “Ijambo ry’impfabusa ryose abantu bavuga, bazaribazwa ku munsi w’amateka.” “Uri Imana indeba.” IZ 104.4
Ntidushobora gutekereza kuri aya magambo y’ingenzi kandi ngo twibuke imibabaro Yesu yagize kugira ngo twe abanyabyaha ruharwa tubashe kubona imbabazi no gucungurirwa Imana kubw’amaraso ye y’igiciro cyinshi ngo tubure kwiyumvamo imbaraga yera idukebura ndetse n’icyifuzo cyo gushaka kubabazwa kubwa Yesu we wababajwe kandi akihanganira byinshi ku bwacu. Nituzirikana ibi bintu, inarinjye yacu n’isumbwe ryayo bizacishwa bugufi maze mu mwanya wabyo hajye kwicisha bugufi nk’uk’umwana muto kuzihanganira gucyahwa n’abandi kandi ntituzigera turakazwa mu buryo bworoshye. Nibiba bityo umwuka uyobowe n’inarinjye ntuzigera utuzamo ngo ugenge ubugingo bwacu.IZ 105.1
Ibyishimo nyakuri by’Umukristo no guhumurizwa bizabera mu ijuru. Imitima ifite ishyushyu y’abantu bamaze gusogongera ku mbaraga z’isi izaza kandi bakaba barabonye ku byishimo by’ijuru, ntizigera inyurwa n’iby’isi. Bene aba bantu bazabona ibintu byinshi bakora mu gihe cyabo cyo kwishimisha. Ubugingo bwabo buzakomeza kurangamira Imana. Aho ubutunzi bwabo buri, ni naho imitima yabo izaba, igirane umubano mwiza n’Imana bakunda kandi baramya. Umunezero wabo uzaba mu kurangamira ubutunzi bwabo ari bwo: “Umurwa Wera, isi yagizwe nshya ndetse n’iwabo h’iteka ryose.” Igihe bazaba bazirikana ibyo bintu by’agaciro kenshi, biboneye kandi byera, ijuru rizabegera kandi baziyumvamo imbaraga ya Mwuka Muziranenge. Iyi mbaraga izagenda irushaho kubatandukanya n’isi kandi itume guhumurizwa kwabo n’umunezero wabo biba ku by’ijuru, iwabo heza. Imbaraga ibakururira ku Mana no kuby’ijuru izaba ikomeye cyane ku buryo nta kintu na kimwe kizaba gishobora guteshura intekerezo zabo ku ntego ikomeye yo guharanira agakiza k’ubugingo no kubaha Imana ndetse no kuyihesha ikuzo.IZ 105.2
Iyo nzirikanye ibintu byinshi twakorewe kugira ngo dukomeze gutungana, bintera gutangara nti: “Mbega urukundo! Mbega urukundo ruhebuje Umwana w’Imana yadukunze twe abanyabyaha b’abatindi! Mbese twaba abapfapfa ntitugire n’icyo twitaho mu gihe ibintu byose bishobora gukorwa biri gukorwa ubu kubw’agakiza kacu? Ijuru ryose ritwitayeho. Dukwiriye kuba bazima tugakangukira kubaha, guha ikuzo no kuramya Isumbabyose. Imitima yacu ikwiriye gusabwa n’urukundo no gushimira Yesu wasabwe n’urukundo adukunda n’impuhwe atugirira. Dukwiriye kumwubahisha imibereho yacu, kandi kubw’ibiganiro byacu bitunganye kandi byera, tukagaragaza ko twabyawe n’ijuru, ko iyi si atari iwacu ko ahubwo turi abagenzi n’abimukira kuri yo, ko ahubwo tugana mu gihugu cyiza.IZ 105.3
Abantu benshi bitirirwa izina rya Kristo kandi bavuga ko bategereje kugaruka kwe kugiye kubaho vuba ntibazi icyo kubabazwa kubwa Kristo ari cyo. Imitima yabo ntiyigeze icishwa bugufi n’ubuntu bwe, ntabwo bigeze bapfa ku narinjye nk’uko bigaragara kenshi mu buryo butandukanye. Muri icyo gihe kandi baba bavuga kubyo guhura n’ibigeragezo, ariko impamvu shingiro y’ibigeragezo byabo ni umutima utaritanze utuma inarinjye ibyuka ku buryo akenshi ibangamirwa. Iyaba bene abo basobanukirwaga icyo kuba umuyoboke wicisha bugufi wa Kristo ari cyo, icyo kuba Umukristo nyakuri ari cyo, batangira gukora neza bashyizeho umwete maze bagatangira neza. Babanza gupfa ku narinjye maze bagasenga ubudasiba kandi bakagenzura amarangamutima yose. Bavandimwe, nimuzibukire kwiyemera kwanyu no kumva mwihagije maze mukurikire Kristo w’umugwaneza kandi woroheje mu mutima. Muhore mu ntekerezo zanyu muzirikana ko Yesu ari we rugero rwanyu kandi mugomba kugera ikirenge mu cye. Mutumbire Yesu we nkomoko y’ukwizera kandi akaba ari nawe ukunonosora, we wihanganiye umusaraba kubw’ibyishimo byamushyizwe imbere ntiyita ku isoni ryawo. Yihanganiye uko abanyabyaha bamurwanyaga bakamuvuguruza. Mutumbire Yesu w’umugwaneza, umwana w’intama wishwe, agashenjagurwa, agakubitwa kandi akababazwa kubw’ibyaha byacu.IZ 106.1
Nimucyo natwe tugire icyo tubabazwa ku bwa Yesu dufite ubutwari, tubambe inarinjye buri munsi kandi tube abafatanya imibabaro na Kristo muri iyi si kugira ngo tubashe kugirwa abazasangira na we ikuzo rye kandi bazambikwa ikuzo, icyubahiro, kudapfa n’ubugingo buhoraho.IZ 106.2