Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INYANDIKO Z’IBANZ

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kristo acirwa urubanza

    Ubwo abamarayika bavaga mu ijuru, bakuyemo amakamba yabo arabagirana bafite agahinda. Ntibashoboraga kuyambara igihe Umugaba wabo yababazwaga kandi agomba no kwambikwa ikamba ry’amahwa. Satani n’abamarayika be bari bari mu rukiko bashyashyana kugira ngo bakureho umutima w’impuhwe no kuzirikana biranga umuntu. Umwuka warangwaga muri icyo cyumba wari mubi kandi wahumanyijwe na Satani. Abatambyi bakuru n’abatware b’Abayuda bakoreshwaga na Satani n’abamarayika be bakabatera gutuka no gutesha Yesu agaciro mu buryo bukomeye cyane kameremuntu itabasha kwihanganira. Satani yiringiraga ko uko gukwenwa no kugirirwa nabi byatuma Umwana w’Imana yinuba cyangwa akivovota, cyangwa se agakoresha imbaraga ze z’ubumana, akigobotora mu maboko y’iryo teraniro maze byaba bityo umugambi w’agakiza ntugerweho.IZ 141.1

    Petero yakurikiye Shebuja ubwo yari amaze kugambanirwa. Yari afite amatsiko yo kubona uko bari bugenze Yesu. Ariko igihe bamushinjaga ko ari umwe mu bigishwa ba Yesu, ubwoba bw’uko yatakaza ubuzima bwe bwamuteye kuvuga ko atazi uwo muntu. Abigishwa bamenyekaniraga ku mvugo yabo yari itunganye, maze kugira ngo Petero yemeze abamushinjaga ko atari umwe mu bigishwa ba Kristo, ahakana ku nshuro ya gatatu yivuma kandi arahira. Yesu utari kure cyane ya Petero, yarakebutse amurebana agahinda amucyaha. Noneho wa mwigishwa yibuka amagambo Yesu yari yaramubwiriye mu cyumba cyo hejuru, kandi yibuka n’ibyo ubwe yahamije akomeje ati: “Nubwo bose ibyawe biri bubagushe, jyeweho ntabwo bizangusha” (Matayo 26:33). Yari yihakanye Umwami we akoresheje kwivuma no kurahira; ariko indoro Yesu yamurebye yahuranyije umutima wa Petero. Petero yaraboroze cyane kandi yihana icyaha cye gikomeye, arahinduka, bityo aba noneho yiteguye gukomeza bagenzi be.IZ 141.2

    Imbaga y’abantu benshi yasakuzaga ishaka ko Yesu yicwa. Baramushinyaguriye bikomeye, maze bamwambika ikanzu ishaje y’umuhemba yambarwaga n’abami, kandi umutwe we wera barawubika maze bawutamiriza ikamba ry’amahwa. Bamuhereza urubingo mu ntoki, bamupfukama imbere maze bamuramutsa bamukoba bati: “Ni amahoro Mwami w’Abayuda!” Hanyuma bamwambura rwa rubingo barumukubita mu mutwe kugira ngo amahwa yinjire mu mubiri, bituma amaraso avirirana atemba mu maso he no mu bwanwa.IZ 141.3

    Byari bikomereye abamarayika kwihanganira kureba ibyo. Bajyaga gutabara Yesu, ariko abamarayika bari babayoboye barababuza, bababwira ko iyo ari incungu ikomeye yagombaga gutangirwa umuntu; nyamara yagombaga kuzuzwa kandi ikazatuma ufite ubutware bw’urupfu nawe apfa. Yesu yari azi ko abamarayika bari kwitegereza uko ari gukozwa isoni. Umumarayika w’umunyambaraga nke hanyuma y’abandi yajyaga gutuma iyo mbaga y’abakwenaga Yesu igwa hafi nta mbaraga na nke isigaranye maze akamutabara. Yari azi neza ko aramutse abyifuje, yasaba Se maze abamarayika bakamutabara ako kanya. Ariko byari ngombwa ko agirirwa nabi n’abagome kugira ngo asohoze umugambi w’agakiza.IZ 141.4

    Igihe bamushinyaguriraga cyane, Yesu yahagaze imbere y’imbaga y’abantu bari bafite uburakari bwinshi yiyoroheje kandi yicishije bugufi. Bamuvundereje amacandwe mu maso — kandi ayo maso ni yo umunsi umwe bazifuza aho bayahungira bahabure. Ni nayo azamurikira Umurwa w’Imana kandi arabagirane kurusha izuba. Ntabwo Kristo yigeze areba nabi abamugiriraga nabi. Bamupfutse umwenda ushaje mu mutwe kugira ngo atareba, maze bakamukubita inshyi mu maso bavuga bati: “Hanura ugukubise uwo ari we?” Mu bamarayika habayemo urusaku rwinshi. Baba baramutabaye mu kanya nk’ako guhumbya ariko abamarayika babayoboye barababuza.IZ 142.1

    Abigishwa bamwe bari bagize ubutwari bwo kwinjira aho Yesu yari ari maze birebera uko acirwa urubanza. Bari biteze ko ari bugaragaze imbaraga ze z’ubumana akigobotora mu maboko y’ababisha be maze akabahanira ubugome bamugiriye. Ibyiringiro byabo byajyaga bizamuka bikongera bigacogora incuro nyinshi uko ibyabaga byagendaga bikurikirana. Rimwe na rimwe abigishwa bagiraga gushidikanya, ndetse bagatinya ko baba barashutswe. Ariko ijwi ryumvikaniye kuri wa musozi Yesu yahindukiyeho ishusho irabagirana ndetse n’ikuzo bahaboneye, byakomeje ukwizera kwabo ko ari Umwana w’Imana. Bibutse ibyo bari barabonye, bibuka ibitangaza bari barabonye Yesu akora, akiza abarwayi, ahumura impumyi, akiza abapfuye amatwi, yirukana abadayimoni, azura abapfuye, ndetse agaturisha n’umuraba wo mu nyanja. Ntibizeraga ko ashobora gupfa. Biringiraga ko imbaraga ziramugarukamo maze n’ijwi rifite ubutware bukomeye, agatatanya iyo mbaga yari ifite inyota yo kuvusha amaraso, bikaba nk’igihe yinjiraga mu rusengero akirukana abari bahinduye inzu y’Imana isoko, ubwo abo bantu bamuhungaga nk’abakurikiwe n’ingabo zambariye urugamba. Abigishwa biringiraga ko Yesu aragaragaza imbaraga ze kandi akemeza abantu bose ko ari Umwami wa Isirayeli.IZ 142.2

    Yuda yagize inkomanga ku mutima ibabaje cyane agira n’ikimwaro kubw’igikorwa cye gikojeje isoni cyo kugambanira Yesu. Ubwo yabonaga uko bagirira nabi Umukiza, yumvise atsinzwe. Yari yarakunze Yesu ariko kandi yari yarakunze n’amafaranga kurushaho. Ntiyari yaratekereje ko Yesu azemera gufatwa n’igitero cyari kiyobowe na we ubwe. Yari yiteze ko Yesu arakora igitangaza maze akabigobotora. Ariko ubwo yabonaga iteraniro ry’abantu mu rukiko bafite uburakari bugurumana n’inyota yo kumena amaraso, yamenye ko yakoze icyaha bikomeye, maze igihe benshi bashinjaga Yesu ubutitsa, Yuda yarirutse aca mu iteraniro ry’abantu, ababwira ko yakoze icyaha igihe yagambaniraga amaraso atariho urubanza. Yasubije abatambyi amafaranga bari bamuhaye, maze abingingira kurekura Yesu, abahamiriza ko Yesu ari umuziranenge rwose.IZ 142.3

    Mu kanya gato, abatambyi bakuka imitima kandi bagwa mu kayubi. Ntibifuzaga ko rubanda bamenya ko hari umwe wo mu bayoboke ba Yesu baguriye kugira ngo amugambanire maze bamufate. Bashakaga guhisha ko bahigaga Yesu nk’umujura kandi ko bashaka kumujyana rwihishwa. Nyamara kwicuza kwa Yuda, mu maso he hijimye n’isura imushinja icyaha byatumye iby’abatambyi bimenywa na rubanda, bamenya ko urwango ari rwo rwabateye gufata Yesu. Ubwo Yuda yahamyaga aranguruye ko Yesu nta cyaha afite, abatambyi barasubije bati: “Ibi ni ibiki udukoreye? Reba ibyo ukoze” Bari bifitiye Yesu mu maboko yabo, kandi biyemeje kumukoresha icyo bashaka cyose. Yuda ashenguwe n’intimba, yajugunye ya mafaranga ku birenge by’abari bayamuhaye kuko yabonaga ntacyo akimumariye, maze ku bw’intimba n’ubwoba burenze urugero, aragenda ajya kwimanika.IZ 143.1

    Muri iyo mbaga yari imukikije Yesu yari afitemo abantu benshi bari bababajwe n’ibye, kandi batangajwe n’uburyo atigeze agira icyo asubiza ku bibazo byinshi yabajijwe. Mu kumukwena no kumugirira nabi kose kwakozwe n’abo bagome, Yesu ntiyigeze aniha cyangwa ngo mu maso he hagaragaze umubabaro. Yagize kwiyumanganya. Abakurikiraga ibiba bamurebanaga gutangara. Barebaga isura ye izira inenge n’uburyo yiyumanganyije bakayigereranya n’iy’abamuciraga urubanza maze bakabwirana bati: “Arasa n’umwami kurusha uwo ari wese mu batware.” Nta kimenyetso cyamurangwagaho cy’uko ari umugome. Amaso ye yarebanaga impuhwe, abengerana kandi atyaye, uruhanga rwe rwari rukenkemuye. Imiterere yose y’umubiri yagaragazaga ubugiraneza n’amahame aboneye. Ukwihangana no gutuza kwe ntibyari nk’iby’umuntu ku buryo abantu benshi byabahindishije umushyitsi. Ndetse Herode na Pilato nabo batewe ubwoba bwinshi n’ukubonera kwe nk’ukw’Imana.IZ 143.2

    Uhereye mbere hose, Pilato yari azi neza ko Yesu atari umuntu usanzwe. Yizeraga ko Yesu ari umuntu w’ikirenga, ndetse nta cyaha na gito kimurangwaho mu byo bamushinjaga byose. Abamarayika babyitegerezaga babonye ibyo umuyobozi w’Abaroma yemera mu mutima we, maze kugira ngo bamukize ye kwiroha mu gikorwa giteye ubwoba cyo gutanga Kristo ngo abambwe, umumarayika yatumwe ku mugore wa Pilato maze binyuze mu nzozi, amumenyesha ko Umwana w’Imana ari we umugabo we agiye gucira urubanza, kandi ko uwo nta cyaha kimurangwaho. Yahise atuma intumwa kuri Pilato, amubwira ko yababajwe cyane n’ibintu byinshi yarose byerekeye Yesu kandi aburira umugabo we kutagira icyo atwara uwo muziranenge. Iyo ntumwa yarihuse cyane, iromboreza hagati mu iteraniro ry’abantu maze ihereza Pilato urwandiko. Ubwo Pilato yarusomaga, yahinze umushyitsi, mu maso he harahonga maze ahita yiyemeza kutagira icyo akora ku bijyanye no kwicisha Kristo. Niba Abayuda barashakaga guhitana Yesu, Pilato we ntiyari kubashyigikira, ahubwo yari gukora uko ashoboye kugira ngo amukize.IZ 143.3

    Igihe Pilato yamenyaga ko Herode ari i Yerusalemu, yumvise aruhutse cyane kuko yiringiraga ko agiye kwikuraho inshingano zose zijyanye no gucira Yesu urubanza. Ako kanya yohereza Yesu kwa Herode hamwe n’abamushinjaga. Uwo mutegetsi Herode yari yarinangiriye mu cyaha. Iyicwa rya Yohana Umubatiza ryari ryarasize icyasha mu ntekerezo za Herode atashoboraga kwikuraho. Igihe yumvaga ibya Yesu n’imirimo itangaza yakoraga, yagize ubwoba maze ahinda umushyitsi, yibwira ko ashobora kuba ari Yohana Umubatiza wazutse. Igihe Pilato yamwohererezaga Yesu, Herode yabifashe nk’aho ari uburyo bwo kuzirikana ko afite ubutware bukomeye, ububasha no gushyira mu gaciro. Ibi byaje gutuma aba bategetsi babiri bahoze ari abanzi noneho bahinduka incuti. Herode yashimishijwe no kubona Yesu, kandi yari yiteze ko Yesu aragira igitangaza gikomeye akora kugira ngo amunezeze. Nyamara umurimo wa Yesu ntiwari uwo kumara amatsiko cyangwa gushaka uko yakira. Ububasha bwe bw’ubumana kandi butangaje bwagombaga gukoreshwa kubw’agakiza k’abandi, atari mu nyungu ze bwite.IZ 143.4

    Ibibazo byinshi Herode yabajije Yesu nta na kimwe yigeze amusubiza, habe no gusubiza ababisha be bamushinjaga ubudahwema. Herode yarakajwe cyane n’uburyo Yesu atigeze atinya ubutware bwe, maze akoresha abasirikare be, akoba Umwana w’Imana kandi aramushinyagurira. Nyamara igihe bamushinyaguriraga bamukoza isoni, Herode yatangajwe cyane n’ishusho ye iboneye nk’iy’Imana maze atinye kumuciraho iteka yongera kumwoherereza Pilato.IZ 144.1

    Satani n’abamarayika be bari bari kugerageza Pilato bari gushaka uko bamushora mu irimbukiro. Bamugiraga inama bamwongorera ko niyanga gucira Yesu urubanza, hari abandi bari bubikore, ari bo mbaga yari ifite inyota yo kuvusha amaraso ya Yesu. Bamwongoreraga kandi ko natamutanga ngo bamubambe, yari gutakaza ubutware bwe n’icyubahiro cye cyo mu isi ndetse akamaganwa nk’uwizeye uwiyita icyo atari cyo. Kubwo gutinya ko yatakaza umwanya n’ubutware bwe, Pilato yemera ko Yesu yicwa. Nyamara nubwo yabyemeye, amaraso ya Yesu yayageretse ku bamushinjaga, maze imbaga y’abantu iyakira isakuriza icyarimwe iti: “Amaraso ye azatubarweho n’abana bacu.” Ariko kandi Pilato ntiyari umwere; yahamwe n’amaraso ya Kristo. Kubw’inyungu ze bwite no gukunda icyubahiro yahabwaga n’abantu bakomeye bo ku isi, yatanze umuziranenge kugira ngo apfe. Iyo Pilato akurikiza ibyo umutimanama we wamwemezaga, ntaba yaragize icyo akora kijyanye no gucira Yesu urubanza.IZ 144.2

    Isura ya Yesu n’amagambo ye mu gihe bamuciraga urubanza byakoze ku mitima y’abantu benshi bari aho bibatera kwibaza byinshi. Umusaruro w’uwo mwuka wagaragaye ubwo waje kuboneka igihe yari amaze kuzuka. Mu biyongereye mu itorero, harimo benshi bari barizeye uhereye igihe Yesu yacirwaga urubanza.IZ 144.3

    Satani abonye ko ubugome bwose yoheje Abayuda ngo bagirire Yesu butamuteye kwitotomba na guke, yagize umujinya mwinshi cyane. Nubwo Yesu yari yambaye kamere muntu, yari ashyigikiwe n’imbaraga y’Imana, maze ntiyigera na hato atandukana n’ubushake bwa Se.IZ 144.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents