Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INYANDIKO Z’IBANZ

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ubutumwa bwa marayika wa gatatu

    Ubwo Yesu yari arangije umurimo yakoreraga ahera, akinjira ahera cyane [ho mu ijuru] maze agahagarara imbere y’isanduku irimo amategeko y’Imana, yohereje undi mumarayika ukomeye amuha ubutumwa bwa gatatu agomba gushyira abatuye isi. Uwo mumarayika yaherejwe umuzingo, maze ubwo yamanukaga yerekeje ku isi afite ububasha n’ubutware byinshi, avuga umuburo uteye ubwoba cyane umuntu atigeze yumva. Ubwo butumwa bwari bugendereye kuburira abana b’Imana kugira ngo birinde, bubereka ko isaha y’umubabaro no kugeragezwa ibategereje. Marayika yaravuze ati: “Bazasakiranira ku rugamba n’inyamaswa n’igishushanyo cyayo. Ibyiringiro byabo rukumbi byo kubona ubugingo buhoraho bishingiye ku gukomeza gushikama. Nubwo ubugingo bwabo buri mu kaga, bagomba kugundira ukuri.” Marayika wa gatatu yasoje ubutumwa bwe agira ati: “Aho ni ho kwihangana kw’abera kuri, bitondera amategeko y’Imana bakagira kwizera nk’ukwa Yesu.” Ubwo yasubiragamo aya magambo, yatunze urutoki ku buturo bwo mu ijuru. Intekerezo z’abantu bose bakiriye ubu butumwa zerekeje ahera cyane, aho Yesu ahagaze imbere y’isanduku y’isezerano asabira ubuheruka abakirarikwa n’imbabazi ze ndetse n’abishe amategeko y’Imana batabizi. Uku guhongerera gukorerwa abapfuye bakiranuka ndetse n’abakiranutsi bakiriho. Kureba abantu bose bapfuye biringira Kristo, nyamara kubwo kuba batari barabonye umucyo werekeye amategeko y’Imana, bari bakayishe batabizi maze baracumura.IZ 197.1

    Yesu amaze gukingura urugi rw’ahera cyane, umucyo w’Isabato waragaragaye maze nk’uko mu bihe bya kera Abisirayeli basuzumwe, ubwoko bw’Imana burasuzumwa kugira ngo harebwe niba bukurikiza amategeko y’Imana. Nabonye marayika atunga urutoki hejuru, yereka ba bandi bari bacitse intege inzira igana ahera cyane ho mu buturo bwo mu ijuru. Igihe binjiraga ahera cyane kubwo kwizera, basanzemo Yesu maze ibyiringiro n’ibyishimo byongera guhembuka bushya. Nabonye basubiza amaso inyuma, basuzuma ibyo mu gihe cyahise, bahera igihe hamamazwaga ubutumwa bwo kugaruka kwa Yesu, bareba ibyo banyuzemo kugeza ku irangira ry’igihe mu mwaka wa 1844. Basobanukiwe impamvu yo kubura ibyo bari biteze maze ibyishimo no kudashidikanya byongera kubasaba. Marayika wa gatatu yari yamurikiye igihe cyabo cyashize, icyo bari barimo ndetse n’ikizaza, maze bamenya ko Imana yabayoboresheje imbabazi zayo mu buryo butangaje.IZ 197.2

    Neretswe abasigaye bakurikiye Yesu mu cyumba cy’ahera cyane maze bitegereza isanduku y’isezerano n’intebe y’ubuntu, noneho ibitekerezo byabo bitwarwa n’ikuzo ryabyo. Hanyuma Yesu yegura umupfundikizo wa ya sanduku, maze habonekamo ibisate by’amabuye byanditsweho amategeko cumi y’Imana! Barayitegereje yose, ariko igihe babonaga itegeko rya kane ryo mu mategeko cumi yera rirabagirana kurusha andi cyenda asigaye, kandi rizengurutswe n’ikuzo impande zose, basubiye inyuma bahinda umushyitsi. Nta kintu na kimwe bigeze bahabona kibamenyesha ko Isabato yakuweho, cyangwa ngo ihindurirwe ku munsi wa mbere w’icyumweru. Iryo tegeko ryari rikimeze nk’uko ryari riri igihe Imana yarivugishaga akanwa kayo mu ijwi riranguruye kandi riteye ubwoba ku musozi, ubwo imirabyo yarabyaga n’inkuba zigakubita. Ryari rikiri nk’igihe ryandikishwaga urutoki rw’Imana ubwayo ku bisabe by’amabuye muri aya magambo ngo: “Mu minsi itandatu ujye ukora, abe ari yo ukoramo imirimo yawe yose, ariko uwa karindwi ni wo sabato y’Uwiteka Imana yawe.” Ubwo babonaga uburyo amategeko cumi y’Imana yitaweho bidasanzwe baratangaye cyane. Babonye uburyo ari iruhande rwa Yehova, atwikirijwe kandi arinzwe n’ikuzo rye. Babonye ko bagiye bakandagiraga itegeko rya kane ryo mu mategeko cumi y’Imana maze bakubahiriza umunsi washyizweho n’abapagani n’abapapa, mu cyimbo cy’umunsi wejejwe n’Uhoraho. Bicishije bugufi imbere y’Imana maze barizwa n’ibicumuro byabo byo mu gihe cyahise.IZ 198.1

    Ubwo Yesu yashyiraga Se kwicuza kwabo n’amasengesho yabo, nabonye umubavu wari mu mwotsi wavaga ku cyotero cy’imibavu. Igihe uwo mwotsi wazamukaga, umucyo utangaje waje kuri Yesu no ku ntebe y’imbabazi. Ba bantu bari bamaramaje basenga, kandi bakaba bari bakuwe umutima n’uko basanze barishe amategeko y’Imana, bahawe umugisha, maze mu maso habo harabagirana ibyiringiro n’umunezero. Binjiye mu murimo wa marayika wa gatatu maze barangurura amajwi yabo bamamaza uwo muburo ukomeye. Ku ikubitiro, abantu bake gusa ni bo bawakiriye, nyamara za ndahemuka zikomeza kwamamaza ubwo butumwa zifite imbaraga nyinshi. Hanyuma mbona abantu benshi bakiriye ubutumwa bwa marayika wa gatatu maze bunga amajwi yabo ku babanje gutanga umuburo, kandi bubaha Imana bubahiriza umunsi w’ikiruhuko yejeje.IZ 198.2

    Benshi mu bakiriye ubutumwa bwa marayika wa gatatu ntibari barigeze bamenya ubutumwa bubiri bwabanje. Ibi Satani yari abisobanukiwe; kandi ijisho rye ry’ubugome ryahoraga kuri bo rigambiriye kubagusha; nyamara marayika wa gatatu we yaberekaga ahera cyane, kandi ba bandi bari baramenye ubutumwa bwa marayika wa mbere n’ubw’uwa kabiri nabo baberekaga inzira igana ku buturo bwo mu ijuru. Mu butumwa bw’abamarayika batatu benshi babonyemo uruhererekane ruzira amakemwa rw’ukuri, maze babwakira banezerewe uko bukurikirana, kandi kubwo kwizera bakurikira Yesu mu buturo bwo mu ijuru. Neretswe ko ubu butumwa ari igitsika umutima ku bwoko bw’Imana. Ababusobanukirwa kandi bakabwakira ntibazatembanwa n’ubushukanyi bunyuranye bwa Satani.IZ 198.3

    Nyuma yo gucika intege gukomeye kwabayeho mu mwaka wa 1844, Satani n’abamarayika be bahihibikaniye gutega imitego kugira ngo bahungabanye ukwizera kw’iryo tsinda. Yihanze mu ntekerezo za bamwe bari baragezweho n’ubwo butumwa kandi basaga n’abiyoroshya. Bamwe bavugaga ko gusohora k’ubutumwa bwa marayika wa mbere n’uwa kabiri bizabaho mu gihe kizaza naho abandi bakavuga ko ubwo butumwa bwasohoye kera mu gihe cyahise. Bene aba bigaruriraga intekerezo z’abatarigeze bamenya ubutumwa bwa marayika wa mbere n’ubw’uwa kabiri ndetse bahungabanyaga ukwizera kwabo. Bamwe basomeraga Bibiliya kugira ngo bubake ukwizera kwabo ku giti cyabo, batitaye ku itsinda (itorero) babarizwamo. Satani yishimishijwe cyane n’ibyo byose; kuko yari azi neza ko abazatandukana n’igitsika kibakomeje (ari cyo butumwa bw’abamarayika batatu) azabateshura akoresheje ubuyobe butandukanye kandi bagatwarwa n’imiyaga inyuranye y’inyigisho. Benshi mu bari baragiye ku ruhembe ry’imbere mu iyamamazwa ry’ubutumwa bwa marayika wa mbere n’uwa kabiri noneho barabuhakanye, maze mu itorero habaho gucikamo ibice n’urujijo.IZ 199.1

    Noneho amaso yanjye yerekejwe kuri Wiliyamu Mileri. Yari amanjiriwe kandi yiyunamiye kubwo guhagarika umutima n’agahinda yari afitiye ubwoko bwe. Noneho rya tsinda ryari ryaromatanye kandi rikundana mu 1844, urukundo rwari ruri kurivamo, baravuguruzanya kandi bahinduka ubutita, ndetse barasubira inyuma. Ubwo Wiliyamu Mileri yitegerezaga ibyo, yacitse intege kubera n’intimba. Nabonye abantu bari abayobozi bamwitegereza, bafite ubwoba bw’uko ashobora kwakira ubutumwa bwa marayika wa gatatu n’amategeko y’Imana. Kandi ubwo yishingikirizaga ku mucyo uturutse mu ijuru, abo bantu bacuze imigambi yo kuyobya intekerezo ze. Hakoreshejwe imbaraga za kimuntu kugira ngo intekerezo ze zigumishwe mu mwijima kandi ngo impinduka zamukomokaho ze kugera ku barwanyaga ukuri. Amaherezo Wiliyamu Mileri yazamuye ijwi rye maze yamagana umucyo uturutse mu ijuru. Yananiwe kwakira ubutumwa bwajyaga kumusobanurira birambuye ibyo kubura ibyo yari yiteze kwe ndetse yirukana umucyo n’ikuzo byari byaramuhishuriwe mu bihe byashize kandi ari byo byajyaga guhembura intege ze zari zicogoye, bikamurikira ibyiringiro bye, maze bigatuma asingiza Imana. Yishingikirije ku bwenge bwa kimuntu aho kwishingikiriza ku bwenge mvajuru. Ariko kubwo gucogozwa n’umurimo uvunanye yakoreye Shebuja ndetse n’ikigero yari agezemo, ntiyari afite ibyo yabazwa bihwanye n’iby’abo bamubujije kumenya ukuri. Bazabibazwa; icyo cyaha kibari ku mutwe.IZ 199.2

    Iyo Wiliyamu Mileri aza kubona umucyo w’ubutumwa bwa marayika wa gatatu, ibintu byinshi byagaragaraga nk’umwijima n’ubwiru kuri we byajyaga gusobanuka. Ariko abo bari basangiye kwizera bamwerekaga ko bamufitiye urukundo rwimbitse kandi bamwitayeho cyane ku buryo yatekereje ko adashobora kwitandukanya na bo. Umutima we wajyaga kuyoboka ukuri, hanyuma yareba abo basangiye kwizera agasanga bakurwanya. Mbese yari gushobora kwitandukanya n’abamubaye iruhande mu kwamamaza ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo? Yatekereje ko batahangara kumuyobya.IZ 199.3

    Imana yemeye ko agwa mu butware bwa Satani, urupfu ruramutwara, maze imuhisha mu gituro abahoraga bamuteshura ku kuri. Mose yateshutse igihe yari bugufi kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano. Mu buryo nk’ubwo, nabonye ko Wiliyamu Mileri na we yateshutse ari hafi kwinjira muri Kanani yo mu ijuru, ubwo yemereraga ubwenge n’imbaraga ze gutandukira ukuri. Abandi ni bo babimuteye; kandi ni bo bazabibazwa. Ariko abamarayika barinze umukunguru w’igiciro cyinshi w’umugaragu w’Imana, kandi azazuka ubwo impanda ya nyuma izaba ivuze.IZ 200.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents