Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INYANDIKO Z’IBANZ

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kunyeganyega kw’imbaraga zo mu ijuru

    Ku wa 16 Ukuboza 1848, Umwami Imana yanyeretse iby’inyeganyezwa ry’imbaraga zo mu ijuru. Nabonye ko igihe Umwami Yesu yavugaga ‘ijuru,’ ubwo yatangaga ibimenyetso biboneka muri Matayo, Mariko na Luka, yavugaga “ijuru” koko kandi igihe yavugaga ‘isi’ ni isi koko yabaga avuze. Imbaraga zo mu ijuru ni izuba, ukwezi n’inyenyeri. Bifite ubutware mu kirere. Imbaraga z’isi ni izitegeka ku isi. Ijwi ry’Imana nirivuga imbaraga z’ijuru zizanyeganyezwa. Nuko rero, izuba, ukwezi n’inyenyeri bizakurwa ahabyo. Ntibizavaho burundu, ahubwo bizanyeganyezwa n’imbaraga y’Imana.IZ 55.1

    Ibicu bya rukokoma kandi byijimye byaraje birakubitana. Ijuru riratamuruka rirazingwa; ibyo bituma ikirere cyeyuka tubona ahari urwunge rw’inyenyeri rwitwa Oriyoni, ari ho ijwi ry’Imana ryavugiye. Umurwa Wera uzaturuka aho hantu hatamuruwe. Nabonye ko ubu imbaraga zo ku isi ziri kunyeganyezwa kandi ko ibiri kubaho bikurikirana kuri gahunda. Intambara, impuha z’intambara, inkota, amapfa n’indwara z’ibyorezo ni byo bizabanza kunyeganyeza imbaraga zo ku isi, hanyuma ijwi ry’Imana rihereko rinyeganyeze izuba, ukwezi, inyenyeri ndetse n’iyi si ubwayo. Nk’uko bamwe bigisha, nabonye inyeganyezwa ry’imbaraga zo mu bihugu by’Uburayi atari ryo nyeganyezwa ry’imbaraga zo mu ijuru. Ibiramambu ni inyeganyezwa ry’amahanga arakaye.IZ 55.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents