Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INYANDIKO Z’IBANZ

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kristo ajya mu ijuru

    Ijuru ryose ryari ritegereje isaha y’intsinzi ubwo Yesu Kristo yagombaga kuzamuka akajya kwa Se. Abamarayika baje gusanganira Umwami wuje ikuzo no kumushagara yinjirana intsinzi mu ijuru. Ubwo Yesu yari amaze guha abigishwa be umugisha, yatandukanye nabo hanyuma arazamurwa. Ubwo yafataga inzira azamuka, imbaga nini y’abari baragizwe imbohe bazutse ubwo nawe yavukaga baramukurikiye. Ingabo nyinshi z’abamarayika zari zihari mu gihe mu ijuru ho abamarayika batabarika bari bategereje kumusanganira. Ubwo bazamukaga bageze ku Murwa Wera, abamarayika bari bashagaye Yesu bararanguruye bati: “Nimukingure amarembo muyarangaze, inzugi zabayeho kuva kera muzikingure, Umwami nyir’ikuzo abone uko yinjira.” 66Zaburl 24:7 (BII) Abamarayika bari imbere mu murwa baranguruye babaza bati: “Mbese uwo Mwami nyir’ikuzo ni nde?” Abamarayika bamushagaye barasubije bati: “Ni Uhoraho nyir’imbaraga n’ubutwari, ni Uhoraho intwari itsinda ku rugamba. Nimukingure amarembo muyarangaze, inzugi zabayeho kuva kera muzikingure, Umwami nyir’ikuzo abone uko yinjira.” Abamarayika bari bategereje bongeye kubaza bati: “Ariko se uwo Mwami nyir’ikuzo ni nde?” maze abamarayika bamushagaye basubiza mu njyana inogeye amatwi bati: “Uwo Mwami nyir’ikuzo ni Uhoraho Nyiringabo.” Nuko Yesu n’abamushagaye binjira mu murwa w’Imana. Noneho ingabo zose zo mu ijuru zikikiza Umugaba wazo ukomeye, zipfukama imbere ye ziramuramya kandi zirambika amakamba yazo arabagirana ku birenge bye. Hanyuma bafata inanga zabo z’izahabu, maze mu murya unogeye amatwi, ijuru ryose barisakazamo amajwi meza n’indirimbo basingiza Umwana w’Intama watambwe ariko noneho akaba aganje mu gukomera n’ikuzo.IZ 155.1

    Ubwo abigishwa bari bababaye bararamye kugira ngo barebe ubuheruka Umwami wabo wari uzamutse, abamarayika babiri bambaye imyenda yera bahagaze iruhande rwabo maze barababwira bati: “Yemwe bagabo b’i Galilaya, ni iki gitumye muhagaze mureba mu ijuru? Yesu ubakuwemo akazamurwa mu ijuru, azaza atyo nk’uko mumubonye ajya mu ijuru.” Abigishwa na nyina wa Yesu bari kumwe bari biboneye uko Umwana w’Imana azamutse, bakesheje ijoro ryakurikiyeho baganira ku bikorwa bye bitangaje ndetse n’ibintu bidasanzwe kandi bihimbaje byari bimaze kuba mu kanya gato.IZ 155.2

    Satani yongeye kujya inama n’abamarayika be, maze mu rwango rukomeye afitiye ingoma y’Imana, ababwira ko igihe cyose agifite ububasha n’ubutegetsi ku isi, umuhati wabo bagomba kuwukuba incuro cumi bakibasira abayoboke ba Kristo. Ntacyo bari babashije kugera aho barwanya Kristo, ariko noneho bagombaga kurimbura abayoboke be biramutse bishobotse. Uko ibisekuru bigenda bikurikirana, bagombaga gushaka uko bagusha mu mutego abizera Yesu. Satani yabwiye abamarayika be ko Yesu yahaye abigishwa be ububasha bwo kubacyaha no kubirukana, ndetse no gukiza abo bari kwibasira. Nuko abamarayika ba Satani bagenda batontoma nk’intare, bashaka kurimbura abayoboke ba Yesu.IZ 155.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents