Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INYANDIKO Z’IBANZ

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igihe cy’akaga

    Nabonye abera bava mu mijyi no mu midugudu, bishyira hamwe mu matsinda, maze baragenda bajya kuba ahantu habo bonyine. Abamarayika babazaniye amazi n’ibyokurya mu gihe abanyabyaha bo babaga bari kwicwa n’inzara n’inyota. Hanyuma nabonye abayobozi b’isi bajya inama, kandi Satani n’abamarayika be bari babazengurutse bakora ubudacogora. Nabonye urwandiko, urwo rwandiko rwucapwamo izindi nyinshi maze zikwirakwizwa mu bice bitandukanye by’isi. Rwatangaga amabwiriza avuga ko abera nibatareka imyizerere yabo y’umwihariko, ngo bareke Isabato kandi bubahirize umunsi wa mbere w’icyumweru, nyuma y’igihe runaka abantu bazaba bafite uburenganzira bwo kubica. Ariko muri iki gihe cyo kugeragezwa, abera bari batuje, biringiye Imana kandi bishingikirije ku isezerano ryayo ryavugaga ko bazacirirwa icyanzu cyo gukiriramo. Mbere y’uko iryo tegeko rishyirwa mu bikorwa, mu turere tumwe abanyabyaha bihutiye aho abera bari bashaka kubica, ariko abamarayika bameze nk’ingabo zambariye urugamba barabarwanirira. Satani yifuzaga gutsemba abera b’Isumbabyose ariko Yesu ategeka abamarayika be kubarinda. Imana yashakaga kwihesha ikuzo mu maso y’abanyabyaha bari babagose ibinyujije mu kugirana isezerano n’abari barakurikije amategeko yayo; kandi Yesu nawe yifuzaga kwihesha ikuzo kubwo kwimurira indahemuka mu ijuru, zitigeze zisogongera urupfu, ari bo bantu bategereje kandi bamaze igihe kirekire bamutereje.IZ 216.3

    Bidatinze nabonye abera bafite agahinda kenshi. Basaga n’abakikijwe n’abanyabyaha bose bo ku isi. Bose basaga n’abahagurukiye kubarwanya. Bamwe batangiye kugira ubwoba ko Imana yaba yabaretse ngo bagwe mu maboko y’abanyabyaha, ariko iyo amaso yabo ahumuka, baba barabonye ko bakikijwe n’abamarayika b’Imana. Hanyuma yaho haje imbaga y’inkozi z’ibibi zifite umujinya mwinshi, hakurikiraho abamarayika benshi ba Satani basunikaga abanyabyaha ngo bajye kwica abera. Ariko mbere yuko begera ubwoko bw’Imana, aba banyabyaha bagombaga kubanza kunyura kuri rya tsinda rinini ry’abamarayika bera b’Imana kandi bafite imbaraga nyinshi. Nyamara ibyo ntibyajyaga gushoboka. Abamarayika b’Imana batumaga abo banyabyaha basubira inyuma kandi na ba bamarayika ba Satani babasunikaga bakagwa hasi. IZ 217.1

    Yari isaha y’umubabaro uteye ubwoba kandi ukomeye ku bera b’Imana. Amanywa na nijoro batakiraga Imana kugira ngo ibarokore. Ku byagaragariraga amaso, nta makiririro bari bafite. Abanyabyaha bari batangiye kubyina intsinzi batera hejuru bati: “Kuki Imana yanyu itabakuye mu maboko yacu? Kuki mutajya mu ijuru ngo mukize amagara yanyu?” Nyamara abera ntibitaye kubyo bababwiraga. Bakiranaga n’Imana nk’uko byagendekeye Yakobo. Abamarayika bifuzaga kubatabara, ariko bagombaga gutegereza akanya gato kuko ubwoko bw’Imana bwagombaga kunywa kuri icyo gikombe kandi bukabatizwa uwo mubatizo. Abamarayika badatezuka ku nshingano yabo bakomeje kubitaho. Ntabwo Imana yari kwemera ko izina ryayo ritukwa mu bapagani. Igihe cyari kigiye kugera ubwo Imana yari igiye kugaragaza ubushobozi bwayo bukomeye maze ikarokora abera bayo mu buryo bunejeje cyane. Kubw’ikuzo ry’izina ryayo, Imana yari igiye gurokora abantu bose bari barayitegereje bihanganye kandi amazina yabo akaba yari yanditswe mu gitabo cy’ubugingo.IZ 217.2

    Neretswe Nowa wari umukiranutsi. Igihe imvura yagwaga maze umwuzure ukaza, Nowa n’umuryango we bari bamaze kwinjira mu nkuge kandi Imana yari yamaze gukinga. Nowa yari yaraburiye abari batuye isi mbere y’umwuzure akiranutse nubwo bamukwenaga kandi bakamuseka. Igihe imvura yisukaga ku isi maze abantu bakajya barengerwa n’amazi inkurikirane, abantu bitegerezaga ya nkuge bari baragize urw’amenyo, bakabona ireremba hejuru y’amazi ikingiye umukiranutsi Nowa n’umuryango we. Nabonye ko ubwoko bw’Imana bwaburiye abatuye isi bukiranutse bukabamenyesha iby’umujinya wayo ugiye kuza nabwo buzarokorwa mu buryo nk’ubwo. Ntabwo Imana yari kwemera ko inkozi z’ibibi zirimbura abantu bari bategereje guhindurwa bakimurirwa mu ijuru kandi batashoboraga kumvira itegeko ry’inyamaswa cyangwa ngo bashyirweho ikimenyetso cyayo. Nabonye ko iyo abagome bemererwa kwica abera b’Imana, Satani n’abamarayika be ndetse n’abandi bose banga Imana bari kwishima cyane. Mbega uburyo yari kuba intsinzi ikomeye ya Satani iyo mu isaha iheruka y’urugamba Satani anesha abari barategereje kubona Umucunguzi bakundaga! Abantu bagiye baseka igitekerezo cy’uko abera bazazamurwa bazibonera uko Imana yita ku bera bayo kandi bitegereze gucungurwa kwabo guhebuje.IZ 217.3

    Igihe abera bavaga mu mijyi no mu midugudu, bakurikiwe n’inkozi z’ibibi zashakaga kubica. Ariko inkota zari zikuriwe kwica ubwoko bw’Imana zaravunitse maze zigwa hasi nk’ibikenyeri. Abamarayika b’Imana bakingiye abera. Igihe batabazaga ijoro n’amanywa ngo batabarwe, gutaka kwabo kwageze imbere y’Uwiteka.IZ 218.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents