Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INYANDIKO Z’IBANZ

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Gushyirwaho ikimenyetso

    Mu gutangira Isabato yera ku wa 5 Mutarama 1859, twasenganye n’umuryango wa mwenedata Belden wari utuye Rocky Hill ho muri Leta ya Connecticut, maze Mwuka Wera aratumanukira. Najyanwe mu iyerekwa maze mbona ahera cyane. Nabonye Yesu akomeje umurimo wo gusabira Abisiraheli. Ku nshunda z’igishura cye hari inzogera n’ibimeze nk’imbuto z’amakomamanga. Noneho mbona ko Yesu adashobora kuva ahera cyane urubanza rwose rutamaze gufatirwa umwanzuro waba uw’agakiza cyangwa kurimbuka, mbona kandi ko umujinya w’Imana utazaza Yesu atarangije umurimo akorera ahera cyane ngo akuremo umwenda we w’ubutambyi maze yambare umwambaro wo guhora. Icyo gihe Yesu azareka guhagarara hagati y’Imana n’umuntu, maze Imana ireke guceceka ahubwo isuke umujinya wayo ku bantu banze ukuri kwayo. Nabonye ko igihe cy’uburakari bw’amahanga, icy’umujinya w’Imana, n’icyo gucira abapfuye urubanza bitandukanye kandi byihariye, ndetse ko kimwe gikurwa n’ikindi. Nabonye kandi ko Mikayeli atarahaguruka ndetse na cya gihe cy’akaga katigeze kubaho kitaratangira. Amahanga yari arakaye cyane, ariko ubwo Umutambyi wacu mukuru azaba arangije umurimo we mu buturo bwera, azahaguruka, yambare imyambaro yo guhora, maze noneho ibyago birindwi by’imperuka bisukwe.IZ 52.1

    Neretswe ko abamarayika bane bari bafashe imiyaga yo mu birere bine kugeza igihe Yesu yarangirije umurimo we wo mu buturo bwera, maze noneho ibyago birindwi by’imperuka bibona gutera. Ibi byago byatumye ababi barakarira bikabije abakiranutsi. Batekereje ko dutumye Imana ibacira imanza kandi ko baramutse badutsembye ku isi ibyago nabyo byahagarara. Iteka ryo kwica abera riracibwa, maze bituma bataka amanywa n’ijoro basaba gutabarwa. Iki cyari igihe cy’amakuba ya Yakobo. Nuko abera bose batakana umubabaro maze ijwi ry’Imana rirabatabara. Ba bandi ibihumbi 144 baranesha. Mu maso habo harabagiranishwaga n’ikuzo ry’Imana. Noneho nerekwa itsinda ry’abantu bari bari mu mubabaro ukomeye. Imyambaro yabo yari yanditsweho n’inyuguti nini ngo: “Mwarapimwe musangwa mudashyitse.” Nabajije abo bantu abo ari bo. Umumarayika yaransubije ati: “Aba ni abigeze kubahiriza Isabato hanyuma baradohoka barabireka.” Maze numva bataka n’ijwi rirenga bati: “Twizeye ibyo kugaruka kwawe kandi tubyigishanya imbaraga nyinshi.” Mu gihe bavugaga, barebaga ku myambaro yabo maze bakabona ibyanditsweho, maze bakarushaho kuboroga. Nabonye ko bari baranyoye ku mazi afutse, maze asigaye bayasiribangisha ibirenge byabo (bakandagiriye Isabato munsi y’ibirenge) iyo akaba ari yo mpamvu bapimwe basangwa badashyitse.IZ 52.2

    Hanyuma marayika twari kumwe yongeye kunjyana mu murwa wera, aho nabonye abamarayika baguruka berekeza ku marembo yawo. Berekaga ikarita y’izahabu umumarayika wari uhagaze ku marembo ari nabwo nabonaga undi mumarayika aguruka bwangu aturuka ahera cyane, arangurura n’ijwi rirenga abwira abandi bamarayika, kandi afite ikintu mu kuboko kwe yazunguzaga impande zose. Nabajije umumarayika twari kumwe ubusobanuro bw’ibyo mbonye. Yansubije ko ntazongera kubibona ukundi, ariko ko muri make aranyereka icyo ibyo nabonye bisobanuye.IZ 52.3

    Ku gicamunsi cyo ku Isabato, umwe muri twe yararwaye, maze asaba ko bamusengera kugira ngo akire. Twese dufatanyiriza hamwe gusaba Umuganga utajya unanirwa kuvura, kandi ubwo imbaraga ikiza yamanukaga maze wa umurwayi agakira, Mwuka Muziranenge yaramanukiye, nuko njyanwa mu iyerekwa.IZ 53.1

    Nabonye abamarayika bane bahawe gukora umurimo mu isi, kandi bari bagiye kuwurangiza. Yesu yari yambaye imyambaro y’ubutambyi. Yitegerezanyaga impuhwe abasigaye, maze azamura amaboko ye, arangurura n’ijwi ry’imbabazi agira ati: “Amaraso yanjye Data, amaraso yanjye, amaraso yanjye, amaraso yanjye!” Hanyuma mbona umucyo mwinshi cyane uturutse ku Mana yari yicaye kuri iyo ntebe y’ubwami yera, maze umurika aho Yesu ari. Nuko mbona umumarayika woherejwe na Yesu, aguruka bwangu asanga ba bamarayika bane bahawe umurimo bagomba gukora ku isi, azunguza cya kintu yari afite mu kuboko kwe, kandi arangurura n’ijwi rirenga ati: “Mube muretse! Mube muretse! Mube muretse! Mube muretse! kugeza igihe abagaragu b’Imana barangirije gushyirwa ikimenyetso mu ruhanga!”IZ 53.2

    Mbaza marayika twari kumwe kunsobanurira ibyo numvise, n’icyo abo bamarayika bane bari bagiye gukora. Yambwiye ko Imana ari yo yahagaritse izo mbaraga, kandi ko yahaye abamarayika bayo kurinda ibyo ku isi byose; ko abo bamarayika bane bahawe imbaraga n’Imana kugira ngo bafate imiyaga yo mu birere bine, kandi bakaba biteguye kurekura iyo miyaga; ariko ko ubwo amaboko yabo yiteguraga kurekura n’iyo miyaga igiye gutangira guhuha, ijisho rya Yesu ryuje impuhwe ryitegereje abasigaye batashyizweho ikimenyetso, maze yereka Se ibiganza amwinginga amubwira ko yasheshe amaraso ye ku bwabo. Hanyuma undi mumarayika aroherezwa ngo aguruke bwangu asange ba bamarayika bane ababwire gukomeza iyo miyaga kugeza igihe abagaragu b’Imana bamarira gushyirwaho ikimenyetso cy’Imana mu ruhanga rwabo.IZ 53.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents