Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INYANDIKO Z’IBANZ

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Elina Harumoni ahabwa iyerekwa

    Ibyabaye kuri iri tsinda ry’abizera n’umurimo ryagombaga gukora, basanze byaravuzwe mu mirongo iheruka y’igitabo cy’Ibyahishuwe igice cya cumi. Hagombaga kubaho ububyutse mu gutegereza kugaruka k’Umwami Yesu. Imana ni yo yari yarabayoboye kandi yari ikibayoboye. Muri bo hari umukobwa muto witwaga Elina Harumoni maze hashize amezi abiri gusa habayeho kubura icyari cyitezwe, mu Kuboza 1844, Imana ihishurira Elina Harumoni iby’ubuhanuzi. Muri iryo yerekwa yagize, Imana yamweretse urugendo rw’abari bategereje berekeza muri Yerusalemu nshya. Nubwo iri yerekwa ritasobanuraga icyateye kwa kubura kw’ibyari byitezwe, kuko ubusobanuro bwashoboraga kuboneka gusa mu kwiga Bibiliya, ryabahaye ibyiringiro ko Imana ari yo ibayoboye kandi ko izakomeza kubayobora mu gihe bakomeje urugendo rugana mu murwa wo mu ijuru.IZ 19.1

    Ku itangiriro ry’inzira Elina Harumoni yeretswe hari umucyo urabagirana, kandi marayika yavuze ko uwo mucyo ari urusaku rwa mu gicuku, ikaba yari imvugo ifitanye isano no kubwiriza gukomeye kwabaye mu itumba no mu mpeshyi byo mu mwaka wa 1844 kwavugaga ibyo kugaruka kudasubirwaho kwa Kristo. Muri iri yerekwa, yabonye Kristo ayoboye abantu bagana mu murwa w’Imana. Ikiganiro cyabo cyerekanaga ko urugendo ari rurerure kuruta uko babyibwiraga. Bamwe baretse guhanga Yesu amaso maze baragwa bava mu nzira, ariko abakomeje guhanga amaso yabo kuri Yesu no ku murwa, bageze aho bajya amahoro. Ibi ni byo byavuzwe mu gice cy’iki gitabo kivuga ngo: “Iyerekwa ryanjye rya mbere.”IZ 19.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents