Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INYANDIKO Z’IBANZ

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ingorane z’itorero53yi ngingo yakuwe mu kinyamakuru ‘Urwibutso n’Integuza’ cyo kuwa 11 Kanama, 1853

    Bavandimwe nkunda: Ubwo ikinyoma kigenda gisakara hose mu buryo bwihuse, dukwiriye gushaka uko dukanguka mu murimo w’Imana kandi tukamenya igihe turimo. Umwijima ugomba gutwikira isi ndetse umwijima w’icuraburindi ugatwikira abantu. Kandi kubera ko hafi y’abantu bose badukikije bazengurutswe n’umwijima w’icuraburindi w’ikinyoma n’ubuyobe, ni ahacu kuzibukira ubupfapfa maze tukaba hafi y’Imana aho dushobora gukura imirasire y’umucyo n’ikuzo biva mu maso ha Yesu. Ubwo umwijima urushaho kubudika n’ikinyoma kikiyongera, dukwiriye kurushaho kumenya ukuri mu buryo bwimbitse kandi tukaba twiteguye gushyigikira uruhande duhagazemo twishingikirije ku Byanditswe.IZ 100.1

    Tugomba kwejeshwa ukuri, tukiyegurira Imana burundu maze tugashyira mu bikorwa ubutungane bwacu kugira ngo Uwiteka atwongere umucyo, kandi tubashe gukura umucyo mu mucyo we ndetse duhabwe imbaraga n’ubushobozi bwe. Igihe cyose tutazaba turi maso tuzaba dushobora kwigarurirwa n’umwanzi kandi tuzaba turi mu kaga gakomeye ko gutsindwa n’imbaraga z’umwijima. Satani atuma abamarayika be ngo babe maso kandi batsembe abo bashobora bose, ngo bamenye ubuyobe n’ibyaha bikunda kwibasira abahamya ko bizera ukuri bityo babagoteshe umwijima kugira ngo bareke kuba maso, bakore ibizasuzuguza uruhande bavuga ko bakunda kandi bateze itorero agahinda. Imitima y’abo bantu bayobejwe kandi batari maso irushaho kwijima maze umucyo wo mu ijuru ukagenda ubavaho. Ntabwo bashobora gutahura ibyaha bibizingiraho maze Satani akababohesha urushundura rwe bityo bagafatwa mu mutego we.IZ 100.2

    Imana ni yo mbaraga zacu. Ni yo dukwiriye guhanga amaso ngo iduhe ubwenge kandi ituyobore bityo tubashe kuzirikana ikuzo ryayo, ibyiza by’itorero ndetse n’agakiza k’ubugingo bwacu. Tugomba gutsinda ibyaha bitwizingiraho. Buri muntu ku giti cye akwiriye guharanira kugera ku ntsinzi nshya buri munsi. Tugomba kwiga guhagarara buri wese ku giti cye kandi tukishingikiriza ku Mana burundu. Iyo tumaze kumenya ibi, birushaho kuba byiza. Nimucyo buri wese avumbure aho atsindwa, maze agenzure neza ko ibyaha bye bitamutsinda, ahubwo ko abinesha. Icyo gihe tuzabasha kumva dufitiye Imana icyizere kandi itorero rizarindwa akaga gakomeye.IZ 100.3

    Igihe intumwa z’Imana zivuye mu miryango yazo zigiye ku murimo wo kugeza agakiza ku bantu, zigakoresha igihe cyazo kinini zigeza ubutumwa ku bantu bamaze imyaka myinshi bizera ukuri nyamara bakaba bakiri abanyantege nke bitewe n’uko badohotse, bakareka kwirinda; rimwe na rimwe njya ntekereza ko batera umwanzi kubagerageza. Bajya mu bibazo bimwe bitanafite agaciro, bityo igihe cy’abagaragu b’Imana kikahatakarira babasura. Abagaragu b’Imana bamarana n’abo bantu amasaha menshi ndetse n’iminsi bityo imitima yabo igaterwa agahinda kandi igakomeretswa no kumva ingorane n’ibigeragezo bitaremereye bivugwaho aho buri wese agerageza gukabya imibabaro ye kugira ngo agaragaze ko ikomeye cyane atinya ko abagaragu b’Imana bazatekereza ko yoroheje cyane ndetse idakwiye kwitabwaho. Aho kwishingikiriza ku bagaragu b’Imana kugira ngo babafashe kuva muri ibyo bibazo, bakwiriye gusuka intimba zabo imbere y’Imana bakiyiriza ubusa kandi bagasenga kugeza igihe ibyo bibazo bikuriweho.IZ 100.4

    Abantu bamwe basa n’abatekereza ko ibyo Imana yahamagariye abavugabutumwa ngo bajye gukora mu murimo wayo ari ukujya aho bategetswe maze bagaterura abo bantu mu maboko yabo. Batekereza kandi ko umugabane w’ingenzi mu murimo wabo ari ugukemura utubazo twabo n’ibigeragezo bidakomeye baba barikururiye bitewe n’ibyo bakora batabitekerejeho neza, cyangwa bigaterwa no guha umwanzi urwaho no guha intebe umwuka mubi wo gushaka amakosa ya bagenzi babo babakikije. Ariko se muri icyo gihe umukumbi ufite inzara uba uri he? Uba uri kwicwa n’inzara usonzeye umutsima w’ubugingo. Abantu bazi ukuri ndetse bakaba barigeze kugushikamamo ariko ntibakumvire (iyo baba barakumviye, baba bataragezweho na bimwe muri ibyo bigeragezo) ni bo batindana abavugabutumwa maze intego nyakuri Imana yabahamagariye kujya gusohoza mu bantu ntigerweho. Abagaragu b’Imana batezwa intimba kandi umuhati wabo ukayoyoka bitewe n’ibintu nk’ibyo biba mu itorero mu gihe abantu bose bari bakwiriye guharanira kutagira n’uburemere bungana n’ubwibaba bongera ku mitwaro abavugabutumwa bafite. Ahubwo bakwiriye kubafasha bakoresheje amagambo atera ibyiringiro ndetse bakanabasabira buzuye kwizera. Mbega uburyo abavugabutumwa barushaho kumva babohotse iyaba abantu bose bizera ukuri biyitagaho kandi bagakagerageza gufasha abandi mu mwanya wo kwisabira ubufasha bwinshi. Nk’uko bimeze, igihe abagaragu b’Imana bagiye ahantu hari umwijima, aho ukuri kutigeze kumenyekana, bajyanayo umutima washenjaguritse waturutse ku bigeragezo bitari ngomba by’abavandimwe babo mu kwizera. Icyiyongera kuri ibi ni uko baba bagomba guhura n’abatizera n’urwikekwe rw’ababarwanya kandi abantu bamwe bakabakandagirana.IZ 101.1

    Mbega ukuntu guhindura imitima y’abantu byakoroha ndetse n’Imana ikarushaho guhabwa ikuzo iyaba abagaragu bayo barindwaga gucibwa intege no kwikorezwa ibigeragezo kugira ngo babashe kwigisha ukuri mu bwiza bwako bafite umutima utaremerewe. Abantu bose babarwaho gukoresha abagaragu b’Imana cyane no kubaremereza babikoreza ibigeragezo byabo kugira ngo babikemure, bagomba kuzabazwa n’Imana igihe cyose ndetse n’ubutunzi byapfushijwe ubusa kugira ngo binezeze nyamara ari ko bashimisha umwanzi. Bakwiriye kubaho mu buryo bafasha abavandimwe babo mu kwizera. Ntibagomba na hato gutuma ibigeragezo n’ingorane byabo bibera umutwaro iteraniro ryose, cyangwa ngo bategereze kugeza igihe bamwe mu bavugabutumwa baziye ngo babibakemurire. Ahubwo bakwiriye kujya imbere y’Imana ubwabo, bagakura ibigeragezo byabo byose mu nzira, bityo igihe abakozi baje bakaba biteguye kubatera ingabo mu bitugu aho kubaca intege.IZ 101.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents