Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INYANDIKO Z’IBANZ

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ubudahemuka mu materaniro y’ubusabane

    Uwiteka yanyeretse ko abubahiriza Isabato bakwiriye kwita cyane ku gukomeza kugira amateraniro bahuriramo kandi akaba asusurutse. Hakenewe kurushaho kubyitaho no kubigaragazamo imbaraga. Abantu bose bakwiriye kugira icyo bavuga kubw’Uwiteka, kuko mu kugira batyo bazahabwa umugisha. Igitabo cy’urwibutso cyandikwamo abantu bose batirengagiza guteranira hamwe, ahubwo akenshi bakaba basabana n’abandi. Abasigaye bagomba kuneshesha amaraso ya Ntama w’Imana ndetse n’ijambo ry’ubuhamya bwabo. Bamwe bibwira ko bashobora kuneshesha amaraso ya Ntama yonyine nta n’umwete na muke wihariye nabo bagize. Nabonye ko ubwo Imana yaduhaga ubushobozi bwo kuvuga, yatubereye inyampuhwe. Yaduhaye ururimi kandi izatubaza uko turukoresha. Dukwiriye guhimbarisha Imana iminwa yacu, tukavuga twubahisha ukuri kwayo n’imbabazi zayo zitagira akagero, kandi tukaneshesha ijambo ry’ubuhamya bwacu kubw’amaraso ya Ntama w’Imana.IZ 106.3

    Ntabwo dukwiriye kujya guteranira hamwe tujyanywe no kwicecekera. Abo Uwiteka yibuka bonyine ni abateranira kuvuga iby’icyubahiro cye n’ikuzo rye ndetse bakavuga ibyo gukomera kwe. Bene abo bazagerwaho n’imigisha y’Imana kandi bazasubizwamo imbaraga. Iyaba bose bagendaga uko bikwiriye, nta gihe cy’ingenzi cyapfushijwe ubusa, kandi nta kusenga amasengesho maremare no kwinginga byakenerwa. Igihe cyose cyagombye gukoreshwa hatangwa ubuhamya bugufi kandi burasa ku ntego ndetse n’amasengesho akaba ateye atyo. Musabe, mwizere bityo murahabwa. Hari ugukwena Uwiteka gukabije cyane no gusenga bikabije ku buryo biba bitakiri ugusenga, kandi ibyo binaniza abamarayika ndetse ntibishimishe Imana. Hari ugusaba kwinshi kw’imfabusa ndetse kutagira n’icyo gusobanuye. Icya mbere, dukwiriye kumva ko hari icyo dukennye maze tukabona gusaba Imana ibyo bintu dukeneye, tukizera ko ibiduhaye ndetse n’igihe tugisaba. Nibiba bityo, ukwizera kwacu kuzakura, abantu bose bazakomezwa, abanyantege nke bazongererwa imbaraga, kandi abacitse intege n’ababuze ibyiringiro bazabashishwa kubura amaso maze bizere ko Imana igororera abantu bose bayishakana umutima wabo wose.IZ 107.1

    Abantu bamwe bacecekera mu iteraniro bitewe n’uko nta kintu gishya baba bafite bavuga bityo bakaba bagomba gusubiramo ibyo bigeze kuvuga. Neretwe ko ubwibone ari bwo muzi wabyo, mbona ko Imana n’abamarayika bategaga amatwi ubuhamya bw’abera ndetse kubusubiramo buri cyumweru bikabashimisha kandi bikabubahisha. Uwiteka akunda kwiyoroshya no kwicisha bugufi, ariko iyo abavuga ko ari abaragwa b’Imana ndetse bazaraganwa na Yesu bapfushije ubusa igihe cy’agaciro kenshi mu materaniro yabo, ibyo bibabaza Imana kandi bigashavuza abamarayika.IZ 107.2

    Iyaba abahungu n’abakobwa b’Imana bari bari mu mwanya bagombye kubamo, ntibagombye kugira igihombo cyo kubura icyo bavuga cyubahisha Yesu Kristo wabambwe ku musaraba w’i Kaluvari kubera ibyaha byabo. Baramutse barushijeho kuzirikana neza ukwicisha bugufi kw’Imana ubwo yatangaga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo apfe abe igitambo cy’ibyaha n’ibicumuro byacu, kandi bakazirikana imibabaro n’agahinda Yesu yagize kugira ngo acire umunyabyaha icyanzu cyo gikiriramo ngo bityo abone imbabazi kandi abeho, barushaho kuba biteguye gusingiza Yesu no kumuha ikuzo. Ntabwo bashobora kwicecekera, ahubwo n’umutima ushima kandi unyuzwe, bakwiriye kuvuga iby’ikuzo rye n’imbaraga ze. Igihe bagenje batyo, imigisha iva ku Mana izabageraho. Nubwo basubiramo ibyo bigeze kuvuga, Imana izahabwa ikuzo. Umumarayika yanyeretse abantu batajyaga amanywa n’ijoro bahwema kuvuga bati: “Uwera, Uwera, Uwiteka Imana Ishoborabyose.” Marayika yaravuze ati: “Bakomeza kubisubiramo nyamara Imana ihabwa ikuzo kubera byo.” Nubwo tubasha gusubiramo kenshi ibyo twigeze kuvuga, byubahisha Imana kandi bikerekana ko tuzirikana ubugwaneza bwayo n’ubuntu itugirira.IZ 107.3

    Neretswe ko amatorero ku izina yaguye kandi ko ubukonje n’urupfu biganje hagati muri yo. Iyaba yakurikizaga Ijambo ry’Imana, ryayacisha bugufi. Nyamara bishyira hejuru y’umurimo w’Imana. Kuri bo, iyo bateraniye hamwe, babona bikojeje isoni cyane kuba basubiramo ibyo bavuze byerekeye ineza y’Imana. Biga uko bagira ikintu gishya, ikintu gikomeye kandi bagashaka uko amagambo yabo yanogera ugutwi ndetse akanezeza umuntu bityo Mwuka w’Imana akabavaho. Nidukurikira inzira yo kwicisha bugufi Bibiliya ituyoboramo, tuzahabwa imbaraga za Mwuka w’Imana. Nidukurikira inzira y’ukuri icishije bugufi, tukishingikiriza ku Mana burundu, ibintu byose bizagenda neza kandi nta kaga kazabaho ko kugira icyo dutwarwa n’abamarayika babi. Igihe abantu banze kumvira Mwuka w’Imana, bakagendera mu mbaraga zabo bwite, ni ho abamarayika bahagarika kubitaho bityo bagasigara bahanganye n’ibitero bya Satani.IZ 108.1

    Hari inshingano zivugwa mu Ijambo ry’Imana kandi kuzikora bizatuma ubwoko bw’Imana bukomeza kwicisha bugufi ndetse bwitandukanye n’ab’isi no gusubira inyuma kimwe n’amatorero y’ibyitiriro. Kozanya ibirenge no gusangirira ku meza y’Umwami bikwiriye kurushaho gukorwa kenshi. Yesu yaduhaye urugero maze atubwira ko tugomba gukora nk’uko yakoze. Nabonye ko urugero yatanze rukwiriye gukurikizwa uko ruri mu buryo bushoboka bwose, nyamara benedata na bashiki bacu ntibagenze uko bikwiriye mu muhango wo kozanya ibirenge, bityo ibyo byateje urujijo. Ahantu hashya, uyu muhango ugomba gukoranwa ubwitonzi n’ubushishozi, ariko by’umwihariko aho abantu badafite icyo bazi ku bijyanye n’urugero Yesu yadusigiye ndetse n’inyigisho ze kuri iyi ngingo, ndetse n’ahantu abantu baba bafite amakuru atari ay’ukuri [asenya uyu muhango]. Binyuze mu bushobozi bw’abigisha babo ba kera bagiriraga icyizere, abantu benshi b’abizerwa bafite ubumenyi bupfuye burwanya iyi nshingano isobanutse neza. Bityo bakwiriye kwigishwa icyi cyigisho mu gihe no mu buryo bikwiriye.IZ 108.2

    Nta rugero rwatanzwe mu Ijambo ry’Imana aho abagabo boza ibirenge by’abagore. 58Ifunguro ry’Umwami wacu; Abagore bogeje ibirenge by’abagabo; Guhoberana kwera (mu buryo butagira amakemwa). Kubera ko abakurambere b’Itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi bemeraga ukuri kw’Isabato, bageze aho biyemeza gukurikiza Ijambo ry’Imana mu ngingo izo ari zo zose, ariko kandi bagombaga kwirinda ubwabo kugira ngo badatanga ubusobanuro bugoretse bw’Ijambo ry’Imana cyangwa se ngo babe abahezanguni batsimbarara cyangwa abaka. Basobanukiwe neza amahirwe n’inshingano biri mu Ifunguro ry’Umwami wacu ryashyiriweho Itorero bikozwe n’Umwami wacu Yesu. Icyo gihe hariho ibibazo bimwe byerekeye kozanya ibirenge ndetse n’ibyo guhoberana kwera. Muri iri yerekwa, Uwiteka yasobanuye neza ingingo zimwe z’ingenzi zagombaga kuyobora kandi zikarinda itorero ryatangiraga. Ku ngingo ijyanye n’incuro umuhango wo kozanya ibirenge ukwiriye gukorwa, bamwe batsimbararaga ku ncuro imwe mu mwaka; ariko amabwiriza yatanzwe yavuze ko Ifunguro ry’Umwami rigomba kugibwaho incuro irenze imwe mu mwaka. Muri iki gihe itorero rikurikiza gahunda yo kujya ku Ifunguro incuro enye mu mwaka. Hatanzwe inama kandi ku byerekeye kozanya ibirenge. Uko bigaragara, icyo gihe hariho ibitekerezo bitandukanye kubirebana na gahunda igomba gukurikizwa. Bamwe bari barayigiyemo nabi maze umusaruro uba “urudubi.” Hatanzwe inama yuko uyu muhango ugomba gukoranwa ubwitonzi n’ubushishozi kugira ngo bidateza urwikekwe. Habayeho ikibazo cyerekeye uko abagabo n’abagore bakozanya ibirenge. Kuri iyi ngingo, Ellen G. White yatanze igihamya cyo mu Byanditswe cyavugaga ko byaba nta kibi kirimo umugore yogeje ibirenge by’umugabo (ariko nabwo hari impamvu runaka zihariye), ariko ntiyashyigikiye ko umugabo yoza ibirenge by’umugore. Ku byerekeye “Guhoberana kwera cyangwa Gusomana kwera cyangwa se Indamutso yera (izira amakemwa)”, Ubusobanuro bwa Bibiliya bw’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ni ubu: “By’umwihariko mu burasirazuba, gusomana bwari uburyo busanzwe bwo kugaragaza urukundo n’ubucuti mu ndamutso. (Reba Luka 7:45; Ibyakozwe n’intumwa 20:37.) Gusomana kwera cyangwa ‘Guhoberana k’urukundo’ (1Petero 5:14), byari ikimenyetso cy’urukundo rwa Gikristo. Bisa naho byahindutse nk’umuco ku Bakristo ba mbere kujya baramukanya muri ubu buryo igihe cy’Ifunguro ry’Umwami (Justin Martyr First Apology 65). Inyandiko zakurikiyeho zigaragaza ko uku ‘gusomana kwera’ kutari umuco wemewe hagati y’abantu badahuje igitsina (Apostolic Constitutions, ii. 57; vii.11).” (The Seventh-day Adventist Bible Commentary, vol.7, pp.257,258). Byari umuco mu Badiventisiti ba mbere bubahirizaga Isabato kugira bene uku guhoberana ku munsi w’Ifunguro ryera. Nta hano higeze havugwa cyangwa ngo handikwe ko habayeho uko guhoberana cyangwa usomana hagati y’abagabo n’abagore, ahubwo bose bahamagariwe kwirinda kugira ngo hatagira ikibi na gito kigaragara Ariko hari urugero aho abagore bogeje ibirenge bya basaza babo. Mariya yogeje ibirenge bya Yesu akoresheje amarira ye maze abihanaguza umusatsi we. (Soma no mu 1 Timoteyo 5:10). Nabonye ko Umukiza Yesu yatambutse ku bagore akajya koza ibirenge bya basaza babo kandi gahunda y’ivugabutumwa ari ko yabigenaga. Ibintu byose bikwiriye gukorwa mu buryo busobanutse neza kandi umuhango wo kozanya ibirenge ntugirwe umuhango urambirana.IZ 108.3

    Indamutso yera ivugwa mu butumwa bwiza bwa Yesu uko bwanditswe n’intumwa Pawulo ikwiriye gufatwa nk’uko iri. Ni uguhoberana mu buryo butagira amakemwa. Iyi ndamutso ikwiriye gufatwa nk’ikimenyetso cy’ubuvandimwe ku Bakristo b’incuti igihe basezeranyeho ndetse n’igihe bongeye guhura hari hashize ibyumweru cyangwa amezi batandukanye. Mu rwandiko rwa 1 rw’Abatesalonike 5:26 Pawulo aravuga ati: “Muramutse kandi abavandimwe bose muhoberana ku buryo butagira amakemwa.” 59Bibiliya Ijambo ry’Imana Muri iki gice kandi yaravuze ati: ‘Mwirinde icyitwa ikibi cyose.” Nta kibi gishobora kugaragara igihe guhoberana ku buryo butagira amakemwa bibereyeho igihe n’ahantu hakwiriye.IZ 109.1

    Neretswe ko ukuboko gukomeye k’umwanzi kuramburiwe kurwanya umurimo w’Imana, kandi ubufasha n’imbaraga by’umuntu wese ukunda umurimo wo kwamamaza ukuri bikwiriye gushyirwa hamwe. Abo bantu bakwiriye kugaragaza ko babyitayeho cyane kugira ngo bakomeze amaboko y’abamamaza ukuri, bityo kubwo kuba maso badakebakeba, bazabasha kwirukana umwanzi Satani. Bose bakwiriye guhagarara hamwe nk’umuntu umwe, bashyize hamwe mu murimo. Imbaraga zose z’ubugingo zikwiriye gukanguka igikorwa kigomba gukorwa vuba vuba.IZ 109.2

    Neretswe nanone marayika wa gatatu. Umumarayika wangendaga iruhande yaravuze ati: “Umurimo we uteye ubwoba. Inshingano ye ntinejeje. Ni umumarayika ugomba gutandukanya ingano n’urukungu maze agashyira ikimenyetso cyangwa agahambira ingano zijya mu kigega cyo mu ijuru. Ibi bintu bikwiriye gutwara ubwenge bwose ndetse n’intekerezo zose.”IZ 109.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents