Umurimo wo kwandika ukura.
Igihe bari batuye i Saratoga Springs, muri Kanama 1851 James White yashatse uburyo yacapisha igitabo cya mbere cya Ellen White gifite umutwe uvuga ngo ‘Igitekerezo cy’imibereho ya Gikristo n’ibitekerezo bya Ellen White.’ Kari agatabo gato gafite paji 64.IZ 26.3
Mu rugaryi rwo mu 1852, umuryango wa James White wimukiye i Rochester, ho muri New York, bagezeyo bahashinga ibiro bashoboraga gukoreramo imirimo yo gucapa ibitabo ku giti cyabo. Abavandimwe mu kwizera bitabiriye gutanga amafaranga yo kugura ibikoresho by’icapiro, maze haboneka amadolari magana atandatu yo kugura ibikoresho. Mbega uko abizera ba mbere banezerewe igihe ibitabo byashoboraga gusohokera mu icapiro ry’abubahiriza Isabato! Bamaze igihe kiri hejuru y’imyaka itatu baba i Rochester kandi bahandikira ubutumwa bwinshi. Usibye ikinyamakuru cyitwa ‘Urwibutso n’Integuza’, n’agatabo kitwaga Umwigisha w’Abasore (katangijwe mu 1852 na James White), uko ibihe byahaga ibindi banditse n’izindi nyandiko zitandukanye. Akandi gatabo ka Madamu White kiswe ‘Umugereka ku Mibereho ya Gikristo n’Ibitekerezo bya Ellen G. White’ kacapiwe aho i Rochester muri Mutarama 1854. Ubutumwa bwari bukagize ubu bubarizwa muri iki gitabo cy’Inyandiko z’Ibanze.IZ 26.4
Battle Creek ihinduka ikigo cy’icapiroIZ 26.5
Mu Ugushyingo 1855, James na Ellen White n’ababafashaga bimukiye i Battle Creek muri Michigan. Icapiro n’ibindi bikoresho byaryo byashyizwe mu nyubako yari yarubatswe n’abizera benshi b’Abadiventisiti bubahirizaga Isabato bari barakusanyije amafaranga kugira ngo biyubakire ibiro by’icapiro. Ubwo umurimo wabo wajyaga mbere muri uwo mujyi muto, Battle Creek yahindutse icyicaro cy’itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi. Ariko James White yakomeje umurimo wo gucapa ibitabo bimugoye cyane.IZ 26.6
Igihe twiga amateka y’Inyandiko z’Ibanze, ni ngombwa kumenya ko Abadiventisiti ba mbere bubahirizaga Isabato babanje kugira umutwaro wo kugeza ukuri kw’Isabato ku bo bari barigeze gusangira kwizera muri cya gihe cy’Ikangura rikomeye ryo gutegereza kugaruka kwa Kristo. Abo ni ba bandi bari kumwe mu gihe cy’ubutumwa bwa marayika wa mbere n’ubutumwa bwa marayika wa kabiri. Kubw’ibyo, hashize hafi imyaka ndwi nyuma y’umwaka wa 1844 umurimo wabo wibanda cyane ku Badiventisiti bari batarajya mu ruhande rw’ubutumwa bwa marayika wa gatatu. Ibi birumvikana cyane ku muntu umemyereye ibyabaye.IZ 26.7