IYEREKWA RYANJYE RYA MBERE
Nk’uko Imana yanyeretse urugendo rw’abategereje Kristo berekeza mu Murwa Wera ikanyereka n’ingororano y’igiciro cyinshi izahabwa abategereje kugaruka k’Umwami wabo avuye mu bukwe, bishobora kuba ari inshingano yanjye kubatekerereza muri make ibyo Imana yampishuriye. Abera bakundwa bafite ibigeragezo byinshi bagomba kunyuramo. Ariko imibabaro yacu yoroheje, nubwo ari iy’akanya gato, izaturemera ubwiza burushaho gukomera kandi bw’iteka ryose — kuko tutareba ibigaragara, kubera ko ibigaragara ari iby’igihe gito, ariko ibitaragaragara bihoraho iteka ryose. Nagerageje kuzana inkuru nziza n’amahundo make yo muri Kanani yo mu ijuru, ari yo yatumye benshi bashaka kuntera amabuye nk’uko byabaye igihe iteraniro ryose ryashakaga gutera Yosuwa na Kalebu amabuye kubw’inkuru bari bazanye. (Kubara 14:10). Ariko benedata na bashiki banjye muri Kristo, ndabahamiriza ko ari igihugu cyiza, dushobora kuzamuka tukagihindura.IZ 34.1
Igihe nasengeraga ku gicaniro cy’umuryango, Umwuka Wera yanjeho, maze mera nk’uzamuwe hejuru, nkuwe ku isi y’umwijima. Mpindukirira kureba abategereje kugaruka kwa Yesu bari ku isi; ariko sinababona ari nabwo ijwi ryambiraga riti: “Ongera urebe, kandi urebe hejuru biruseho hato.” Numvise ibyo nubura amaso, mbona inzira igororotse kandi ifunganye iturutse ku isi. Ako kayira ni ko abategereje banyuragamo berekeza mu murwa wari ku iherezo ry’iyo nzira. Inyuma yabo ku itangiriro ry’iyo nzira hari umucyo urabagirana ubamurikira, uwo mucyo marayika yambwiye ko ari wo rusaku rwa mu gicuku. Uyu mucyo warabagiranaga mu nzira yose kandi ukaboneshereza ibirenge byabo kugira ngo badasitara. Iyo bakomezaga guhanga amaso kuri Yesu wari uri imbere yabo abayobora ku murwa, babaga amahoro. Ariko bidatinze bamwe batangiye kunanirwa, maze bavuga yuko umurwa uri kure cyane, bibwira yuko bari bakwiriye kuba bamaze kuwinjiramo. Hanyuma Yesu abakomeresha gushyira hejuru ukuboko kwe kw’iburyo gukomeye, maze mu kuboko kwe havamo umucyo wamurikiraga iryo tsinda ry’abategereje, maze bararangurura bati: “Haleluya.” Abandi bihakana vuba wa mucyo wari inyuma yabo maze bavuga yuko Imana atariyo yabayoboye ngo ibageze aho. Wa mucyo wari inyuma yabo urazima, basigara bashyize ibirenge byabo mu mwijima w’icuraburindi, barasitara, babura icyapa cyo kubayobora kandi babura Yesu, bateshuka inzira bagwa mu mwijima no mu isi mbi byari hasi yabo. Bidatinze twumva ijwi ry’Imana rimeze nk’amazi menshi asuma, maze iryo jwi ritubwira umunsi n’isaha Yesu azagarukiraho. Abera bari bakiriho bagera ku bihumbi 144 bamenya kandi basobanukirwa n’iryo jwi, mu gihe abanyabibi bo bibwiye yuko ari uguhinda kw’inkuba n’igishitsi cy’isi. Ubwo Imana yavugaga iby’igihe cyo kugaruka kwa Yesu, yadusutseho Umwuka Wera, maze mu maso hacu hatangira kurabagiranishwa n’ikuzo ry’Imana, nk’uko Mose yari ameze ubwo yamanukaga umusozi wa Sinayi.IZ 34.2
Ba bantu ibihumbi 144 bose bari bashyizweho ikimenyetso kandi bunze ubunze rwose. Ku ruhanga rwabo hari handitsweho, “Imana na Yerusalemu Nshya,” kandi hariho n’inyenyeri irabagirana iriho izina rishya rya Yesu. Igihe twari tunezerewe, turi mu mwanya wera ba banyabibi baraturakariye kandi bashakaga kudusumira ngo batujugunye mu nzu y’imbohe. Ubwo ni bwo natwe twazamuraga amaboko yacu mu izina ry’Uwiteka maze ababi bagwa hasi barambaraye batagira ubaramira. Ubwo ni bwo abo mu isinagogi ya Satani bamenye ko Imana yadukunze twebwe abashoboraga kozanya ibirenge kandi tukaramukanya na bene Data mu ndamutso yera, maze bikubita ku birenge byacu bararamya.IZ 35.1
Mu kanya gato twerekeza amaso yacu iburasirazuba, kuko twari tubonye agacu gatoya kirabura, kangana n’igice cy’ikiganza, maze twese tumenya ko ari ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu. Twese dutumbira ako gacu dufite ituza cyane kuko uko karushagaho kwigira hafi ari na ko karushagaho kugira umucyo, gafite ubwiza, kandi kakarushaho kugira ubwiza kugeza ubwo kabaye igicu kinini cyera. Ku ruhande rwo hasi cyasaga n’umuriro; hejuru y’icyo gicu hari umukororombya, naho impande hari abamarayika ibihumbi cumi, baririmba indirimbo y’agahebuzo; kandi kuri icyo gicu ni ho Umwana w’umuntu yari yicaye. Umusatsi we wari umweru kandi utendera ku ntugu ze; ndetse ku mutwe we hari hatamirijwe amakamba menshi. Ibirenge bye byasaga n’umuriro; kandi mu kuboko kwe kw’iburyo yari afite umuhoro utyaye; mu kw’ibumoso afite impanda yacuzwe mu ifeza. Amaso ye yasaga n’ibirimi by’umuriro, yashakishaga abana be aho bari hose. Nuko mu maso yose haracya, naho mu ya ba bandi banze Imana hacura umwijima. Nuko twese turangururira icyarimwe tuti: “Ni nde ubasha guhagarara adatsinzwe? Mbese aho umwambaro wanjye uraho utagira ikizinga?” Hanyuma abamarayika bareka kuririmba, habaho umwanya wo guceceka guteye ubwoba, ubwo ni bwo Yesu yavugaga ati: “Abafite amaboko atanduye n’imitima iboneye ni bo bazabasha guhagarara badatsinzwe; Ubuntu bwanjye burabahagije.” Ibyo bituma mu maso hacu harabagirana, maze imitima yose isabwa n’umunezero. Ubwo igicu cyarushagaho kwegera isi, abamarayika bongeye guhanika indirimbo.IZ 35.2
Noneho igihe Yesu yamanukaga ku bicu agoswe n’ibirimi by’umuriro, ya mpanda ye y’ifeza yaravuze. Yerekeza amaso ye ku bituro by’abera basinziriye, nuko yubura amaso ye azamura n’amaboko ayatunga ku ijuru, ararangurura ati: “Nimukanguke! Nimukanguke! Yemwe abasinziriye mu mukungugu mwe, nimuve mu bituro.” Nuko habaho igishyitsi gikomeye, ibituro birakinguka abapfuye bavamo bambaye kudapfa. Ba bantu 144.000 babonye incuti zabo bari baratandukanyijwe n’urupfu maze batera hejuru bati: “Haleluya.” Muri ako kanya turahindurwa tujyananwa na bo gusanganirira Umwami mu kirere.IZ 36.1
Twese tujyanwa mu gicu, kandi tumara iminsi irindwi tuzamuka twerekeje iyo ku nyanja y’ibirahuri. Nuko Yesu azana amakamba, ayatamiriza ku mitwe yacu n’ukuboko kwe kw’iburyo. Aduhereza inanga z’izahabu n’imikindo yo kunesha. Kuri iyo nyanja y’ibirahuri ni ho ba bantu 144000 bahagaze bayikikije mu buryo bunogeye amaso. Bamwe muri bo bari bafite amakamba arabagirana cyane, abandi bafite atarabagirana cyane. Amakamba amwe yagaragaraga ko aremerejwe n’inyenyeri nyinshi zitatsweho, naho andi ariho inyenyeri nke. Bose bari banyuzwe rwose n’amakamba yabo. Kandi bose bari bambaye igishura byera kuva ku ntugu kugera ku birenge. Ubwo twagendaga twerekeje ku nyanja y’ibirahuri tugana ku irembo ry’umurwa, abamarayika bari badushagaye. Yesu arambura ukuboko kwe gukomeye kw’ubwiza, afata kuri ya marembo arimbishijwe imaragarita, akingura urugi rwikaraga ku mapata yarwo arabagirana, maze arwigizayo aratubwira ati: “Mwameshe ibishura byanyu mu maraso yanjye, mwahagarariye ukuri kwanjye mutajegajega, nimwinjire.” Twese turinjira maze twiyumvamo uburenganzira busesuye muri uwo murwa. IZ 36.2
Muri uwo murwa twahabonye igiti cy’ubugingo n’intebe y’ubwami y’Imana. Ku ntebe y’Imana haturukaga uruzi ruboneye rw’amazi y’ubugingo, kandi hakurya no hakuno y’urwo ruzi hari igiti cy’ubugingo. Ku nkengero imwe y’urwo ruzi hari igiti cy’inganzamarumbo no ku yindi hari ikindi. Byombi byari byiza kandi bitatswe izahabu irabagirana. Ku ikubitiro nibwiye ko nabonye ubwoko bubiri bw’ibiti. Nongeye kwitegereza mbona ko ibyo biti bifataniye mu bushorishori bwabyo bikaba igiti kimwe. Icyo cyari igiti cy’ubugingo cyari hakurya no hakuno y’uruzi rw’ubugingo. Amashami yacyo yari abogamiye aho twari duhagaze, kandi imbuto zacyo zari nziza cyane; zisa n’izahabu ivanze n’umuringa.IZ 36.3
Twese tujya munsi y’icyo giti turicara kugira ngo turebe ubwiza bw’aho hantu. Muri icyo gihe abavandimwe bacu Fitch na Stockman bari barabwirije ubutumwa bwiza bw’ubwami, kandi Imana ikaba yari yaremeye ko bipfira kugira ngo ibakize, baje kudusanga, batubaza ibyo twanyuzemo mu gihe bari basinziriye. Twagerageje kwibuka amakuba akomeye twanyuzemo ariko yari angana urwara agereranyijwe n’ikuzo rihoraho kandi ritarondoreka byari bituzengurutse ku buryo tutabasha kubivuga, maze twese turarangurura tuti: “Haleluya, ijuru ni iry’igiciro cyinshi.” Maze inkomanizo z’imiryango y’ijuru ziranyeganyega.IZ 37.1
Yesu aturangaza imbere twese turamanuka tuva mu murwa twerekeza kuri iyi si, ku musozi munini cyane kandi w’icyubahiro. Uwo musozi ntiwashoboye kwihanganira Yesu wari uwuhagazeho, maze usadukamo kabiri, haba ikibaya kinini cyane. Hanyuma turebye hejuru tubona ururembo runini, rufite imfatiro cumi n’ebyiri, n’amarembo cumi n’abiri, atatu atatu kuri buri ruhande, kandi kuri buri rembo hari umumarayika. Twese turarangurura tuti: “Ururembo, ururembo rukomeye, ruraje, ruje ruturuka mu ijuru ku Mana.” Maze ruraza, ruhagarara aho twari duhagaze. Nuko dutangira kwitegereza ibyiza byari hanze y’urwo rurembo. Muri rwo nahabonye amazu meza cyane yasaga n’ifeza, atewe inkingi enye zishyizweho imaragarita zifite ubwiza buhebuje bwo kurebwa. Muri yo ni ho abera bajyaga gutura. Mu nzu yose harimo ububiko busizwe zahabu. Nabonye benshi mu bera binjira muri ayo mazu, bakuramo amakamba yabo arabagirana, bayashyira kuri ubwo bubiko, nuko barasohoka bajya mu murima wari ukikije inzu kugira ngo bagire ibyo bakora ku butaka, bitari nk’uko dukora hano mu isi. Oya rwose! Umucyo utangaje warabagiranaga ku mitwe yabo bose, kandi bakomezaga kurangurura basingiza Imana.IZ 37.2
Nabonye undi murima wuzuyemo uburabyo bw’amoko yose, kandi ubwo nabucaga nararanguruye nti: « Ntibuzigera bwuma. » Hafi aho nahabonye umurima urimo ibyatsi birebire binogeye amaso. Byahoraga bitoshye kandi uko byahungabanaga byitegeye ubwiza bw’Umwami Yesu, byavagaho umucyo usa n’ifeza n’izahabu. Hanyuma twinjira mu wundi murima urimo inyamaswa z’ubwoko bwose. Intare, umwana w’intama, ingwe, n’ikirura byose byari bibanye mu mutekano. Tuzinyura hagati, maze zidukurikira zituje. Hanyuma twinjira mu ishyamba ritari nk’ishyamba ricuze umwijima ryo muri iyi si; ahubwo ryari ishyamba ryuzuye umucyo n’ubwiza buhebuje. Amashami y’ibiti byo muri ryo yahungabaniraga hirya no hino, maze twese turarangurura tuvuga tuti: « Tuzigumira muri iri shyamba, twiryamire muri ibi biti. » Duca iryo shyamba, kuko twerekezaga ku musozi Siyoni.IZ 38.1
Ubwo twari mu rugendo, twahuye n’itsinda ry’abantu na bo batumbiriye ubwiza bw’aho hantu. Nuko mbona inshunda z’imyambaro yabo zitukura; amakamba yabo arabagirana; kandi amakanzu yabo yeraga nk’urubura. Tubaramukije mbaza Yesu abo ari bo. Ambwira yuko ari abishwe ari we bazira. Bari bari kumwe n’abana batagira ingano; nabo bari bafite inshunda zitukura ku myambaro yabo. Umusozi Siyoni wari imbere yacu, kandi kuri uwo musozi hari urusengero rwiza cyane, kandi rwari rukikijwe n’indi misozi irindwi yari iriho indabo nziza za roza n’amaroma. Mbona twa twana duterera, cyangwa twashaka tukagurukisha utubaba twatwo, tukagwa mu mpinga z’iyo misozi maze tugaca ubwo burabyo budateze kuma na rimwe. Iruhande rw’urwo rusengero, hari ibiti by’amoko yose birimbishije aho hantu, birimo imizabibu, imikomamanga, imyerayo, imitini n’imikindo. Ndetse amashami y’imitini yari acuramye hasi aremerewe n’imbuto zawo. Ibyo byose byatumaga aho hantu hose haba ah’igikundiro. Maze tugiye kwinjira mu rusengero, Yesu arangurura ijwi rye ryiza cyane aravuga ati: “Abinjira aha hantu ni abantu 144,000 gusa;” maze natwe turangurura tuvuga tuti: “Haleluya.”IZ 38.2
Urwo rusengero rwari rufashwe n’inkingi ndwi, kandi zose ari izahabu irabagirana, zitatsweho imaragarita nziza cyane. Ibyo bintu bitangaje nahabonye sinashobora kubisobanura. Iyo mbasha kuvuga ururimi rw’i Kanani, nari kubasha gusobanura bike mu byiza byaho. Nahabonye ibisate by’amabuye byanditsweho amazina ya ba bandi ibihumbi 144. Kandi yari yanditswe mu nyuguti z’izahabu. Tumaze kwitegereza ubwiza bw’urwo rusengero, twarasohotse, maze Yesu aradusiga ajya mu rurembo. Bidatinze twongera kumva ijwi rye rinezeza rivuga riti: “Bwoko bwanjye nimuze, mwavuye mu mubabaro ukomeye, kandi mwakoze ibyo nshaka; mubabazwa babampora, nimwinjire dusangire, kuko ngiye gukenyera, nkabahereza.” Natwe turangururira rimwe tuti : “Haleluya! Ikuzo ribe iry’Imana!” Nuko twinjira mu rurembo. Maze mbona ameza akozwe mu ifeza nziza; yari afite uburebure bwa kilometero nyinshi, ariko amaso yacu yabashaga kuyareba akayaheza. Mbona imbuto z’igiti cy’ubugingo, manu, imbuto z’imitini, imizabibu, amakomamanga, amaseri y’imbuto n’andi moko menshi y’imbuto. Nasabye Yesu kunkundira kurya kuri izo mbuto. Yaramwiye ati: “Si ubu. Abariye kuri izi mbuto ntibaba bagisubiye mu isi ukundi. Ariko nuba umukiranutsi, hasigaye igihe gito ukazarya ku mbuto z’igiti cy’ubugingo kandi ukanywa ku mazi ya ya soko.” “Kandi arambwira ati: “Ukwiriye kongera gusubira ku isi maze ukabwira abandi ibyo naguhishuriye.” Nuko marayika angarurana ubwitonzi kuri iyi si y’umwijima. Rimwe na rimwe njya nibwira ko ntakwiriye kuguma kuri iyi si ukundi kuko ibyaho byose ari umwaku. Kandi ndi mu bwigunge kuri iyi si bitewe n’uko nabonye igihugu kirushijeho kuba cyiza. Iyo ngira amababa nk’ay’inuma, mba ngurutse nkigira kwiruhukira!IZ 38.3
Nkimara kuva mu iyerekwa, nabonye ibintu byose byahindutse; umwijima wabuditse kubyo nabonaga. Mbega ukuntu nabonaga ko iyi si ari umwijima w’icuraburindi! Ubwo nibonaga kuri iyi si naraboroze, kandi numva mfite urukumbuzi. Nabonye isi irushaho kuba nziza, bityo yatumye iyi iba umwaku. Natekerereje ibyo nabonye rya tsinda rito ry’abo twasenganaga i Portland, maze bizera badashidikanya ko byavuye ku Mana. Icyo cyari igihe gikomeye. Ubwiza bw’ibizahoraho bwakomeje kuba kuri twe. Hashize icyumweru mpawe iryo yerekwa, Umwami yongeye kumpa irindi yerekwa maze anyereka ibigeragezo ngomba kuzanyuramo, kandi ko ngomba kujya kubwira abandi ibyo yampishuriye, ndetse ko nzahura n’abandwanya bityo kubwo kugenda nkazagira umubabaro mu buryo bw’umwuka. Ariko marayika yarambwiye ati: ‘Ubuntu bw’Imana buraguhagije kuko izagukomeza.’ Nkimara kuva muri iryo yerekwa, nahuye n’akaga gakomeye. Ubuzima bwanjye ntibwari bumeze neza na hato kandi icyo gihe nari mfite imyaka cumi n’irindwi gusa. Nari nzi ko abantu benshi bagiye bagwa kubwo gushyirwa hejuru, bityo menya ko iyo nanjye njya gushyirwa hejuru mu buryo ubwo ari bwo bwose, Imana yajyaga kundeka maze nkazimira ntakabuza. Nasanze Imana nsenga maze nyisaba ko uwo mutwaro yawuha undi. Byasaga n’aho njye ntawushoboye. Nubitse umutwe igihe kirekire, ariko umucyo nashoboraga kubona wari uwambwiraga ngo: ‘Menyesha abandi ibyo naguhishuriye.’IZ 39.1
Mu iyerekwa ryakurikiyeho nasabye Imana nkomeje ko niba ngomba kugenda nkavuga ibyo yanyeretse, ikwiriye kuzandinda kwishyira hejuru. Noneho inyereka ko isengesho ryanjye ryasubijwe, kandi ko ningwa mu kaga ko kwishyira hejuru, ukuboko kwayo kwari kunkoraho bigatuma ndwara. Marayika yarambwiye ati: “Nutanga ubutumwa nk’uko buri, kandi ukihangana ukageza ku iherezo, uzarya ku mbuto z’igiti cy’ubugingo kandi uzanywa no ku mazi y’uruzi rw’ubugingo.” IZ 39.2
Bidatinze, inkuru yasakaye hose ko ibyo neretswe ari ingaruka yo gutwarwa Intekerezo kandi Abadiventisiti benshi bari biteguye kubyemera no gukwirakwiza iyo nkuru. Umuganga umwe wari icyamamare muri uko gutwara intekerezo z’abantu bakaba nk’abatewe ikinya yambwiye ko ibyo mvuga ari ingaruka yo gutakaza ubwenge, ko ndi umuntu woroheje cyane, ko nawe ashobora kungenza uko ashaka maze agatuma mpangwaho n’imyuka. Namubwiye ko Imana yanyeretse ko gutwara abantu ubwenge bakaba nk’abatewe ikinya bituruka kuri sekibi ikuzimu, kandi ko bidatinze azajugunyanwayo n’abakomeje gukoresha ubwo buryo. Namuhaye uburenganzira bwo kugerageza kuntwara intekerezo niba yabishobora. Yagerageje igihe gisaga igice cy’isaha, akoresha uburyo bunyuranye, nyuma biramunanira arazibukira. Kubwo kwizera Imana, nabashije guhagarara ntsinda imbaraga ze ku buryo zitashoboye kugira icyo zinkoraho na gito.IZ 39.3
Iyo mpererwa iyerekwa mu iteraniro, benshi bajyaga kuvuga ko ari ugutwarwa kandi ko hari umuntu wanyobeje ubwenge nk’uwanteye ikinya. Hanyuma nagiye njya mu ishyamba ahiherereye ndi njyenyine, aho nta jisho ryabashaga kumbona cyangwa ngo hagire umuntu unyumva maze ngasenga bityo rimwe na rimwe Imana ikahampera iyerekwa. Icyo gihe narishimaga maze nkababwira ko Imana yambonekeye ndi jyenyine, aho nta muntu upfa washoboraga kugira icyo ankoraho. Ariko hari abantu bamwe bambwiye ko ari njye ubwanjye witesheje ubwenge maze nkihangishaho. Naratekereje nti: ‘Mbese bigeze aho abasanga Imana bataryarya kugira ngo bayisabe kubasohoreza amasezerano n’agakiza kayo bashinjwa ko ibyo barimo ari ubupfapfa kandi ko batwawe n’imbaraga yo gutesha abantu ubwenge?’ ‘Mbese twaba dusaba umugati Data wa twese udukunda uri mu ijuru, maze akaduha ibuye cyangwa inzoka?’ Ibyo bintu byakomerekeje intekerezo zanjye, bituma umutima wanjye ugira agahinda gasaze, uri hafi kwiheba mu gihe hari benshi banyizezaga ko nta Mwuka Muziranenge ubaho, kandi ko ibyabaye ku bera b’Imana byari uguta ubwenge gusa cyangwa bikaba byari ubushukanyi bwa Satani.IZ 40.1
Muri iki gihe, muri Maine hari ubwaka. Abantu bamwe baretse rwose gukora kandi bitandukanya n’abantu bose batemeye ibitekerezo byabo ku byerekeranye n’iyo ngingo ndetse n’ibindi bintu bafataga ko ari inshingano z’iby’iyobokamana. Ayo makosa yose Imana yayampishuriye mu iyerekwa maze irangije inyohereza ku bana bayo bayobye kugira ngo nyavuge. Nyamara benshi muri bo bamaganye ubwo butumwa bivuye inyuma, maze banshinja ko nisanisha n’ab’isi. Ku rundi ruhande, abari Abadiventisiti ku izina banshinje kuba umwaka maze abantu bamwe b’abanyabibi bamvuga ibinyoma ko ndi umuyobozi w’ubwo bwaka kandi mu by’ukuri narakoraga kugira ngo bukosorwe. Ibihe byinshi byagiye bishyirwaho bavuga ko Umwami azagaruka kandi babyemezaga abavandimwe bacu mu kwizera. Nyamara Umwami yanyeretse ko ibyo bihe byose bigomba guhita, kuko hagomba kubanza kubaho ibihe by’amakuba mbere yo kugaruka kwa Kristo, kandi ko igihe cyose cyashyizweho kigahita cyagombaga gusa gucogoza ukwizera k’ubwoko bw’Imana. Kubera ibyo, nashinjwe kuba nka wa mugaragu mubi wibwiye mu mutima we ati: ‘Umwami wanjye atinze kugaruka.’ Ibyo bintu byose byaremereye umutima wanjye cyane, maze muri urwo rujijo rimwe na rimwe nkageragereshwa gushidikanya kubyo nanyuzemo. Igitondo kimwe ubwo nari mu masengesho y’umuryango, imbaraga y’Imana yatangiye kunzaho, maze muri njye haza igitekerezo cy’uko byaba ari uguhangwaho birimo guta ubwenge bituma nyirwanya. Ako kanya nahise mpinduka ikiragi kandi mara akanya ntashobora kumenya ibiri iruhande rwanjye byose. Hanyuma mbona icyaha cyanjye cyo gushidikanya imbaraga y’Imana, kandi mbona ko kubw’uko gushidikanya nagizwe ikiragi ndetse ko ururimi rwanjye rutazagobodoka hatarashira amasaha makumyabiri n’ane. Nabonye imbere yanjye hari urupapuro ruriho amagambo yandikishijwe izahabu yo mu bice n’imirongo mirongo itanu byo mu Byanditswe Byera. Mvuye muri iryo yerekwa, nasabye urubaho maze nandikaho ko nabaye ikiragi, ndetse nandika n’ibyo nabonye kandi ko nifuzaga Bibiliya nini. Nafashe Bibiliya maze mpita ndeba ya masomo yose nabonye ku rupapuro. Namaze umunsi wose ntashobora kuvuga. Mu gitondo cya kare cy’umunsi wakurikiyeho umutima wanjye wuzuye ibyishimo, maze ururimi rwanjye ruragobodoka mpimbaza Imana. Nyuma y’ibyo, sinongeye guhangara gushidikanya imbaraga z’Imana cyangwa ngo ngire n’akanya gato ndwanya imbaraga y’Imana kabone n’ubwo abandi bagira uko bantekereza.IZ 40.2
Mu 1846, ubwo nari ahitwa Fairhaven ho muri Leta ya Masashiseti (Massachusetts), murumuna wanjye (wakundaga kumperekeza aho ngiye hose), umuvandimwe A, na musaza wanjye G., twese twafashe ubwato twerekeza mu kirwa cy’Uburengerazuba ngo dusure umwe mu miryango yaho. Igihe twatangiraga urugendo, hari mu gicuku. Ubwo umuraba wahagurukaga ukadutungura, twari tumaze kugenda urugendo rugufi. Warahoreye kandi imirabyo irarabya, maze imvura itangira kutunyagira imeze nk’amasoko adudubiza. Byagaragaraga neza ko tugomba kurohama keretse gusa turamutse dutabawe n’Imana.IZ 41.1
Napfukamye mu bwato maze ntangira gutakambira Imana ngo iturokore. Maze aho kuri iyo mivumba yadukozaga hirya no hino ubwo amazi yari yazamutse yenda kurengera ubwato twarimo, najyanwe mu iyerekwa maze mbona ko bidatinze agatonyanga kose kagiye gukama ntiturohame kuko ari bwo umurimo wanjye wari utangiye. Nkimara kuva mu iyerekwa, ubwoba bwose nari mfite bwarayoyotse maze turaririmba dusingiza Imana. Ka kato kacu gato kahindutse nk’urusengero rw’abasare rureremba. Umwanditsi w’ikinyamakuru cyitwaga Integuza yo kugaruka kwa Yesu yavuze ko amayerekwa yanjye ari ayaturutse ku gukorerwaho gahunda zituma umuntu ata ubwenge. Ariko ndamubaza nti, “Ni ayahe mahirwe yariho yari gutuma hakorwa izo gahunda mu gihe cyari kimeze nka kuriya?” Umuvandimwe wanjye G. yari afite uburyo bwose bwo kwita kuri ubwo bwato. Yagerageje gutsika ubwato ariko birananirana. Igihe ka kato kacu gato kateraganwaga n’umuraba kandi kagatwarwa n’umuyaga hari hijimye ku buryo tutashoboraga kureba ku mpera z’ubwato. Bidatinze, igitsikabwato cyarafashe maze umuvandimwe G. aratabaza. Kuri icyo kirwa hari inzu ebyiri gusa, maze tubona turi hafi y’imwe muri zo nyamara siyo twifuzaga kugeraho. Ab’umuryango bose bari bagiye kuryama uretse ko kubw’amahirwe umwana muto yumvise ijwi ritabariza mu mazi. Bidatinze se yaje kudutabara, maze adushira mu kato gato atujyana ku nkombe. Twamaze hafi iryo joro ryose dushima Imana kandi tuyisingiriza ineza itarondoreka yatugiriye.IZ 41.2