Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INYANDIKO Z’IBANZ

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ibyago by’imperuka n’urubanza

    Mu Nteko Nkuru Rusange y’abizera ukuri kw’iki gihe yabereye ahitwa Sutton ho muri Vermont mu kwezi kwa Nzeri 1850, neretswe ko Yesu namara kuva mu buturo bwera, ibyago birindwi by’imperuka bizasukwa. Umumarayika yaravuze ati: “Uburakari bw’Imana n’ubw’Umwana w’Intama nibwo buzatera kurimbuka n’urupfu rw’inkozi z’ibibi. Kubw’ijwi ry’Imana, abera bazahinduka abanyambaraga kandi batere ubwoba nk’ingabo zitwaje inkota, ariko icyo gihe ntibazarangiza urubanza nk’uko rwanditswe. Irangizarubanza rizaba ku iherezo ry’imyaka igihumbi.”IZ 63.1

    Abera nibamara kwambikwa kudapfa bakazamuranwa na Yesu, nibamara guhabwa inanga zabo, amakanzu yabo n’amakamba yabo maze bakinjira mu murwa wera, Yesu n’abera bazicara bace imanza. Ibitabo birabumburwa — igitabo cy’ubugingo n’igitabo cy’urupfu. Igitabo cy’ubugingo cyanditswemo imirimo myiza y’abera; naho igitabo cy’urupfu cyanditswemo imirimo mibi y’inkozi z’ibibi. Ibyo bitabo byagereranyijwe n’igitabo shingiro ari cyo Bibiliya, kandi abantu bacirwa imanza hakurikijwe ibyanditswe muri icyo gitabo. Abera bafatanyije na Yesu baca imanza z’inkozi z’ibibi zapfuye. Umumarayika yaravuze ati: “Itegereze, abera bafatanyije na Yesu gucira imanza inkozi z’ibibi hakurikijwe ibyo zakoze zikiriho, kandi icyo zizahembwa mu gihe cy’irangizarubanza cyandikwa imbere y’amazina yazo.” Ibi nabonye byari umurimo Yesu azafatanya n’abera igihe cy’imyaka igihumbi bakiri mu Murwa Wera mbere y’uko umanuka ukaza ku isi. Ku iherezo ry’imyaka igihumbi, Yesu, abamarayika hamwe n’abera bose bava mu Murwa Wera, maze ubwo yamanukanaga nabo aza ku isi, abanyabyaha bapfuye barazuka, kandi n’abantu “bamucumise,” barazuka bamubonera kure ari mu ikuzo rye ari kumwe n’abamarayika n’abera, bituma baboroga cyane kubera kumubona.” Bazabona inkovu z’imisumari mu biganza bye no ku birenge bye, n’aho bamuteye icumu mu rubavu. Inkovu z’imisumari n’iz’icumu ni zo zizaba ikuzo rye. Ku iherezo ry’imyaka igihumbi ni ho Yesu azahagarara ku musozi wa Elayono, maze uwo musozi ugasaduke uhinduke ikibaya kinini. Icyo gihe abanyabyaha bazaba bamaze kuzuka ni bo bazahunga. Umurwa Wera uzamanuka uhagarare muri icyo kibaya. Icyo gihe Satani azuzuza umwuka we muri abo banyabyaha. Azabashyeshyenga ababwira ko ingabo ziri muri uwo murwa ari nkeya, kandi ko ingabo ze ari nyinshi cyane, ndetse ko bashobora gutsinda abera bakigarurira uwo murwa. IZ 63.2

    Igihe Satani yakoranyaga ingabo ze, abera bari bibereye mu murwa, bitegereza ubwiza n’icyubahiro bya Paradizo y’Imana. Yesu niwe wari imbere abayoboye. Mu kanya gato, wa Mukiza mwiza yakuwe mu itsinda ryacu; ariko bidatinze twumva ijwi rye ryiza rivuga riti: “Nimuze mwebwe abo Data yahaye umugisha, muragwe ubwami bwabateguriwe uhereye ku kuremwa kw’isi.” Twateraniye aho Yesu ari maze igihe yakingaga amarembo y’umurwa umuvumo usukwa ku banyabyaha. Amarembo yarakinzwe. Nuko abera bagurukisha amababa yabo barazamuka bajya hejuru y’inkike z’umurwa. Yesu yari ari kumwe nabo; ikamba rye ryararabagiranaga cyane kandi rifite ubwiza. Ryari ikamba riteretse mu rindi bityo bityo yose akaba arindwi. Amakamba y’abera yari akozwe muri zahabu itunganyije neza, atatsweho inyenyeri. Mu maso habo harabagiranaga ikuzo kuko bari mu gicucu cya Yesu; kandi ubwo bazamukanaga bakajya hejuru y’uwo murwa, nasabwe n’ibyishimo by’ibyo nabonaga.IZ 63.3

    Abanyabyaha babonye ko basigaye, maze umuriro wari uturutse ku Mana ubasukwaho urabakongora. Ibi byari irangizarubanza. Abanyabyaha bagezweho n’igihano cy’urubanza baciriwe na Yesu afatanyije n’abera muri cya gihe cy’imyaka igihumbi. Wa muriro uturutse ku Mana ugatwika abanyabyaha ni nawo wejeje isi. Imisozi y’ibihanamanga yakongowe n’ubushyuhe bwinshi cyane, ikirere nacyo ndetse n’utwatsi twose tumera ku misozi birakongoka. Nuko dukingurirwa umurage imbere yacu. Wari mwiza cyane kandi uhebuje bitangaje, maze turagwa isi yose yari imaze kugirwa nshya. Twese twateye hejuru n’ijwi rirenga tuti: “Ikuzo ribe iry’Imana; Haleluya!”IZ 64.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents