Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INYANDIKO Z’IBANZ

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igihe cyo guteranyirizwa hamwe

    Ku wa 23 Nzeri, Uwiteka yanyeretse ko yarambuye ukuboko kwe ubwa kabiri kugira ngo agarure abasigaye b’ubwoko bwe, kandi ko umwete ugomba gukubwa kabiri muri iki gihe cyo guteranyirizwa hamwe. Mu gihe cyo gutatana, Abisirayeli barakubiswe kandi barasandazwa, ariko ubu mu gihe cyo guteranyirizwa hamwe, Imana izomora kandi ikusanye ubwoko bwayo. Mu gihe cyo gutatana, imbaraga zakoreshejwe mu kwamamaza ukuri zagize umusaruro muke. Zageze kuri bike cyane ndetse hari ubwo zitigeze zigira n’icyo zigeraho. Nyamara mu gihe cyo guteranyirizwa hamwe, ubwo Imana izaba yarambuye ukuboko kwayo kugira ngo ikusanye ubwoko bwayo, imbaraga zo kwamamaza ukuri zizagera ku musaruro ugamijwe. Abantu bose bagomba kunga ubumwe maze bakaba abanyamwete mu murimo. Nabonye ko byari ikosa ku muntu uwo ari we wese kugira ngo avuge kuby’itatanywa abigira urugero akoresha ngo atuyobore muri iki gihe cyo guteranyirizwa hamwe; kuko niba nta kindi Imana yadukorera kirenze icyo yakoze icyo gihe, Isirayeli ntishobora guteranyirizwa hamwe. Nabonye ko imbonerahamwe yakoreshejwe mu 1843 yari iyobowe n’ukuboko k’Uwiteka, kandi ko idakwiriye guhindurwa. Nabonye ko imibare yagaragaraga kuri yo yari iri nk’uko Imana yabishakaga kandi ko ukuboko kwayo kwari kuyihagarikiye ndetse gutwikira ikosa ryari riri mu mibare imwe kugira ngo he kugira umuntu n’umwe uribona kugeza igihe ukuboko k’Uwiteka kwakuriweho. 45Ibi byerekeza ku mbonerahamwe yakoreshwaga mu ivugabutumwa ryabagaho mu 1843, kandi yerekezaga mu buryo bwihariye ku mibare y’ibihe by’ubuhanuzi nk’uko iyo mibare yagaragaraga kuri iyo mbonerahamwe. Interuro ikurikira iyi itangirwa ubusobanuro isobanura ko hari ikosa Imana yemeye ko ribaho. Nyamara ntabwo ibyo bibuza ko hatangazwa imbonerahamwe yagombaga gukosora ikosa nyuma yo kurangira kw’ivugabutumwa ryo mu 1843, kandi imibare y’imbonerahamwe yakoreshejwe icyo gihe yakosoraga iryo kosa.IZ 78.1

    Noneho nabonye ibifitanye isano n’igitambo “cya buri munsi” (Daniyeli 8:12) ko ijambo “igitambo” ryatanzwe n’ubwenge bwa muntu, ndetse ko ritaboneka mu nyandiko, kandi ko Imana yahaye ubusobanuro nyakuri bwaryo abantu batanze umuburo w’igihe cy’urubanza. Mbere y’umwaka wa 1844, ubwo habaga kwishyira hamwe, hafi y’abantu bose bari bashyize hamwe ku byerekeye ubusobanuro nyabwo bw’ijambo “buri munsi”; ariko mu gihe cy’urujijo rwatangiye mu 1844, habayeho kwemera ibindi bitekerezo bityo hakurikiraho umwijima n’urujijo. Kuva mu 1844 ntabwo igihe cyigeze kiba ikigeragezo, kandi nta na rimwe kizigera cyongera kuba ikigeragezo.IZ 78.2

    Uwiteka yanyeretse ko ubutumwa bwa marayika wa gatatu bugomba kugenda, maze bukamenyeshwa abana b’Uwiteka batatanye, nyamara ntibugomba gushingira ku gihe. Nabonye ko abantu bamwe batwarwaga mu buryo butari ukuri, bikomotse ku gihe cyo kubwiriza. Nyamara ubutumwa bwa marayika wa gatatu burakomeye cyane kurusha uko igihe gishobora kuba. Nabonye ko ubu butumwa bushobora guhagarara ku rufatiro rwabwo bwite ntibwigere bukenera igihe kugira ngo bubashe kugira imbaraga; ndetse ko buzagenda mu mbaraga zabwo nyinshi bugakora umurimo wabwo, kandi buzihutishwa nyamara mu buryo butunganye.IZ 78.3

    Neretswe bamwe bari mu makosa akomeye yo kwizera ko ari inshingano yabo kujya muri Yerusalemu ya kera, 46Inshingano yo kujya i Yerusalemu. Madamu Ellen G. White aravuga ku bitekerezo by’ubuyobe byemerwaga n’abantu bake muri kiriya gihe. Mu mwaka wakurikiyeho, mu kinyamakuru cyitwaga Urwibutso n’Integuza cyo kuwa 7 Ukwakira 1851, James White yandika ku “bitekerezo birangaza kandi bidafite icyo byungura birebana na Yerusalemu ya kera n’ibindi., byariho muri kiriya gihe.” Hariho n’izindi ngingo z’inzaduka zari zaratwaye bamwe zavugaga ko abera bagomba kujya i Yerusalemu ya kera n’ibindi. kandi bagatekereza ko bafite umurimo wo kuhakorera mbere y’uko Umukiza Yesu agaruka. Igitekerezo nk’icyo cyaziye kugira ngo intekerezo n’ibyo abantu barangamiye biteshuke ku murimo Umukiza yatanze ugomba gukorwa muri iki gihe mu rwego rw’ubutumwa bwa marayika wa gatatu; kuko abantu bibwira ko bagomba kubanza kujya i Yerusalemu ari ho bazerekeza intekerezo zabo kandi umutungo wabo nawo bazawimana ngo we gukoreshwa umurimo wo kwamamaza ukuri kw’iki gihe. Uwo mutungo bawukoresha bajya i Yerusalemu kandi bajyanayo n’abandi. Nabonye ko uwo mugambi nta kintu cyiza wazageraho, kandi ko byazafata igihe kirekire kugira ngo Abayahudi bake cyane babashe kwizera n’ubwo byaba kuza kwa mbere kwa Kristo nkanswe kugaruka kwe. Nabonye ko Satani yashutse bikomeye bamwe kuri iyi ngingo kandi ko abantu benshi babazengurutse muri iki gihugu bashoboraga gufashwa nabo ndetse bagaterwa kubahiriza amategeko y’Imana, nyamara abo bantu bararetswe ngo barimbuke. Nabonye na none ko Yerusaremu ya kera itazongera kubakwa; kandi ko Satani yakoraga uko ashoboye kose kugira ngo ayobore intekerezo z’abana b’Imana muri ibi bintu biriho muri iyi minsi, mu gihe cy’ikusanya agira ngo ababuze kwerekeza umutima wabo wose mu murimo ugomba gukorerwa Umukiza muri iki gihe, kandi abatere gusuzugura imyiteguro ikenewe y’umunsi w’Uwiteka.IZ 79.1

    Ncuti musomyi: Kwiyumvamo ko mfite inshingano ku bavandimwe banjye mu kwizera, ndetse n’icyifuzo cy’uko amaraso y’abantu atazambarwaho ni byo byanteye kwandika iki gitabo gito. Nzi neza ukutizera kwerekeye amayerekwa kuri mu ntekerezo z’abantu benshi. Nzi kandi ko benshi bahamya ko bategereje Kristo ndetse bakanigisha ko turi “mu minsi ya nyuma” bose bitwa aba Satani. Niteze ko hazabaho kundwanya kwinshi kuvuye kuri bene abo, kandi iyo ntumva ko Uwiteka yabinsabye, ntabwo mba narashyize ibitekerezo byanjye ku mugaragaro kuko bishoboka ko bizabyutsa urwango no gusuzugurwa na bamwe. Nyamara ntinya Imana cyane kurusha abantu.IZ 79.2

    Igihe cya mbere Imana yampaga ubutumwa bwo kubwira ubwoko bwayo, byarankomereye kugira ngo mbutangaze, kandi akenshi nabashije kubutwara buhoro no kubworoshya uko nshoboye kose kubera gutinya kugira abo mbabaza. Kuvuga ubutumwa nk’uko Uwiteka yabumpaye byari ikigeragezo gikomeye. Sinigeze ntekereza ko ntari umwiringirwa ndetse sinabonaga icyaha n’akaga biri muri iyo mikorere kugeza ubwo mu iyerekwa najyanywe imbere ya Yesu. Yanyitegerezanyije kwijima mu maso maze ahita akebuka ntiyongera kundeba. Ntabwo nashobora gusobanura ubwoba n’umubabaro nagize icyo gihe. Naguye imbere ye nubamye, ariko nta mbaraga nari mfite zo kuba nagira icyo mvuga. Mbega ukuntu nifuje kubona uwantwikira akampisha mu maso he handebaga nkagira ubwoba! Icyo gihe, nabashije gusobanukirwa ku rwego runaka uko abazarimbuka bazaba bamerewe ubwo bazaba bataka babwira imisozi n’ibitare bati: “Nimutugweho, muduhishe amaso y’Iyicara kuri iriya ntebe n’umujinya w’Umwana w’Intama.” Ibyahishuwe 6:16.IZ 79.3

    Ako kanya marayika yarampagurukije, maze mpita mbona ibintu bitoroshye gusobanura. Itsinda rinini ryanyujijwe imbere yanjye rifite umusatsi wapfutse n’imyenda by’ubushwambagara, kandi mu maso habo hagaragaraga ubwihebe n’agahinda. Baraje baranyegera maze bafata imyambaro yabo bayikuba ku yanjye. Nitegereje imyambaro yanjye ngiye kubona mbona yandujwe n’amaraso kandi ayo maraso yagendaga atobagura imyenda yanjye. Nongeye kwikubita hasi ku birenge bya marayika undinda mera nk’upfuye. Ntabwo nashoboraga gutanga urwitwazo na rumwe. Ururimi rwanjye rwananiwe kugira icyo ruvuga, maze nifuza kuva ahantu hera nk’aho. Marayika yongeye kumpagurutsa maze arambwira ati: “Ntabwo ibi ari ibikwerekeyeho, ariko binyujijwe imbere yawe kugira ngo bikumenyeshe uko ibyawe bizagenda niwirengagiza kubwira abandi ibyo Imana yaguhishuriye. Ariko nuba indahemuka ukageza imperuka, uzarya ku giti cy’ubugingo, unywe no ku mazi y’uruzi rw’ubugingo. Uzababara cyane, ariko ubuntu bw’Imana burahagije.” Nahise numva nshaka gukora ibintu byose Imana insaba gukora kugira ngo mbashe kwemerwa nayo kandi ne kugerwaho n’uburakari bwayo bukaze.IZ 80.1

    Nahoraga nshinjwa ibinyoma ko nigisha inyigisho z’ibinyoma zishingiye ku bupfumu n’ubushitsi. Ariko mbere y’uko umwanditsi w’Inyenyeri ya ku manywa nawe atwarwa n’ubwo buyobe, Uwiteka yanyeretse ingaruka zibabaje kandi mbi cyane zishobora kugera ku mukumbi zitewe n’uwo mwanditsi ndetse n’abandi mu gihe bigisha ibitekerezo by’ubupfumu no gukorana n’imyuka mibi. Incuro nyinshi nabonye Yesu mwiza, mbona ko ari umuntu ufatika. Namubajije niba Se na we ari umuntu kandi akaba afite ishusho imeze nk’iye. Yesu yaransubije ati: “Ngaragaza neza ishusho y’uko Data ari.” 47Umwanditsi w’ikinyamakuru : “Inyenyeri ya ku manywa.” Enock Jacobs yabaga muri Cincinnati, muri Leta ya Ohio kandi niwe wandikaga iki kinyamakuru. Iki kinyamakuru cyabaye kimwe mu binyamakuru bya mbere byamamaje ibyo kugaruka kwa Kristo. Uyu Enock Jacobs ni we Ellen Harmon yoherereje inkuri ivuga iyerekwa rye rya mbere mu mwaka wa 1845, ashaka kumuhumuriza. Ellen Harmon yari yamaze kubona Jacobs yari afite gushidikanya ko Imana ari yo yayoboraga mu byabaga ku bategereje. Muri iki kinyamakuru ni ho umwanditsi yasohoye iyerekwa rya mbere rya Ellen White, mu ngingo yacyo yo kuwa 24 Mutarama, 1846. Muri nimero yacyo yihariye yasohotse kuwa 7 Gashyantare, 1846, ni ho hasohowe ingingo itazibagirana yari yateguwe na Hiram Edson, F.B. Harn, na O.R.L. Crozier ku byerekeye ubuturo bwera bwo mu ijuru no kwezwa kwabwo. Iyi ngingo yashyiraga ahagaragara inyigishi Ibyanditswe bitanga ku byerekeye umurimo Kristo akorera ahera cyane ho mu buturo bwo mu ijuru kuva guhera kuwa 22 Ugushyingo 1844. Muri iki kinyamakuru kandi hasohotsemo ubutumwa bwa kabiri Ellen White yanditse. Ibyo Ellen White yavugaga yerekezaga ku bitekerezo Jacobs yari atsimbarayeho ndetse n’uko yari yarakiriye ubuyobe bwo kuvugana n’abadayimoni mu ishusho y’abapfuye.IZ 80.2

    Incuro nyinshi nabonye ko imitekerereze y’iby’imyuka yakuyeho ubwiza bwose bw’ijuru, kandi ko mu ntekerezo za benshi intebe y’ubwami ya Dawidi ndetse n’ubwiza bwa Yesu byakongokeye mu muriro w’iby’imyuka n’ubupfumu. Nabonye ko abantu bamwe bashutswe maze bakayoborwa muri ubu buyobe bazashyirwa mu mucyo w’ukuri, ariko kuri bo bizaba ari nk’ibidashoboka rwose gutsinda burundu imbaraga y’ubushukanyi iboneka mu kwizera imyuka n’ubupfumu. Bene abo bakwiriye gukora umurimo witondewe bakatura amakosa yabo kandi bakayazibukira burundu.IZ 81.1

    Ncuti musomyi, nkuragije Ijambo ry’Imana ngo abe ari ryo rigenga ukwizera kwawe n’ibyo ukora. Tuzacirwa urubanza n’iryo Jambo. Muri iri Jambo ni ho Imana yasezeraniye ko “mu minsi ya nyuma” izatanga amayerekwa, atari ayo kuba umugenga mushya wo kwizera, ahubwo ari ukugira ngo ubwoko bw’Imana bukomezwe kandi abatandukira ukuri kwa Bibiliya bakosorwe. Uko ni ko Imana yagenjereje Petero igihe yari igiye kumwohereza kubwiriza Abanyamahanga. (Ibyakozwe n’Intumwa 10).IZ 81.2

    Ku bantu bashobora kuzakwirakwiza iyi nyandiko nto, nshaka kubabwira ko igenewe abantu bamaramaje gusa. Ntabwo yagenewe abantu bashobora gusuzugura ibya Mwuka w’Imana.IZ 81.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents