Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INYANDIKO Z’IBANZ

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Umuseke urasira ku buturo

    Ariko noneho tugomba kugaruka ku bashikamye batajegajega ku byiringiro byabo by’uko ubuhanuzi bwasohoye kuri 22 Ukwakira 1844, kandi bari bafite intekerezo n’imitima bikingutse maze bakomeza urugendo, bimbika mu kuri kw’Isabato n’uk’ubuturo igihe umucyo wo mu ijuru wamurikiraga inzira banyuragamo. Aba bantu nta na hamwe babarizwaga ahubwo bari abantu cyangwa amatsinda mato cyane yabaga ari hirya no hino mu duce two hagati, mu majyaruguru no mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Leta Zunze ubumwe za Amerika.IZ 20.1

    Umwe muri iryo tsinda witwaga Hiramu Edisoni yari atuye ku nkengero ya Gibson hagati mu mujyi wa New York. Yari umuyobozi w’Abadiventisiti muri ako gace. Ku wa 22 Ukwakira 1844, abizera bateraniye mu rugo iwe ngo bategereze kugaruka k’Umwami Yesu. Bategereje icyo gihe gikomeye batuje kandi bihanganye. Ariko ubwo isaha ya mu gicuku yageraga maze bakabona ko umunsi bari biteze urangiye, byagaragaye ko Yesu ataraza vuba nk’uko bari barabyibwiye. Cyari igihe cyo gukorwa n’isoni gukomeye. Mu masaha ya mu gitondo kare kare, Hiramu Edisoni hamwe n’abandi bake barasohotse bajya aho yahunikaga imyaka kugira ngo basenge, maze bagisenga, yumva yijejwe ko umucyo uzaza kubamurikira.IZ 20.2

    Hashize akanya gato, igihe Edisoni n’incuti ye bambukaga umurima w’ibigori bajya gusura bagenzi babo b’Abadiventisiti, ukuboko kwabaye nk’ukumufashe ku rutugu. Yubuye amaso ngo arebe, nk’uri mu iyereka, abona ijuru rikinguwe, Kristo ari mu buturo bwo mu ijuru maze yinjira ahera cyane aho yari agiye gutangirira umurimo wo kuvuganira ubwoko bwe, mu cyimbo cyo kuva ahera cyane ngo aze kwejesha isi umuriro nk’uko bari barigishije. Hiramu Edison, F.B. Hahn wari umuganga; na O.R.L. Frozier wari umwarimu, biganye Bibiliya ubushishozi maze bidatinze uko kwiga kubahishurira ko ubuturo bwagombaga kwezwa ku iherezo ry’imyaka 2300 atari isi, ko ahubwo ari ubuturo bwo mu ijuru, aho Kristo akorera ahera cyane ku bwacu. Uyu murimo wa Kristo wo kutubera umuhuza wabaye igisubizo ku ihamagara ry’” igihe cyo guca urubanza” ryumvikanye mu butumwa bwa marayika wa mbere (Ibyahishuwe 14:6,7). Bwana Frozier wari umwarimu, yanditse ibyo bavumbuye byose mu itsinda igihe bigiraga hamwe. Ibyo bavumbuye byaje gucapirwa hafi aho, maze hanyuma bicapwa mu buryo bwuzuye mu kinyamakuru cy’Abadiventisiti cyitwaga “Inyenyeri ya nimunsi” 14Day-Star , cyandikirwaga ahitwa Cincinnatti ho muri Leta ya Ohio. Ku itariki ya 7 Gashyantare 1846, umubare udasanzwe w’abantu wiyeguriye byimazeyo kwiga Bibiliya ku ngingo y’ubuturo bwera.IZ 20.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents