Kugeragezwa k’ukwizera kwacu
Muri iki gihe cy’ishungurwa, dukeneye guterana umwete no gukomezanya. Muri iki gihe ibishuko bya Satani birakomeye cyane kuruta uko byari bimeze mbere, kuko azi yuko igihe cye ari kigufi, kandi ko vuba aha bidatinze byose bizafatirwa umwanzuro, waba uw’ubugingo cyangwa uw’urupfu. Ntabwo ubu ari igihe cyo guheranwa no gucika intege n’ibigeragezo. Tugomba kwihanganira imibabaro yacu yose kandi tukiringira byimazeyo Imana ya Yakobo ari yo Ishoborabyose. Imana yanyeretse ko ubuntu bwayo buhagije mu bigeragezo byacu byose, kandi nubwo byaba bikomeye cyane kurusha uko byari bimeze mbere, nyamara niba twiringiye Imana by’ukuri, dushobora gutsinda ibishuko byose kandi kubw’ubuntu bw’Imana tubisohokamo tunesheje.IZ 58.2
Nidutsinda ibigeragezo duhura nabyo kandi tukanesha imitego ya Satani, tuzihanganira kugeragezwa ko kwizera kwacu, kuko ari iby’igiciro cyinshi kurusha izahabu, bityo tuzaba dukomeye kandi twiteguye neza guhangana n’ibizakurikiraho. Nyamara nituramuka ducitse intege maze tugaha urwaho ibishuko bya Satani, tuzarushaho kuba abanyantege nke maze bitume tudahabwa ingororano z’ukugeragezwa kwacu ndetse ntituzaba twiteguye neza gutsinda ibizakurikiraho. Bityo rero, tuzarushaho kugenda ducika intege, kugeza ubwo tubaye imbohe za Satani nk’uko abyifuza. Tugomba kwambara intwaro zose z’Imana kandi igihe cyose tugahora twiteguye guhangana n’imbaraga z’umwijima. Igihe ibishuko n’ibigeragezo bidusatira cyane, nimucyo dusange Imana maze tuyitakambire mu masengesho. Ntabwo izatureka ngo tugende amara masa, ahubwo izatugirira ubuntu kandi iduhe imbaraga zo gutsinda no kumenagura imbaraga z’umwanzi. Iyaba abantu bose babonaga ibi bintu nk’uko biri kandi bakihanganira ibirushya nk’abasirikari beza ba Yesu! Icyo gihe ubwoko bw’Imana bwajya mbere, bukomereye mu Mana no mu mbaraga z’ubushobozi bwayo.IZ 58.3
Imana yanyeretse ko yahaye ubwoko bwayo igikombe gisharira bugomba kunywaho kugira ngo ibweze kandi ibuboneze. Ni ikinyobwa gisharira, kandi bashobora kugitera kurushaho gusharira kubwo kwivovota, kwinuba no kwiganyira. Ariko abakira icyo gikombe muri ubwo buryo bagomba kongera kubona ikindi gikombe, kuko icya mbere kitigeze gitera impinduka zari zigamijwe ku mutima. Kandi iyo icya kabiri kitegeze kigira icyo kibamarira, bagomba kubona ikindi, kigakurikirwa n’ikindi kugeza ubwo kizateza impinduka zikenewe, bitaba ibyo bagasigwa banduye, badatunganye mu mutima. Nabonye ko iki gikombe gisharira gishobora kuryoshywa no kwihangana, gushikama no gusenga, kandi ko kizateza impinduka zigamijwe ku mitima y’abantu bacyakira, kandi Imana izubahwa ikuzo. Ntabwo kuba Umukristo no kuba waramaze kwiyegurira Imana no kwemerwa nayo ari ikintu cyoroshye. Imana yanyeretse bamwe bavuga ko bizera ukuri kw’iki gihe, nyamara imibereho yabo ntihamanye n’ibyo bavuga bizera. Urugero rwabo rwo kubaha Imana ruri hasi cyane, kandi bari kure cyane y’ubutungane buvugwa na Bibiliya. Bamwe bajya mu biganiro bipfuye kandi bidashyitse, naho abandi bagashyira hejuru inarijye. Ntitugomba kwitega ko tuzinezeza, tukabaho kandi tugakora nk’uko ab’isi bagenza, ngo dushake ibinezeza byayo kandi ngo tunezezwe no kugira incuti z’isi, kandi ngo tuzimane na Yesu mu bwiza bwe.IZ 59.1
Niba tuzanasangira na Kristo ikuzo rye mu isi izaza, tugomba gusangira imibabaro kuri iyi si. Niba dushaka inyungu zacu bwite, tugashaka uko turushaho kwishimisha ubwacu aho gushaka uko dushimisha Imana kandi tugashyira imbere umurimo wayo w’agaciro wononekara, tuzaba tutayihesheje icyubahiro ndetse tudahesheje agaciro umurimo wayo wera tuvuga ko dukunda. Dusigaranye igihe gito tugomba gukoreramo Imana. Nta kintu na kimwe gikwiriye gukundwa cyane ngo kirutishwe agakiza k’umukumbi wa Yesu utatanye kandi umerewe nabi. Abagirana n’Imana isezerano kubw’igitambo ubu, bidatinze bagiye guhurira imuhira maze basangire ingororano ihebuje ndetse bimane nayo ubwami bushya bw’iteka ryose.IZ 59.2
Nimureke twese tugire imibereho nk’iyo Uwiteka ashaka kandi tugaragarishe imibereho igendera kuri gahunda ndetse n’ibiganiro byubahisha ko twabanye na Yesu, kandi twerekane ko turi abayoboke ba Yesu b’abagwaneza kandi bicisha bugufi. Tugomba gukora hakiri ku manywa kuko umwijima w’imibabaro n’akaga nuza, tuzaba twakererewe gukorera Imana. Yesu ari mu rusengero rwe rwera kandi ubu azemera ibitambo byacu, amasengesho yacu no kwatura amafuti yacu n’ibyaha byacu kwacu, kandi azababarira ibicumuro byose bya Isirayeli kugira ngo bikurweho burundu mbere y’uko ava mu buturo. Igihe Yesu azaba avuye mu buturo, abazaba ari abera banakiranuka bazakomeza babe abera bakiranuka; kuko icyo gihe ibyaha byabo bizaba byakuweho, kandi bazashyirwaho ikimenyetso cy’Imana ihoraho. Ariko abakiranirwa kandi banduye bazakomeza kuba abakiranirwa kandi banduye; kuko nta Mutambyi uzaba akiri mu buturo ngo abatambire ibitambo, ageze imbere y’intebe ya Se kwatura kwabo n’amasengesho yabo. Nicyo gituma ikigomba gukorwa kugira ngo abantu babashe kurokoka umujinya ukomeye ugiye gutera kigomba gukorwa Yesu atarava ahera cyane h’ubuturo bwo mu ijuru.IZ 60.1