Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Abaganga N’abagabura Bahamagariwe Kwiyanga

    Ndumva mfite ubwuzu bwo kubandikira muri iki gitondo no kubasaba ko mufata abantu bose mu buryo bukwiriye nta busumbane. Naburiwe ko hari akaga kari mu buryo ufata abaganga bamwe kandi bukazabakomeretsa. Tugomba gukora ibyo dushoboye byose dushyigikira impano yo kubwiriza ubutumwa kandi tukanashyigikira impano y’abaganga tubaha uburyo budahindagurika bwo gukora neza, nyamara hari urubibi tudakwiriye kurenga.UB2 156.4

    Igihe twageragezaga gushaka umuganga ugomba kuba umuyobozi mukuru w’abaganga mu bitaro bya Loma Linda, umuganga umwe ufite ubunararibonye yemeye kuza ariko hari ibyangombwa yadusabye kuzuza. Yatubwiye umushahara agomba guhembwa kuri uwo murimo we kandi avuga ko adashobora kuza gukorera umushahara uri munsi y’uwo. Abantu bamwe batakereje ko dukwiriye kwemerera uwo muganga ibyo yasabye bitewe n’uko byagaragaraga ko kubona undi bitari byoroshye. Nyamara nabwiye umuvandimwe wacu [JA] Burden nti, “Gukoresha uyu muganga no kumuhemba umushahara ungana utyo ntibyaba byiza mu gihe abandi bakorana ubudahemuka bahembwa umushahara muto. Ibi nta butabera bwaba burimo kandi Uwiteka yampaye amabwiriza ko tudakwiriye kwemera iryo vangura.”UB2 156.5

    Uwiteka asaba kwiyanga mu murimo we, kandi iri tegeko rireba abaganga kimwe n’abagabura. Imbere yacu hari umurimo ukomeye usaba umutungo, kandi tugomba kurarikira abasore kuza mu murimo ngo baze bakore nk’abagabura n’abaganga, bidatewe n’imishahara y’ikirenga ahubwo bitewe n’ubukene bukomeye bw’umurimo w’Imana. Ntabwo Uwiteka anezezwa n’uyu mwuka wo gushaka imishahara y’ikirenga. Dukeneye abaganga n’abagabura bafite imitima yeguriwe Imana kandi bafatira gahunda bagenderaho ku Muvugabutumwa w’Umuganga uruta abandi wigeze uba kuri iyi si. Nimureke bitegereze imibereho ye yo kwiyanga maze bitange banezerewe kugira ngo abandi bakozi benshi babashe kujya mu murimo wo kubiba imbuto y’ubutumwa bwiza. Abantu bose nibakora muri uyu Mwuka, hazasabwa imishahara mito.UB2 157.1

    Abantu bamwe batsinzwe n’iyi ngingo. Imana yarabahiriye ibaha ubushobozi bwo gukora umurimo ushimwa, nyamara bananiwe kwiga ibyigisho by’iby’ubukungu, kwiyanga no kugendana n’Imana bicishije bugufi. Ibyifuzo byabo basaba imishahara minini byarubahirijwe maze bahinduka abasesagura umutungo. Babuze ibyiza bagombye kuba barabonye kandi ukuboko kw’Imana gukunguhaye ntikwabanye nabo... Mwitondere gushyira icyizere gikomeye ku bantu basaba imishahara minini kugira ngo babone kwinjira mu murimo w’Imana. Ibi mbibandikiye nk’umuburo. — Letter 330, 1906.UB2 157.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents