Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 5 — Ibitangaza Si Igihamya Cyo Kwemerwa N’imana

    Ntimushakishe Ibikorwa Bitangaje

    Reka ntihakagire abantu bemera igitekerezo kivuga ko imbaraga zidasanzwe cyangwa ibikorwa bitangaje ari igihamya cy’uko umurimo wabo cyangwa ibitekerezo byabo ari iby’ukuri. Nidukomeza gushyira ibyo bintu imbere y’abantu, bizatera ingaruka mbi, n’amarangamutima adakwiriye. Imana yasezeranye imikorere nyakuri ya Mwuka Muziranenge mu mitima y’abantu kugira ngo atume habaho umusaruro ukwiriye binyuze mu Ijambo ry’Imana. Kristo yavuze ko Ijambo ry’Imana ari umucyo n’ubugingo. «Kuko isi izakwirwa no kumenya ubwiza bw’Uwiteka, nk’uko inyanja y’amazi isendera» (Habakuki 2 :14). Satani azakoresha uburyo bukomeye bwo kwiyoberanya kugira ngo yinjize ibihimbano by’abantu byambaye imyenda y’abamarayika. Nyamara umucyo uva mu ijambo ry’Imana umurika mu mwijima, kandi Bibiliya ntizigera na rimwe isimburwa n’ibikorwa by’ibitangaza. Ukuri nubwo kwagwa , kugomba gushakishwa nk’ubutunzi buhishwe. Ntabwo kumurikirwa gutangaje kuzatangwa kutavuye mu Ijambo ry’Imana, cyangwa ngo kurisimbure. Mushikame ku Ijambo ry’Imana, muryakire kuko ari ryo rizahesha abantu ubwenge bubageza ku gakiza. Ubu nibwo busobanuro bw’amagambo Kristo yavuze ku byerekeye kurya umubiri we no kunywa amaraso ye. Yaravuze ati, «Ubu nibwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye ari we Yesu Kristo. » (Yohana 3 :17)UB2 39.1

    Tuzahura n’abavuga ibinyoma ; abahanuzi b’ibinyoma bazaduka, hazabaho inzozi n’amayerekwa by’ibinyoma ; ariko mubwirize Ijambo ry’Imana, ntimutandukane n’ijwi ry’Imana rivugira mu Ijambo ryayo. Ntimugire icyo mukundira kubayobya intekerezo. Ibitangaza, ibintu by’agahano bizabaho kandi bigaragazwe. Binyuze mu bushukanyi bwa Satani, ibitangaza bikomeye, ibyo abantu bihimbiye bizemerwa. Mwitondere ibi byose.UB2 39.2

    Kristo yatanze umuburo kugira ngo hatagira umuntu n’umwe wemera ikinyoma mu mwanya w ‘ukuri. Umuyoboro umwe rukumbi Mwuka akoreramo ni ukuri...Ukwizera kwacu n’ibyiringiro byacu ntibishingiye ku marangamutima ahubwo bishingiye mu Mana. -Letter 12, 1894. (Ibaruwa 12, 1894)VUB2 39.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents