Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Imanairebaibihishwe

    Aya mashyirahamwe atayoborwa n’urukundo no kubaha Imana, ntabwo azatunganira umuntu. Ubucuruzi bwinshi bw’ayo mashyirahamwe buhabanye n’ubutabera no gukorera mu mucyo. Umuntu ufite amaso aboneye abasha kubona ikibi, ntabwo ashobora kugira uruhare mu bintu byinshi bibera muri aya mashyirahamwe. Ubwenge bwawe ubwabwo buzaguhamiriza ukuri kw’ibyo mvuga. Muri ayo mashyirahamwe, impano n’ubuhanga ndetse n’ubushobozi bwo kuvumbura Imana yahaye abantu akenshi birahindurwa bikaba ibikoresho byo guteza umubabaro, ubugome no kwikanyiza bariganya bagenzi babo.UB2 104.1

    Nyamara abagize aya mashyirahamwe bahakana ibi. Ariko Imana ireba hirya y’isura inejeje kandi ikurura, ikareba amabanga, imigambi ihishwe ndetse n’imikorere nyakuri y’ayo mashyirahamwe. Nubwo amwe muri ayo mashyirahamwe ajya yitwaza Ijambo ry’Imana akarigira ishingiro ryayo, ahabanye n’amahame y’ubutungane. Indahiro abantu bahatirwa n’amwe mu mabwiriza y’ayo mashyirahamwe zisaba ko iyo hari amabanga yabo yamenwe byicisha uwayamennye. Nyamara hari n’bindi bihe abagize ayo mashyirahamwe barahirira guhishira abakoze amarorerwa. Abanyuranije n’ayo mabwiriza babakorera ibihabanye cyane n’amategeko y’Imana.UB2 104.2

    Ntabwo dushobora guteshuka ku kuri cyangwa ngo twitandukanye n’amahame atunganye tutihakanye Yesu we mbaraga zacu, gukuranuka kwacu ndetse no kwezwa kwacu. Twari dukwiriye kwemera tudashidikanya ko ikintu cyose mu buryo ubwo ari bwo bwose kidutandukanya n’ukuri n’ubutabera binyuze mu bufatanye n’imikoranire n’abantu kidashobora kutuzanira inyungu kandi ko gisuzuguza Imana mu buryo bukomeye. Imana yanga urunuka uburyo bwose bwo guhisha ukuri cyangwa gutwikira icyaha.UB2 104.3

    Uburiganya buba bwihishe muri ayo mashyirahamwe akora rwihishwa, kandi nta muntu n’umwe ushobora kwifatanya nayo ngo abe uw’umudendezo imbere y’Imana n’ijuru. Kamere yo gukora ibyiza irasigingira ikagera ku rwego rw’ibyo Imana ivuga ko bidatunganye bihabanye n’ubushake bwayo ndetse n’amategeko yayo. Umuntu uvuga ko akunda Imana, ashobora gushyirwa mu myanya y’icyubahiro muri aya mashyirahamwe, nyamara mu maso y’Imana aba yikojeje isoni nk’Umukristo kandi akarushaho kwitandukanya n’amahame yo gukiranuka n’ubutungane nyakuri. Aba yangiza imbaraga ze kandi zaraguzwe amaraso ya Yesu. Aba agurishirije ubugingo bwe,abutesheje agaciro.UB2 104.4

    Mu rurubanza rwayo rukiranuka, Imana izashyira iherezo kuri ayo mahyirahamwe yose; kandi igihe urubanza ruzashingwa ibitabo bikabumburwa, hazabaho guhishurwa k’uko kwishushanya na Kristo kw’ayo mashyiraahmwe yose. Abantu bahitamo kwifatanya n’ayo mashyirahamwe akora rwihishwa baba baramya ibigirwamana bidatekereza kandi bidafite ubushobozi bwo guhira no gukiza ubugingo nk’uko ibigirwamana by’Abahindu bimeze.UB2 104.5

    Ayo mashyirahamwe atanga inyungu zigaragara ko mu mirebere ya kimuntu ari imigisha ikomeye, nyamara atari yo ubigenzuje urugero rw’Imana. Inyuma y’izo nyungu zabo zigaragara haba hihishe intumwa za Satani. Uko hari inyungu nyinshi zinjira mu butunzi bwabo, ni na ko ibibi bizivamo birushaho gukomera no gushinga imizi. Uramutse ukurikiranye inkomoko y’indamu mbi zakungahaje aya mashyirahamwe, wasanga ari umuvumo. Ku byerekeranye n’aya mashyirahamwe, amagambo Elifazi yabwiye Yobu ni ay’ukuri: “Nabonye umupfapfa ashora imizi, ariko muri ako kanya mvuma ubuturo bwe” (Yobu 5:3). Ayo mashyirahamwe ni imitego Satani yateguriye kurohamo abantu.UB2 105.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents