Ingororano Y’ubudahemuka
Uzarwana urugamba rukomeye mu mutima wawe n’imbaraga z’umubi. Wumvise ko hariho umurimo ukomeye ugomba gukora, ariko, iyaba wabashaga gutangira umurimo uri imbere yawe maze ukawukorana ubudahemuka, udashaka gukuza inarijye mu buryo ubwo ari bwo bwose, amahoro n’ibyishimo byaza mu mutima wawe biboneye cyane, bikungahaye kandi binyuze kurusha abanesha urugamba mu ntamabara zo mu isi. Kubaho dukorera Imana kandi tugakoreha igihe cyacu n’ubushobozi bwacu ukodushoboye kose, ni ugukurira mu buntu no kumenya. Ibi dushobora kubikora kuko ari umurimo wacu. Mugomba kwitandukanya n’ibibazo byo gushidikanya maze mukagira ukwizera gushyitse kwerekeye ukuri kw’inshingano Imana yabahaye kugira ngo mugere ku ntego mu murimo wanyu.UB2 131.4
Mu byishimo ari byo nsinzi ndetse n’ikuzo by’umurimo wanyu, mugomba guhora muteze amatwi mwiteguye gusubiza irarika ry’Umwami Imana muti, “Ndi hano, ba ari jye utuma” (Yesaya 6:8). Ndi hano Mwami n’imigambi myiza kandi yera y’umutima wanjye, akira umutima wanjye n’ibitekerezo byawo biboneye by’agaciro kenshi, nyakira kandi ungira ukwiriye gukora umurimo wawe.UB2 132.1
Ndakurarikira guhindukira vuba vuba uko ushoboye kose; tangira inshingano Imana yaguhaye kandi ushake kubonera n’ubutungane byo kweza iyo nshingano. Witinda, wihera mu rungabanagabo. Niba Uwiteka ari Imana, mukorere; ariko niba ari Baali mukorere. Ufite isomo ryo mu gihe cyashize ryo kwiringira Imana kugira ngo wongere wigire mu ishuri riruhije ry’umubabaro. Reka D. M. Canright yinjire muri Yesu....UB2 132.2
Dushobora guhamagarwa ngo ugira ubufasha dutanga mu kanya gato, kandi ntihazabaho n’umwe uzitaba iryo rarika. Reka ubu buzima buhishwe mu Mana n’izina ryawe ryandikwe mu ijuru kandi rye kwibagirana. Kurikira inzira ujyeaho Kristo akuyobora hose, kandi ureke ibimenyetso byasigaye aho wanyuze bibashe kuba ibimenyetso abandi babasha gukurikira mu mahoro bagenda mu nzira y’ubutungane.UB2 132.3
Mu nzira igana ku rupfu harimo imibabaro n’ibihano, harimo againda no kubona ibyo utari witeze, harimo imiburo ikomoka ku ntumwa z’Imana ibuza umuntu gukomeza, kandi Imana izatuma iyo nzira irushya abatumvira kandi binangira bashaka kwirimbura. Inzira izamuka igana ku bugingo buhoraho ni isoko y’ibyishimo ihembura abananiwe. Ibyishimo nyakuri kandi bishyitse by’umutima bitangira iyo Kristo we byiringiro by’umugisha yinjiye mu muntu. Niba uhisemo inzira Imana ikuyoboramo ubu, kandi ugakomeza ujya imbere ujya usanga ijwi rikurarikira gukora umurimo, ibirushya Satani yatubuye bikagaragara ko bikomeye imbere yawe bizayoyoka.UB2 132.4
Nta nzira itekanye, uretse igenda irushaho kugaragara neza kandi igororotse ari uko umuntu akomeza kuyikurikira. Rimwe na rimwe ikirenge gishobora kunyerera mu nzira nziza. Kugira ngo ugende udafite ubwoba, ugomba kumenya ko ikiganza cyawe gifashwe n’icya Kristo agikomeje. Ntabwo ugomba gutekereza n’akanya na gato ko nta kaga kagutegereje. Umunyabwenge ukomeye akora amakosa. Rimwe na rimwe umunyambaraga aragwaguza. Umupfapfa, uwiyiringira, uwigira mwiza, ukomeza kugenda mu nzira zabuzanijwe atumvira, akigira shyashya yibwira ko igihe ashakiye ashobora guhindura inzira yafashe, aba agenda mu nzira yuzuyemo imitego. Bashora kugwa rimwe bakabyuka, bagakosora ikosa bakoze ariko se ni bangahe batera intambwe imwe gusa ibayobya ikazabarimbuza by’iteka ryose.UB2 132.5
Niba wikinira utagaragaza igitekerezo n’umwanzuro wawe kugira ngo uronke ibyo utari kubona mu zindi nzira, niba kubw’uburyarya n’uburiganya uronka ibyajyaga guturuka mu kwihangana, kwiyuha akuya ndetse no kurwana intambara, uzafatwa mu mutego witeguriye kandi uzarimbuka atari kuby’ubugingo bwo kuri iyi si gusa ahubwo no kuby’ubugingo bw’igihe kizaza.UB2 133.1
Imana ikurinde kugira ngo utarohama mu byo kwizera. Reba kuri Pawulo; tegera amatwi amagambo ye yumvikana muri iki gihe cyacu: “Narwanye intambara nziza, narangije urugrndo, narinze ibyo kwizera. Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara si jye jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose” (2Timoteyo 4:7, 8). Iri ni ijwi ryo kunesha urugamba ryavuzwe na Pawulo. Mbese iryawe rizaba irihe? Noneho rero umukuru Canright, kubwo gukiza ubugingo bwawe ungera ufate ikiganza cy’Imana ukomeje, ndakwinginze. Ndananiwe ku buryo ntabasha kwandika byinshi. Ndagusabira ngo Imana ikurokore mu mutego wa Satani. -Letter 1, 1880. (Ibaruwa 1, 1880)UB2 133.2