Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kristo Umuntu W’icyitegererezo

    Mbese imibereho ya Kristo yari iyihe? Yasohozaga umurimo wamuzanye nk’icyitegererezo ubwo yakoraga ububaji, ntagaragarize abantu ibanga rikomeye ry’umurimo wamukuye mu ijuru, kugeza igihe yagenjeje amaguru, mu miraba y’inyanja ya Gaiileya cyangwa igihe yazuraga abapfuye, n’ igihe yapfaga nk’igitambo cy’abantu ku musaraba kugira ngo abashe kuzahura inyokomuntu yose ngo ayigeze ku bugingo bushya kandi butunganye. Yesu yabaye i Nazareti iminsi myinshi, atubahwa kandi atazwi kugira ngo isomo ryatangwaga n’urugero rwe rishobore kwigisha abagabo n’abagore uburyo bashobora kugenda bomatanye n’Imana no mu bintu bisanzwe byo mu mibereho ya buri munsi. Mbega uburyo byari bikojeje isoni bicishije bugufi nta gikundiro kibirangwamo kubona Umwami w’ijuru aca bugufi agakora ibitari bimukwiye kugira ngo abe umwe natwe. Yikururiyeho umutima w’ineza w’abantu bose agaragaza ko ashobora gusabana na bose. Abanyanazareti barashidikanije maze barabaza bati, “Mbese si we wa mubaji” (Mariko 6:3), mwene Yosefu na Mariya?UB2 128.1

    Ntabwo muri iki gihe ijuru ryitaruye isi kurusha igihe abantu basanzwe bakora imirimo isanzwe bahuraga n’abamarayika ku manywa y’ihangu, cyangwa igihe mu bibaya by’I Beterehemu ubwo abashumba bari barinze imikumbi yabo nijoro bumvaga indirimbo z’abamarayika bo mu ijuru. Ntabwo gushaka kwisumbukuruza ngo ube icyamamare ari byo bizakugira ukomeye mu maso y’Imana. Ahubwo imibereho yo kwicisha bugufi irangwa n’ubugwaneza, n’ubudahemuka ni yo izatuma urindwa mu buryo bw’umwihariko n’abamarayika bo mu ijuru. Icyitegererezo cyacu, Yesu Kristo, ntiyatekereje ko guhwana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa, ahubwo yafashe kamere yacu kandi amara hafi imyaka mirongo itatu mu mujyi ucuze umwijima w’I Galileya wari wihishe mu misozi. Yategekaga ingabo zose z’abamarayika, nyamara ntiyigeze asaba kuba ukomeye cyangwa ngo ashyirwe hejuru. Ku izina rye ntiyigeze yongeraho “Umwigisha ukomeye” kugira ngo yihimbaze. Yari umubaji, agakorera ibihembo, yari umugaragu w’abo yakoreraga, akerekana ko ijuru rishobora kuba hafi yacu mu migendere isanzwe mu buzima kandi ko abamarayika bazarinda intambwe z’abaza kandi bakagenda bumviye itegeko ry’Imana.UB2 128.2

    Mbega uburyo uwo mwuka ukwiriye kuba ku bavuga ko ari abayoboke be! Tugomba twese kugira ubushake bwo gukora no kwiyuha akuya kubera ko uru ari rugero Kristo yaduhaye mu mibereho ye. Iyaba mu bintu bisanzwe warabayeho kubw’Imana, ugakora umurimo wawe mu buryo butunganye kandi uri indahemuka igihe nta muntu wagombaga kukubwira ko wakoze neza, ntabwo wari kuba aho uri ubu. Wari ukwiriye gutuma imibereho yawe iba indakemwa kubw’amagambo avuganywe ubwenge, kubw’ibikorwa by’ubugwaneza bikozwe mu bwitonzi, kubwo kugaragaza ubugwaneza buri munsi, kubonera n’urukundo. Nkurikije umucyo wose wahawe, mfite ubwoba ko wakoze urugendo rwawe ruheruka. Wahaye Satani icyuho cyose.UB2 129.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents