Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Imana Izi Icyiza Kiruta Ibindi

    Kuwa 14 Nyakanga, 1892. Igihe umubabaro namaranye amezi menshi wangeragaho, natangajwe n’uko utahise unkurwaho ngo bibe igisubizo ku isengesho nasenze. Nyamara nasohorejwe isezerano rivuga ngo, “Ubuntu bwanjye buraguhagije” (2 Abakorinto 12:9). Ku ruhande rwanjye sinshobora gushidikanya. Amasaha namaze mfite uburibwe yabaye amasaha yo gusenga kubera ko nari naramenye uwo nkwiriye gutura imibabaro yanjye. Mfite amahirwe yo gusubiza imbaraga intege nke zanjye nishingikiriza ku mbaraga z’Imana zitagira iherezo. Uko bukeye bukira mpagarara ku rutare rukomeye rw’amasezerano y’Imana.UB2 191.2

    Umutima wanjye urangamira Yesu wuzuye ibyiringiro bitavugwa. Yesu azi ikimbereye cyiza cyane. Amajoro nararaga yari kuba amajoro y’ubwigunge iyo ntaza gusaba gusohorezwa iri sezerano ngo, “Kandi unyambaze ku munsi w’amakuba no ku w’ibyago , nzagukiza nawe uzanshimisha” (Zaburi 50:15).-Manuscript 19, 1892.UB2 191.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents