Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Icyifuzo Cy’ibihembo Kitemewe

    [Mwenedata V, yari Uumuganga. Yatanze icyifuzo cy’uko yahabwa umushahara w’amadorari 25 buri cyumweru, agahabwa 30 ku ijana by’umutungo winjiye igihe cyose akoze igikorwa cyo kubaga umuntu. Yasabaga kandi guhabwa amasezerano y’akazi y’imyaka 5, kandi akagira ukwezi kumwe mu mwaka kw’ikiruhuko kugira ngo yige kandi yiyongerere ubushobozi. -Abakusanyije inyandiko]UB2 158.1

    Ku byerekeye icyifuzo cyatanzwe na mwene Data V , mbona icyo kibazo nk’uko mukibona. Ntabwo dushobora kwemera gutangirira kuri gahunda y’umushahara wo hejuru. Iyi ni yo ngorane abantu bahuye nayo i Battle Creek, kandi hari icyo mfite cyo kuvuga kuri iyi ngingo. Imbere yacu hari ahantu hagari tugomba gukora umurimo wo kwamamaza ubutumwa. Tugomba kumenya rwose ko twumvira ibyo Kristo asaba, we witanze ku buntu akitangira iyi si yacu. Nta kintu na kimwe dushobora gukora gikwiriye gusigara kidakozwe. Hakwiriye kubaho gukora mu buryo butunganye hakanabaho na gahunda kandi ikintu cyose gishoboka kigomba gukorwa kugira ngo hagaragare ubushishozi muri byose. Ariko ku byerekeye guhemba amadorari 25 mu cyumweru no gutanga ijanisha rinini kuri buri gikorwa cyo kubaga cyakozwe, nahawe umucyo ndi muri Australia ko ibi bitagomba kubaho bitewe n’uko ibyacu biri mu kaga. Nagejejweho icyifuzo cy’uko amenshi mu mavuriro yacu yari akwiriye guhangwa mu majyepfo ya California kubera ko aho hantu haboneka abantu benshi bahifuza.UB2 158.2

    Tugomba gushikama ku nama y’Imana, buri wese muri twe akaba yiteguye gukurikiza urugero rwa Yesu Kristo. Ntabwo dushobora kwemera guhemba imishahara irenze urugero. Imana isaba abaganga bayoborwa nayo gukora bakurikiza irarika rya Yesu wagize ati, “Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu, kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye” (Matayo 11:29, 30). -Letter 309, 1905.UB2 158.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents