Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igitangaza Cy’ Ingaruka Zo Gutera Intambwe Mbi

    Nitegereza izi ndabo, kandi igihe cyose nzibonye ntekereza kuri Edeni. Zigaragaza urukundo Imana idukunda. Uko ni ko muri iyi si Imana idusogongeza ho gato ku byiza bya Edeni. Ishaka ko twishimira ibyiza yaremye kandi tukabibonamo imvugo itugaragariza ibyo izadukorera.UB2 285.6

    Imana yifuza ko tuba ahantu dushobora kubona aho twidagadurira. Ntabwo abantu b’Imana bagomba kwirundanya mu mijyi. Imana ishaka ko bajyana imiryango yabo hanze y’imijyi kugira ngo babashe kwitegura ubugingo buhoraho neza. Bidatinze bazava mu mijyi.UB2 285.7

    Imijyi yuzuye ibibi by’amoko yose- imyigaragambyo, ubwicanyi no kwiyahura. Satani ari muri iyo mijyi ayobora abantu mu murimo wabo wo kurimbura. Bayobowe n’imbaraga ye barica kubwo gushaka kwica gusa, kandi ibi bazarushaho kugenda babikora UB2 286.1

    Mbese iyo twishyize mu butware bw’imbaraga z’ubugome, twabasha kwitega ko Imana izakora igitangaza cyo gukuraho ingaruka z’intambwe mbi twateye?- Oya rwose. Nimuve mu mijyi vuba uko bibashobokera maze mugure umurima muto aho mushobora kugira ubusitani kandi abana banyu bakitegereza uko indabo zikura maze bakazigiramo amasomo yo kwiyoroshya no kubonera. -General Conference Bulletin, March 30, 1903.UB2 286.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents