Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ntabwo Nshobora Kuyishyigikira

    Maze kubona ingorane nyinshi ziterwa no gukoresha imiti ikorerwa mu nganda, sinshobora kuyikoresha kandi sinshobora kuyishyigikira. Ngomba gukurikiza umucyo Uhoraho yampaye.UB2 234.1

    Ubuvuzi twakoreraga abantu igihe ivuriro ryashingwaga bwa mbere bwasabaga gukorana umuhati kugira ngo turwanye indwara. Ntabwo twakoreshaga imvange z’imiti; twakurikizaga uburyo bw’isuku. Imana yahiriye uyu murimo. Wari umurimo umuntu yagombaga gukorana n’Imana kugira ngo ubuzima bw’abantu bukizwe. Nta kintu cyari gikwiye gushyirwa mu mubiri w’umuntu kiwusigira ingaruka mbi. Impamvu nahawe zituma dukwiriye kugira amavuriro ahantu hatandukanye, ni ukugira ngo dutange umucyo uri iyi ngingo, dushyire mu bikorwa kuvura hifashishijwe isuku ndetse no kwigisha ku buryo bwinshi bwo kuvura abarwayi.UB2 234.2

    Narababaye ubwo abenshi mu banyeshuri bacu bakanguriwe kujya kwiga ku ishuri ryisumbuye mu mashuri agengwa n’ubutegetsi ngo bige gukoresha imiti ikorerwa mu nganda. Umucyo nahawe wanyeretse imiterere itandukanye ku mikoreshereze y’iyo miti kurusha uko ivugwa kuri iryo shuri cyangwa uko itangwa ku ivuriro. Tugomba kurushaho gusobanukirwa kuri izi ngingo. Amazina agoye gusobanuka ahabwa iyo imiti, akoreshwa kugira ngo bahishe imiterere yayo, bityo he kugira umuntu umenya icyo ahabwa nk’umuti keretse gusa abaye abonye inkoranyamagambo agashakamo ubusobanuro bw’ayo mazina.UB2 234.3

    Uhoraho yatanze ibyatsi bimwe byoroheje byo ku gasozi akenshi bigira umumaro ; kandi iyaba buri muryango wose wari warigishijwe uburyo bwo gukoresha ibyo byatsi mu gihe cy’uburwayi, imibabaro myinshi yakwirindwa kandi nta muganga wakenerwa guhamagarwa. Ibyo byatsi byakoreshwaga kera kandi byoroheje, iyo biza kuba byarakoreshejwe mu bushishozi, biba byarakijije abarwayi benshi bapfuye bazize imiti ikorerwa mu nganda.UB2 234.4

    Bumwe mu buryo bw’ingenzi cyane bworoheje bwo kuvura ni ugukoresha amakara aseye, agashyirwa mu gatambaro maze agakoreshwa ku buribwe bwo ku mubiri nk’ibibyimba. Ubu ni uburyo bwo kuvura bugira akamaro cyane. Iyo atohejwe mu mazi ashyushye aba ari meza. Nategetse ko bakoresha ubu buryo igihe abarwayi bari bafite uburibwe bukomeye n’igihe umuganga yabaga yameneye ibanga ko atekereza ko umurwayi asigaje igihe gito agapfa. Natanze igitekerezo ko baha umurwayi amakara maze arasinzira, arazanzamuka maze amaherezo aza gukira. Igihe abanyeshuri babaga bakomeretse ibiganza byabo byajemo amabavu, n’igihe bababazwaga no kubyimba, nabahaye uyu muti woroheje, maze barakira. Uburozi bwari bwateye ibibyimba bwahinduwe ubusa, uburibwe buvamo maze habaho gukira mu buryo bwihuse. Kubyimba amaso bibabaza cyane bizakizwa n’igitambaro gipfunyitsemo amakara, kigashyirwa mu kantu kameze nk’agafuka maze bakacyinika mu mazi ashyushye cyangwa akonje hakurikijwe ibijyanye neza n’uko uburwayi bumeze. Ibi byoroshya uburibwe.UB2 234.5

    Niteze ko ibi nimubyumva muzabiseka ; ariko ndamutse mpaye uyu muti izina risanzwe ritazwi n’umuntu uwo ari we wese uretse njye, ibyo mwabyemera cyane.... Ariko umuti woroheje cyane uva mu bimera ushobora gufasha umubiri kandi ntuwusigire ingaruka ziwangiza.- Ibaruwa 82, 1897 (Yandikiwe Muganga J. H. Kellogg).UB2 235.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents