Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Inama Y’ Imiti Ikomoka Ku Byaremwe

    Hariho ibimera byoroheje byinshi, iyaba abaforomo bacu bamenyaga agaciro kabyo, bayikoresha mu mwanya w’imiti ikorerwa mu nganda kandi babona ko ari ingirakamaro. Incuro nyinshi nagishijwe inama ku byerekeye ibikwiye gukorwa mu gihe cy’uburwayi cyangwa impanuka. Navuze imwe muri iyo miti yoroheje ikomoka ku bimera kandi yagaragaye ko ari ingirakamaro.UB2 235.2

    Igihe kimwe umuganga yansanze ahangayitse cyane. Yari yahamagariwe gufasha umukobwa w’inkumi wari urembye cyane. Yari yafashwe no kugira umuriro mwinshi ubwo yari yagiye mu mwiherero mu ikambi maze bamuzana ku ishuri ryacu ryari riri hafi ya Melbourne muri Australia. Nyamara yarushijeho kuremba ku buryo abantu bagize ubwoba ko uwo mukobwa ashobora gupfa. Muganga witwa Merritt Kellogg yaransanze arambwira ati, « Mushiki wanjye White, mbese hari umucyo wampa kuri iki kibazo? Uyu mushiki wacu aramutse atavuwe yabaho ariko akamara amasaha make cyane. » Naramusubije nti, « Jya aho umucuzi acururiza ibintu bye, maze uzane amakara y’ifu, uyahambire mu gitambaro maze ugishyire ku nda ye no mu mbavu. » Uwo muganga yarihuse ajya gushyira mu bikorwa amabwiriza muhaye. Bidatinze yagarutse agira ati, « Mu gihe kitageze ku gice cy’isaha maze gukoresha cya gitambaro kirimo amakara, wa mukobwa yarazanzamutse. Ubungubu asinzira nk’uko yari asanzwe asinzira mu minsi myinshi.”UB2 235.3

    Ubwo buryo bwo kuvura nabutegetse n’abandi bantu bari bafite uburibwe bukabije, kandi byaraborohereje biba uburyo bwo gukiza ubuzima bwabo. Mama yambwiye ko kurumwa n’inzoka no kudwingwa n’ibindi bikururanda ndetse n’udukoko tugira ubumara akenshi gukoresha igitambaro gihambiyemo amakara bishobora gutuma uko kurumwa cyangwa kudwingwa bitagira icyo bitwara umuntu. Igihe abakozi bahingaga mu murima ahitwa Avondale muri Australia, akenshi abakozi bagiraga amabavu mu biganza bakanakomeretsa imirundi yabo kandi akenshi ibi byateraga ibibyimba bikomeye ku buryo umukozi yahagarikaga akazi ke mu gihe runaka. Umunsi umwe umukozi umwe yansanze ibiganza bye bipfutse. Yari ababajwe cyane n’ibyo kubera ko yari akenewe mu gutunganya umurima. Naramubwiye nti, « Jya aho wahoze utwikira ibiti maze unzanire amakara y’igiti cy’inturusu, maze usye ayo makara, maze nanjye ndambika ukuboko kwanjye. » Ibi yarabikoze maze mu gitondo cyakurikiyeho avuga ko uburibwe bwagiye. Bidatinze yari yiteguye gusubira ku kazi.UB2 235.4

    Nanditse ibi kugira ngo mubashe kumenya ko Imana itaturetse ngo tudakoresha uburyo bwo kuvurisha ibyaremwe byoroheje bitazasiga biciye intege umubiri kandi akenshi gukoresha imiti iva mu nganda biwuca intege. Dukeneye abaforomo bize neza bashobora gusobanukirwa uburyo bwo gukoresha ibimera byoroheje biri mu byaremwe kugira ngo bizahure ubuzima. Abo baforomo kandi bashobora kwigisha abantu badasobanukiwe amategeko y’ubuzima agaragaza uburyo bwo gukoresha ubwo buryo bwo kuvura bworoheje nyamara bw’ingirakamaro.UB2 236.1

    Uwaremye abagabo n’abagore yita ku bababaye. Yatuyoboye mu gushinga amavuriro yacu no mu iyubakwa ry’amashuri hafi y’amavuriro yacu kugira ngo abashe kuba inzira nziza mu gutoza abagabo n’abagore gukora umurimo wo kwita ku nyokomuntu ibabaye. Ntabwo imiti irimo uburozi ikwiriye gukoreshwa mu kuvura abarwayi. Ibisindisha (alukolo) cyangwa itabi uko byaba bimeze kose ntibigomba kwemererwa guhabwa abantu, nibitaba bityo abantu bamwe bazayoboka kunywa ibyo bintu bibi.-Ibaruwa 90, 1908 (Iyi baruwa yandikiwe J. A. Burden n’abandi bafite inshingano i Loma Linda).UB2 236.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents